Mulisa yavuze kuri Migi na Iranzi ndetse na Lague, rutahizamu mushya wa APR FC

Nyuma yo gutsindwa na Police FC mu gikombe cy’Intwali, umutoza wa APR FC, Jimmy Mulisa yagarutse kuri Migi na Iranzi baheruka kugaruka mu ikipe, avuga ko abitezeho kuzagira icyo bafasha nubwo ngo bakibura imikino myinshi. Kuri Byiringiro Lague we ngo ni impano karemano y’inyongera nziza ku ikipe ya APR FC.

Hari mu mukino wafunguye irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro. APR FC yari yagaruye mu kibuga Mugiraneza Jean Baptiste bakunda kwita Migi na Iranzi Jean Claude baheruka kuyigarukamo. Migi niwe wari kapiteni. Police yari isigaranye abakinnyi 10 mu kibuga (kuko umunyezamu Bwanakweli yahawe ikarita itukura ku munota wa 27) niyo yatsinze 1-0.

Nubwo APR FC yatsinze, umukinnyi wayo ukuri muto utaha izamu Byiringiro Lague yagaragaje ko afite impano nubwo yahushije ibitego byinshi byabazwe.
Nyuma y’umukino, Jimmy Mulisa yatangaje ko babuze amahirwe kuko babonye amahirwe ariko ntibayabyaze umusaruro ariko Police FC yo uburyo yabonye ikabukoresha neza igatsinda igitego.

Mulisa yagize ati “ Twatakaje. Twari dufite amahirwe yo gutsinda match . Mu gice cya mbere twabonye uburyo bwo gutsinda biratunanira, babona uburyo babubyaza umusaruro baratsinda….ikintu navuga hari abakinnyi mbonye babura imyitozo y’ingufu …uyu mukino wadufashije. ..abakinnyi bagerageje ariko biranga. Mu mupira nyine bibaho , ni uku byagenze , ni ugutegura undi mukino.”

Migi na Iranzi wababonye gute ?

“ Barabura match fitness ariko ni abakinnyi nziko bazafasha ikipe. Imikinire yabo ntabwo yari mibi …iyo umaze igihe udakina, hari igihe bigorana kujya mu mukino. Imikinire yabo navuga ko yari 50%.”

Ni iki uvuga kuri Lague, umukinnyi muto mushya utaha izamu ?

" Ngira ngo namwe mwamubonye. Ni umukinnyi ufite impano karemano. Nta bintu byinshi mubwira. Ni umukinnyi uzi icyo ashaka. Ubonye ukuntu yakinnye , navuga ko ari inyongera nziza ku ikipe."

Avuga kucyo azafasha Lague, Mulisa yagize ati " Hari impano karemano, hakaba n’abo ugomba gusunika. Lague ni ibintu bike ngomba kumubwira. Wabonye ukuntu asaba umupira, ukuntu asatira izamu ahangana na ba myugariro …hari abakinnyi ushyiramo muri APR ugasanga bagize ubwoba …Lague ni umukinnyi ushobora kwitwara neza muri buri kipe."

Iyi niyo kipe washakaga ?

" Ikipe ni nziza. Icyo naburaga ni abakinnyi bayobora abandi (leadership)…Leadership irahari …Migi na Iranzi barabura ‘match fitness’ ariko dufite ikipe nziza nidukomeza gukorera hamwe ngira ngo tuzitwara neza muri shampiyona n’ibindi bikorwa tuzajyamo."

Mu mategeko y’iri rushanwa, amakipe yose azahura hagati yayo nyuma hazarebwe ifite amanota menshi.

Kugeza ubu Police FC ni yo iyoboye n’amanota atatu ikurikiwe na Rayon Sports na AS Kigali zifite rimwe naho APR FC ni iya nyuma idafite inota na rimwe.

Irushanwa rizakomeza mu mpera z’icyumweru gitaha tariki 27 Mutarama AS Kigali ihura na APR FC saa saba kuri stade Amahoro na ho Rayon Sports ikine na Police FC saa cyendan’igice. Rizasozwa tariki 1 Gashyantare Police FC ikina na AS Kigali kuri Stade Amahoro na ho Rayon Sports ikazahura na APR FC.

Umupira wagiye gutangira nta bafana benshi bari muri Stade

Mugiraneza Jean Baptiste ’Migi’ niwe wari kapiteni wa APR FC....arasoma ubutumwa bujyanye n’umunsi w’Intwali uzizihizwa tariki ya 1 Gashyantare 2018

Buri wese ku murimo we...abana batoragura imipira babikorana umurava no kubikunda

Umupira si intambara....mbere y’umukino, Jimmy Mulisa na Seniga utoza Police FC barasuhuzanyije ndetse bagirana ikiganiro kigufi mbere y’umukino

Iranzi yari yabanje ku ntebe y’abasimbura

APR FC: Mvuyekure Emery (1), Rukundo Dennis (28), Ngabo Albert (3), Nsabimana Aimable (13), Buregeya Prince (18), Mugiraneza Jean Baptiste (7)(C), Twagizimana Martin Fabrice (6), Issa Bigirimana (26), Itangishaka Blaise (22), Sekamana Maxime (17) na Byiringiro Lague (14).

Police FC: Bwanakweli Emmanuel (1), Munezero Fiston (2), Twagizimana Fabrice (6) (C), Habimana Hussein (20), Muvandimwe Jean Marie Vianney (12), Nzabanita David (16), Nizeyimana Mirafa (4), Yves nishimwe (22), Songa Isaie (9), Dominique Antoine (14) na Moustapha Nsengiyumva.

Denis Rukundo yakinnye neza nubwo ikipe ye yabuze amanota 3

Harimo imbaraga

Bwanakweli ahabwa ikarita itukura...yababajwe no kuva mu kibuga kandi wari umukino wabonaga yakaniye cyane

Bwanakweli azamurwa mu bafana

Byose ’Camera ’ za Azam TV ziba zibikurikiranira hafi

Nduwayo Danny bakunda kwita Barthez yari yabanje hanze...yinjiye mu kibuga asimbura Bwanakweli wahawe ikarita y’umutuku ndetse yitwara neza cyane

Kubera ikarita y’umutuku, byabaye ngombwa ko Munezero Fiston ava mu kibuga aha umwanya Barthez

Lague, rutahizamu wagaragaje ko afite imbere heza

Twagizimana Fabrice bakunda kwita Ndi ku kazi yari acungiye hafi Lague

Issa Bigirimana utaragize byinshi yerekana nka rutahizamu

Abakinnyi ba Police FC bishimira igitego

Abayobozi b’ikipe ya APR FC barebye uyu mukino

Minisitiri w’Ingabo, Gen. James Kabarebe (i buryo) na Lieutenant General Jacques Musemakweli bari bahari

Jimmy Mulisa abwira Migi uko bakwiriye guhindura amayeri y’umukino

Hussein wambaye 20 niwe watsinze igitego cya Police FC

Aramucenze !

???Eeeeee eeeh aha hantu amukubise umugeri ni habi cyane!

Martin Fabrice atera umugeri Mirafa...

Hashize akanya na we yari awukubise Migi habura gato

Migi yari acungiwe hafi cyane

Kenshi Migi yakunze kuyobora bagenzi be mu kibuga nubwo ntacyo byatanze

Lague wagoye cyane ba myugariro ba Police FC ahanganye na kapiteni Fabrice bakunda kwita Ndi ku kazi

Migi aganiriza Lague wagaragaje ko afite ubuhanga ariko akaba agikeneye kwereka ibintu bike ngo abashe gutsinda ibitego

Iranzi yinjiye mu kibuga mu gice cya kabiri....wabonaga ko gutera umupira akibizi ariko aracyabyibushye cyane

...bimaze kuba akamenyero mu Rwanda...abakinnyi batsinze bararyama cyane iyo umukino ugiye kurangira

Migi abwira umusifuzi gushaka uko akemura ikibazo cy’abakinnyi ba Police FC bigushaga buri nkanya mu minota yanyuma y’umukino

Onesme winjiye mu kibuga asimbuye...uyu mutwe yateye habuze gato ngo uvemo igitego

Nubwo ikipe ye itatsinze ariko Ngabo Albert yakinnye neza cyane

Photo:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo