Mukura yaguye miswi na Kiyovu SC, itangira gusigara mu rugamba rwo gushaka igikombe [AMAFOTO]

Umukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona wahuje amakipe yombi kuri Stade Huye, Mukura Victory Sports yanganyije na Kiyovu Sport ubusa ku busa, itangira gusigwa n’amakipe bahanganye mu rugamba rwo gushaka igikombe.

Hari icyo intsinzi yari kuba ivuze ku ikipe yari mu rugo dore ko baje mu mukino barushwa amanota atatu gusa na Rayon Sports yari imbere ndetse n’amanota abiri na APR FC yari iya kabiri. Kiyovu Sport na bo iyo baza gutsinda umukino, byari kubafasha kugabanya ikinyuranyo mu makipe atatu abari imbere.

Kiyovu Sport yihariye umukino mu minota ya mbere, yashoboraga gufungura amazamu ku buryo bwiza bwabonetse hakiri kare, ku munota wa gatatu, ubwo Nizeyimana Jean Claude yahinduraga umupira mwiza mu izamu, Rwabugiri Omar awukuraho n’ikiganza kimwe mbere y’uko Manzi Aimable akiza izamu. Nyuma yaho kandi, Armel Ghislain na we yahawe umupira muri uru ruhande rw’iburyo, acenga ba myugariro ba Mukura Victory Sport, ateye ishoti rishyirwa muri koruneri na Rwabugiri.

Mukura bateye umupira wa mbere ugana mu izamu nyuma y’iminota itandatu, ubwo Iradukunda Bertrand yakinanaga na Gael Duayindavyi wahinduye umupira udakomeye, ufatwa n’umunyezamu Ndoli Jean Claude. Lomami Frank na we yashoboraga gufungura amazamu, ishoti yateye rica hejuru y’izamu rya Kiyovu SC.

Nizeyimana Jean Claude yapfushije ubusa umupira mwiza yahawe na Herron Berrian, umunyezamu Rwabugiri Omar asohoka neza, arawumutanga, aha hari mbere y’uko Kalisa Rachid agerageza ishoti rikomeye ryanyuze hejuru y’izamu ku munota wa 25 w’umukino. Kiyovu bahushije igitego cyabazwe ku mupira wahinduwe na Nizeyimana Djuma, Armel ashyizeho umutwe, umupira ukurwamo na Rwabugiri Omar, abakinnyi ba Mukura bahita bawurengereza muri koruneri.

N’ubundi ntabwo bakinaga neza mu minota 30 ibanza, ibi byaje gutuma umutoza wa Mukura Victory Sports Haringingo Francis afata icyemezo cyo gusimbuza; Ndayishimiye Christophe asimburwa na kapiteni Ciza Hussein wari wabanje hanze. Mukura bibwiraga ko bahabwa penaliti ku mupira Ndoli Jean Claude yananiwe gufata, agasigarana ikirenge cya Lomami Frank nyuma y’ishoti rikomeye ryatewe na Ndizeye Innocent, ariko umusifuzi Ruzindana Nsoro ntiyagira icyo abivugaho. Iradukunda Bertrand yateye ishori rikomeye, umupira ukorwaho n’umukinnyi wa Kiyovu ujya muri koruneri.

Mukura yasaga n’iyagarutse mu mukino, yongeye kubona ubundi buryo bugana ku izamu, ubwo Rugirayabo Hassan yahinduraga umupira watereshejwe umutwe na Iradukunda Bertrand ujya hanze. Igice cya kabiri cy’umukino cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa Kiyovu Sport, kapiteni wayo Ngirimana Alexis wavunitse mu minota ya nyuma y’igice cya mbere, asimburwa na Karera Hassan.

Ubwo Kiyovu Sport bari bamaze gukuramo Herron Berrian wasimbuwe na Shavy Babicka, Mukura bo bahushije uburyo bwiza bw’igitego ku mupira wahinduwe na Ndizeye Innocent ashaka Iradukunda Bertrand, ku bw’amahirwe ya Kiyovu, Serumogo Ally awukuraho n’umutwe. Ciza Hussein yakinannye na Lomami Frank wateye ishoti rikomeye, umupira ukurwaho na Ndoli Jean Claude mbere y’uko na Duhayindavyi Gael atera irindi shoti ryanyuze ku ruhande rw’izamu. Muri iyi minota 12, nta gushindikanya ko Mukura yari hejuru noneho.

Mukura Victory Sport babonye imipira ibiri y’imiterekano hafi n’izamu rya Kiyovu, iyi yashoboraga kugira icyo itanga, ariko umwe muri iyi yombi yatewe na Duhayindavyi wari wambaye igitambaro cy’ubukapiteni uyu munsi, ukurwamo na Ndoli Jean Claude wawukurikiye hanze y’urubuga rw’amahina, akagongana n’umukinnyi wa Mukura.

Impinduka za nyuma ku ruhande rw’Urucaca, bazikoze habura iminota 21 ngo umukino urangire, Nizeyimana Jean Claude asimburwa na Yamini Salumu waherukaga kubahesha amanota ku mukino uheruka. Munezero Dieudonne yasimbuye Iradukunda Bertrand ku munota wa 73 w’umukino ku ruhande rwa Mukura hashize akanya gato na Ndizeye Innocent wavunitse asimburwa na Twizerimana Onesme.

Mu minota y’inyongera, Armel Ghislain yakinannye na Nizeyimana Djuma wasubije umupira inyuma ashaka Yamini Salumu wateye ishoti rikomeye umupira ushyirwa muri koruneri na Rwabugiri Omar. Uburyo bwa nyuma mu mukino bwabonywe na Rugirayabo Hassan wahawe umupira na Lomamo Frank, Kiyovu bakina neza, barenza umupira.

Umukino warangiye amakipe yombi atabashije kureba mu izamu. Mukura Victory Sport irakomeza kugira amanota 41 ku mwanya wa gatatu mu gihe Kiyovu Sport ifite amanota 34 ku mwanya wa kane.

Indi mikino yabaye, APR FC yongeye gufata umwanya wa mbere n’amanota 45 nyuma yo gutsinda Marines FC ibitego 2-0 mu gihe Espoir FC yatsinze Musanze FC igitego 1-0.


Ni iki kiza gukurikiraho?

Ku munsi wa 20 wa shampiyona, Mukura Victory Sport et Loisirs bazasura As Kigali mu mukino uzabera i Nyamirambo ku Cyumweru mu gihe Kiyovu SC izakira Sunrise FC kuwa Gatandatu kuri Stade Mumena.

Mukura VS: Rwabugiri Omar, Iragire Saidi, Mutijima Janvier, Manzi Aimable, Gael Duhayindavyi (c), Munyakazi Youssuf, Ndizeye Innocent, Rugirayabo Hassan, Iradukunda Bertrand, Lomami Frank na Ndaysihimiye Christophe.

Cyiza Hussein yabanje hanze

Onesme na we yabanje hanze

Kiyovu SC: Ndoli Jean Claude, Serumogo Ally, Ahoyikuye Jean Paul, Ngirimana Alexis (c), Rwabuhihi Placide, Habamahoro Vincent, Herron Berrian, Kalisa Rachid, Nizeyimana Djuma, Nizeyimana Jean Claude, Armel Ghislain

Yamin Salum

Abafana ba Kiyovu SC bari bayiherekeje i Huye

Lomami Frank niwe washakishaga ibitego

Iradukunda Bertrand wakoresheje imbaraga nyinshi muri uyu mukino

Wari umukino urimo ishyaka

Siboyintore Theodate, umunyamabanga mushya wa Mukura VS

Cyiza Hussein yishyushya ngo asimbure

Ndori yari ahagaze neza mu izamu

Omar na we yari ahagaze neza

Yamin Salum yinijiye na we asimbuye

Kiyovu SC ntako itagize ariko biranga...Shavy Babicka winjiye asimbuye ahanganira umupira

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • Gato

    Mbega mbega abafana ba kiyovu we buriya muri stade ya Huye bari bangahe koko?

    - 6/03/2019 - 21:00
  • John

    Ni ab’amagambo gusa ntakindi bashoboye. Uzumve ubakuriye ibyo aba ahuragura

    - 7/03/2019 - 14:28
Tanga Igitekerezo