Mukura yatsinze Gasogi KNC anenga abakinnyi be

Igitego kimwe rukumbi cyatsinzwe na Iradukunda Jean Bertrand, cyafashije Mukura Victory Sports gutsinda Gasogi United 1-0 mu mukino w’umunsi wa 20 wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Kiigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatandatu.

Ni byinshi byari byatangajwe ku mpande zombi, aho Gasogi United yavugaga ko yatsinzwe mu mikino ibanza yibwe mu gihe Mukura Victory Sports yari yahize kongera gutanga isomo kuri iyi kipe yazamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka.

Mukura Victory Sports yakabaye yafunguye amazamu mu minota 20 ya mbere, uburyo bubiri bwabonywe na rutahizamu w’Umunya-Ghana, Muniru Abdul Raman, ntiyabubyaza umusaruro.

Uburyo bwa mbere bwari ubwo ku munota wa 18, aho yacomekewe umupita maze asiga ba myugariro ba Gasogi United, asigaranye na Kwizera Olivier, ananirwa kumurenza umupira, ukurwaho n’amaguru n’uyu munyezamu.

Nyuma y’umunota umwe, Muniru yabonye ubundi buryo acitse Ndabarasa Trésor, acenga Kwizera Olivier, arebana n’izamu atera umupira wafashe inshundura ntoya.

Mukura Victory Sports yungukiye ku guhuzaguruka k’ubwugarizi bwa Gasogi United maze ku munota wa 31, Iradukunda Bertrand atsinda igitego kimwe rukumbi cyabonetse mu mukino arobye umunyezamu Kwizera Olivier wasohotse agiye kurwana kuri ba myugariro be.

Iminota ya nyuma y’igice cya mbere yihariwe na Gasogi United, ariko ubwugarizi bwa Mukura Victory Sports bwari buyobowe na Olih Jacques bwihagararaho mu gihe umupira watewe na Hassan Kikoyo ku ruhande rwa Gasogi United, wagiye hanze.

Umunyezamu Iratugenera Edouard yarokoye Mukura Victory Sports ubugira kabiri, akuramo umupira w’umuterekano watewe na Kaneza Augustin ndetse n’uwa Rugamba Jean Baptiste mu rubuga rw’amahina.

Gasogi United yakomeje gusatira ishaka igitego cyo kwishyura, ariko uburyo bundi bukomeye bwabonetse mu mukino bwabonetse ku ruhande rwa Mukura Victory Sports, umupira watewe na Ntwari Evode ufatwa na Kwizera Olivier.

Imikino isanzwe y’umukino yarangiye Mukura Victory Sports itsinze igitego 1-0, igira amanota 34 ku mwanya wa kane mu gihe Gasogi United yagumanye amanota 22.

Perezida wa Gasogi United KNC yavuze ko abakinnyi bahabwa byose bikenewe ko igisigaye ari ahabo kwikosora "Abakinnyi ba Gasogi sinzi ikibazo bafite,twe nk’ubuyobozi tugerageza gukora inshingano zacu ariko abakinnyi ntibari gukora ibyo bakabaye bakora.Gasogi ntamukinnyi iberamo umwenda yakinaga na Mukura imaze amezi 4 idahemba.Ubwo rero tugiye kwicarana twese hamwe turebe ibitagenda tubikosore."

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo