Muri Gasogi United, Sarpong tuzamuha urukundo rwegera urwa nyina - KNC (VIDEO)

Nyuma y’uko Michael Sarpong yirukanywe muri Rayon Sports, kuri ubu Gasogi United yabaye ikipe ya mbere igaragaje ko imwifuza bikomeye ndetse ngo bamwereka urukundo rujya kungana urwo nyina amukunda.

Ibi bikubiye mu magamabo yatangajwe na Kakoza Nkuriza Charles (KNC), Perezida wa Gasogi United.

KNC avuga ko Michael Sarpong ari umukinyi mwiza cyane ngo utanga akazi gakomeye ku bwugarizi bwa buri kipe bahura. Kuri we avuga ko ari umukinnyi ukinisha ubwenge bwinshi mu kibuga.

Ati " Ni umukinnyi ukinana ubushake, utanga ibyo afite byose. Isaha n’isaha yagutsinda igitego. Uwo mukinnyi rero aje muri Gasogi, ntabyiza nkabyo , akaza akiyongera ku bandi….ahubwo ashobora gutsinda ibitego atigeze abona mu buzima bwe.

KNC, Perezida wa Gasogi United

Sarpong ngo aramutse agiye muri Gasogi United ngo bamwereka urukundo rukomeye

KNC akomeza avuga ko Sarpong aramutse yemeye kujya muri Gasogi United ngo bamwereka urukundo rukomeye cyane.

Ati " Sarpong aje muri Gasogi yaba ahuye n’abantu bazima, beza. Ntamuntu utakwifuza Sarpong. Aje muri Gasogi yaba aje mu muryango. Yakumva icyo urukundo icyo aricyo. Twebwe ntabwo twamutererana mu bihe bikomeye ….

Reka nkubwire, biriya ni nko kuba ufite umugore, bagufunga agahita asaba gatanya ku munsi bagukatira. Akavuga ati nanjye nitandukanyije no kuba umugore we. Twebwe rero muvandimwe Sarpong, bigenze neza ukaza i Gasogi , abagabo bari hariya bakwereka ibintu utigeze ubona mu buzima bwawe.”

Yunzemo ati “ Yego ntabwo bagukunda urukundo ruruta urwo mama wawe agukunda ariko rwaba rwegereye. Ni urukundo ruramba nk’impuhwe z’umubyeyi.

Tariki 24 Mata 2020 Michael Sarpong yirukanywe muri Rayon Sports nyuma y’uko iyi kipe isheshe amasezerano bari bafitanye kubera amagambo yabwiye itangazamakuru ko Umuyobozi wayo, Munyakazi Sadate nta bushobozi afite bwo kuyiyobora.

Michael Sarpong yageze muri Rayon Sports muri Nzeli 2018 avuye muri Dreams FC yo muri Ghana, atsinda ibitego 16 muri Shampiyona y’u Rwanda. Kugeza ku munsi wa 24 wa Shampiyona y’uyu mwaka, Sarpong yari amaze gutsindira Rayon Sports ibitego icyenda.

Uretse Gasogi United yo mu Rwanda igaragaje ko yifuza uyu mukinnyi, bimaze iminsi bivugwa ko Sarpong anifuzwa na Yanga Africans yo muri Tanzania.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo