Musanze FC batangiriye ku myitozo ibongerera imbaraga bitegura Rayon Sport (AMAFOTO)

Kuri uyu wa mbere tariki 13 Gicurasi, ikipe ya Musanze FC nibwo basubukuye imyitozo bitegura umukino w’umunsi wa 28 aho bazahura n’ikipe ya Rayon Sports.

Ni umukino uteganyijwe ku wa Gatanu tariki 17 Gicurasi 2019 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Musanze FC yari yitwaye neza mu mukino wa 27 wa Azam Rwanda Premier League ubwo batsindiraga ikipe ya Sunrise FC kuri Stade y’Ubworoherane ibitego 2-1.Rayon Sports izakira Musanze FC nayo yari yatsinze umukino w’Amagaju FC 2-1 bituma isubirana umwanya wa mbere.

Kuri uyu wa mbere nibwo abakinnyi ba Musanze FC bahereye ku myitozo yo kubongerera imbaraga bakoreye muri Gym. Kuri uyu wa Kabiri nibwo Musanze FC bakomeza imyitozo ikaze bitegura guhura na Rayon Sports. Umukino ubanza wari wahuje amakipe yombi , Rayon Sports yari yatsinze 2-1 kuri Stade Ubworoherane.

Musanze FC iri ku mwanya wa 11 n’amanota 32 mu gihe ikipe ya Rayon sport iri ku mwanya wa mbere n’amanota 63.

Pekeyake na Mugenzi Cedric bita Ramires bazaba bahura n’ikipe bigeze gukinira

Kambale Salita Gentil na we azaba ahura na Rayon Sports yanyuzemo anayigiriramo ibihe byiza

Umurerwa Delphin

PHOTO: Umurerwa Delphin

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(18)
  • Majos

    Ariko da ndabona rayon bayitegurira.nka finale ya zilige na équipe itahora igira Gm irazikora iyo foot nico.gituma idatera imbere ntakuntu.umwaka umukinnyi.yokwitegura match 2 ngo.atere imbere

    - 13/05/2019 - 20:18
  • Kadubiri

    Hahahahahaa ikipe yose yitegura gukina na rayon iba yitegura final kabisa!

    - 13/05/2019 - 21:07
  • Gato

    Aba basore bazaba biyahuye kabisa Rayon izabatsinda pe bazihanngane.

    - 13/05/2019 - 21:22
  • Gato

    Aba basore bazaba biyahuye kabisa Rayon izabatsinda pe bazihanngane.

    - 13/05/2019 - 21:23
  • Gato

    Aba basore bazaba biyahuye kabisa Rayon izabatsinda pe bazihanngane.

    - 13/05/2019 - 21:23
  • Faustin

    Hhhhhhh musanze kweri iransekeje, tuzayivutura imere nkakana kataye inzoka, ibaze nawe ukuntu Rayon ariyo bose baba bashaka gutefura ngo bayiteshe amanota, na Musanze itarisanzwe izi Gym icyo aricyo ark ngo yayigiyemo ye, niho hahandi ibyo Rayon yabijyezeho cyera, kd intego twe ni igikombe ntituri kurwanira kumanuka nkamwe

    - 13/05/2019 - 23:47
  • ######

    Ariko Gikona rwose!!! Ubwo ayo mafaranga yimisoro yabaturage urimo gupfusha ubusa ngo urategura rayon, wayafashishije abakene koko!!! Reba ibyo wakoze kucyumweru byaragupfubanye, none ngo wageze i musanze naza kirehe!!! Ubwose koko uzagarukira hehe?
    Ese ubundi igikombe ushaka nicyo kumaza iki? Kubika gusa, kuko ibyo hanze ho warahakubutiwe ntujya uhatekereza!!! Reka rayon sports itware igioombe, abanyarwanda bazabone uko birebera imikino nyafurika hano mu Rwanda, ibyo byarakunaniye ngirango urabizi

    - 14/05/2019 - 00:57
  • Aline

    Ntibyoroshye ndabona rayon gurdwara ikigikombe bizayigora inaba amakipe yose yajyaga yitegura burimukino gutya ntabwo APR na RAYON ntajya zitwara ibikombe zonyine nizindi zabitwara ariko usanga zitegura umukino neza kubera inyungu zitari iza equipe nyitizina nkubuse aba koko iyi babikora mbere harahandi se bakuye budget mwisozwA ry irushanwa bisibireho bagire intego n equipe nziza bari kubera kuribyinshi

    - 14/05/2019 - 06:38
  • Ndutiye cleophas

    Ariko udukipe duto turansetsa, ubwo bagiye gutanga n’utwo bari bafite ngo baritegura Rayon sport?? Apr,Mukura,as de kigali,police na kiyovu Musanze izirusha iki?? Ntizari ziteguye c?? Ibyazibayeho akakanya barabyibagiwe?? Wasanga babonye umuterankunga nibishimishe gusa iso ukwanga akuraga urubanza rwamunaniye.BARABASHUKA.

    - 14/05/2019 - 07:09
  • Rubasha

    Nyamara ibi bintu ni bibi kandi bikwiye no kwamaganwa kandi bikanahanirwa kuko bishobora kuba ari fixing ndetse ushobora kuzasanga harimo n’abasifuzi (nk’abo twabonye kuri Police FC 2): nta muntu ushobora kugaragaza aho ayo mafaranga aba yavuye atahawe Musanze hakiri kare ngo itware championnat cg Amagaju ngo ategure abo bangaya yoye kumanuka!

    - 14/05/2019 - 09:06
  • Rubasha

    Nyamara ibi bintu ni bibi kandi bikwiye no kwamaganwa kandi bikanahanirwa kuko bishobora kuba ari fixing ndetse ushobora kuzasanga harimo n’abasifuzi (nk’abo twabonye kuri Police FC 2): nta muntu ushobora kugaragaza aho ayo mafaranga aba yavuye atahawe Musanze hakiri kare ngo itware championnat cg Amagaju ngo ategure abo bangaya yoye kumanuka!

    - 14/05/2019 - 09:07
  • Mukamana

    ibi nibyo bituma umupira wacu undaterimbere ikipe zose zitegura rayon gusa,match yarangira zikituriza, reba nk’ejobundi police fc yarimaze icyumweru igishari yitegura rayon gusa,nyamara ntiyasubiyeyo yitegura Bugesera n’izindi kipe,ibi biba byerekana ko batwgura ikipe imwe gusa. ntakubeshya ikipe zose zitefura buri mukino nkuko zitegura Rayon sports na Kirehe cg As Muhanga zatwara ibikombe bya championa bityo umupira ukaryohera abafana.

    - 14/05/2019 - 09:19
  • Mahoro

    Mwaribagiwe ntawe ubyibushya ihene ku munsi w’isoko! Tuzabatsinda byoroshye.

    - 14/05/2019 - 10:28
  • gitinyiro

    kuki abafana ba gasenyi bakunda kurira nk’ibitambambuga kweli ? Ahubwo Musanze FC. nabatalamu kuko mwmbwe ntimwateganyije ayo kubajyana muri gym iyi season none mutangiye kuyivugiriza induru ahubwo abantu barabamenye ko musigaye mutegura abasifuzi bwihishwa na za Muhanga FC mukazihereza ngo zibafashe niyo Musanze FC wasanga abaherwe banyu banayishyuriye gym nkuko mwigeze kubikora muyizana i Kigali mukanayiha primes none mutangiye kujijisha ngo ni mukeba wabikoze ahubwo mujye mushimira Camarade wazanye umutoza w’udashoboye akabihera amanota y’ubuntu ni musigeho kurira nk’abana kuko mwarangije kugitwara.

    - 14/05/2019 - 20:52
  • Innocent

    Nigeze mbona abantu bajyana inka kwisoko ,bagera mu nzira bakazisuka amazi ngo zibyibuhe zigurishwe menshi , ariko hari igihe ihita ihita ipfa nyirayo n’ abamufashije bakamwara cg yagera mu isoko igahitwa ibintu bikadogera we!!!!!!!!!!

    - 15/05/2019 - 08:53
  • HABIMANA ANICET

    Njye nkumufana wa Rayon Sport ndumva tuzatsinda 2-0

    - 16/05/2019 - 18:36
  • HABIMANA ANICET

    Rayon sport yacu komeza ugaragaze ko uri ubukombe natwe tukuri inyuma. oye oye oye.

    - 17/05/2019 - 05:35
  • hassan

    ariko mubona umuntu uhembwa 300000 MILLE YABURA 15000 YA GYM aba RAYON mugira amatiku pe mubona rayon idahari shampiona itakinwa bajya bavuga ngo ziramoka ariko ntiziryana kandi nubundi rayon si mukeba wa apr kuko mukeba wa apr ni kiyovu, gicumbi dukomoka hamwe I byumba naho duhuriye namwe bi nyanza mwabantu mwe

    - 17/05/2019 - 13:48
Tanga Igitekerezo