Murenzi Abdallah yagizwe Perezida w’inzibacyuho wa Rayon Sports

Nyuma y’uko Urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere , RGB ruhagaritse Komite nyobozi ya Rayon Sports, ubu Perezida wa Komite y’inzibacyuho muri Rayon Sports ni Murenzi Abdallah wigeze kuyiyobora ikiba mu Karere ka Nyanza .

Nkuko bigaragara mu itangazo ryashyizwe hanze na RGB, Murenzi Abdallah niwe Perezida mushya wa Rayon Sports. Azafatanya na Twagirayezu Thadee wigeze na we kuba Visi Perezida w’iyi kipe ndetse na Maitre Nyirihirwe Hilaire.

Mu nshingano bahawe harimo kunoza amategeko y’umuryango no kuyahuza n’itegeko rigenga imiryango itari iya Lea, gushyiraho inzego z’umuryango ziteganwa n’amategeko, gukurikirana umunsi ku wundi ibikorwa bya Rayon Sports Club, Gutegura imbonerahamwe ngengamikorere y’umuryango n’ibikorwa byawo, Gushyiraho uburyo buboneye bwo gukurikirana imikoreshereze y’umutungo w’umuryango ndetse no gucunga umutungo w’umuryango mu gihe cy’inzibacyuho.

Izi nshingano bazazitangira kuri uyu wa Kane tariki 24 Nzeri 2020 ahateganyijwe n’ihererekanyabubasha na Komite yahagaritswe ku kuyobora umuryango wa Rayon Sports Ass.

Murenzi Abdallah, asanzwe ari umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku magare (FERWACY). Yari Perezida w’iyi kipe ubwo yatwaraga igikombe cya shampiyona mu 2013 ndetse n’ubu akaba ari umwe mu bavuga bakumvwa muri Rayon Sports.

Twagirayezu Thadée yabaye Visi Perezida wa Munyakazi Sadate ariko aza kwegura tariki 16 Ukwakira 2019 avuga ko ari impamvu ze bwite. Hari nyuma y’amezi agera kuri abiri yari amaze kuri uwo mwanya.

Mbere yo kuba Visi Perezida, Twagirayezu yari ashinzwe ’Discipline’ muri Rayon Sports muri Komite yari iyobowe na Paul Muvunyi na Muhirwa Frederick bita Maitre Freddy.

RGB yari yatangaje ko abayobozi bazashyirwaho mu nzibacyuho ari abadafite aho babogamiye, batigeze bagaragara mu bibazo byari bimaze iminsi bivugwa muri Rayon Sports.

Aba bayobozi uko ari batatu batoranyijwe mu mazina atanu yatanzwe na buri umwe muri 16 batavugaga rumwe muri Rayon Sports, babaye mu buyobozi bwayo.

Murenzi Abdallah ubwo yashimiraga Didier Gomez wahesheje Rayon Sports igikombe cya shampiyona mu 2013

Abdallah (hagati) iwe ugiye kuyobora Komite y’inzibacyuho muri Rayon Sports

Kuva muri 2013 ni umwe mu bavuga ijambo rukumvikana muri Rayon Sports

Twagirayezu Thadée bakunda kwita ’Ishyaka’ kubera uburyo yakunze gushikariza abakinnyi ba Rayon Sports kujya bakinisha ishyaka mu kibuga ubwo begukanaga igikombe cya Shampiyona cya 2018/2019 , nawe ari muri Komite y’inzibacyuho

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo