Mukura VS yatsindiwe muri Sudani yagarutse mu Rwanda yakirizwa impano - AMAFOTO

Nyuma yo gutsindirwa muri Sudani 3-0 na Al Hilal muri Total CAF Confederation Cup, ikipe ya Mukura VS yagarutse mu Rwanda , abafana bayo bakiriza buri mukinnyi impano y’ifoto iri ku giti.

Ikipe ya Mukura VS ihagarariye u Rwanda muri CAF Confederation Cup yaraye itsinzwe 3-0 na Al-Hilal Club Omdurman mu cyiciro kibanziriza amatsinda ya Total CAF Confederation Cup. Ni umukino El Hilal Stadium’ kuri iki Cyumweru tariki 13 Mutarama 2019.

Ku isaha ya saa cyenda z’umugoroba wo kuri uyu wa mbere nibwo Mukura VS yagarutse mu Rwanda ije kwitegura umukino wo kwishyura uteganyijwe tariki 19 Mutarama 2019 kuri Stade ya Huye.

Cyiza Hussein, Kapiteni wa Mukura VS yatangarije abanyamakuru ko nubwo batsinzwe ibego 3 ariko ngo bakinnye neza.

Ati " Ni umukino wari mwiza. Ikipe yari imeze neza. Twakoze amakosa make, babasha gutsinda ibitego 3. "

Ku munota wa 9 w’umukino nibwo Mouhammed Mouktar yatsinze igitego cya mbere cya Al Hilal ku mupira yari ahawe n’umunya-Brazil, Geovane Diniz Silva. Ku munota wa 62, Idris Ilunga Mbombo ukomoka muri Congo Bazaville niwe watsinze icya 2, Mohamed Bashir atsinda icya 3 ku munota wa 83.

Abajijwe niba igitego batsinzwe hakiri kare kitarabaciye intege bikanatuma binjizwa ibindi bitego 2, Cyiza yagize ati " Bakimara kubona igitego mu minota ya mbere, twakomeje gusatira , dukora andi makosa babona ibindi bitego 2 ariko twakinnye neza pe, neza cyane. Ndashimira bagenzi banjye ukuntu bakinnye."

Cyiza Hussein yakomeje avuga ko yaganiriye na buri mukinnyi. Ngo ntabwo bacitse intege kuko mu mupira w’amaguru byose bishoboka. Kubwe ngo siyo kipe ya mbere yaba itsinzwe ibitego 3 hanze, ikagera mu rugo ikagerageza kubyishyura no gushyiramo ibindi.

Ati " Birashoboka . Naganiriye na benshi mu ikipe. Nkurikije ukuntu twakinnye n’iriya kipe, nidushyiramo imbaraga nkizo twakinishije hariya, tukazikoresha hano mu rugo, birashoboka."

Haringingo Francis, umutoza wa Mukura VS yatangaje ko gutsindwa igitego hakiri kare biri mu byatumye batabasha kwinjira mu mukino neza. Muri rusange avuga ko ari umukino wabagoye cyane.

Ati " Ni umukino utaratworoheye. Twawutangiye nabi, dutsindwa igitego mu minota 10 ya mbere, bituma tutinjira neza mu mukino. Ni umukino watugoye nkuko twari tubyiteze kuko Al Hilal ifite abakinnyi bakomeye. Ni abantu ukorera ikosa imbere y’izamu bakaribyaza igitego. Ubu ni ukwitegura umukino wo kwishyura."

Haringingo yakomeje avuga ko bazakora ibishoboka byose mu mukino wo kwishyura ngo barebe ko bakwishyura ibitego batsinzwe nubwo ngo atari akazi koroshye.

Ati " Umupira w’amaguru hahoramo gutungurana. Mu mupira w’amaguru byose birashoboka. Nubwo bizaba bigoye twebwe tuzakina umukino wacu tugerageze amahirwe tuzabona turebe ko tuzabasha kwishyura hano iwacu. Bisaba kwitegura cyane nubwo bitazaba byoroshye."

Mamille Usher uyobora Generation MVS Fan Club yakirije impano abakinnyi ba Mukura VS yatangarije Rwandamagazine.com ko kuba bakiriye ikipe babaha amafoto babikoze mu rwego rwo kubashimira kandi ngo bizeye ko banakwishyura ibitego batsinzwe.

Ati " Twagira ngo buri umwe wese abone ko tuba tumwitayeho. Twari twiyemeje ko uko byari kugenda kose muri Sudani, twagombaga kubakira Ni mu rwego rwo kubashimira ntako batagize ikindi kandi nta gikuba kiracika, ikipe yacu ishobora kwishyura biriya bitego nkuko yabitsinzwe."

Kugira ngo yizere kugera mu matsinda, ikipe ya Mukura birayisaba gutsinda Al Hilal Omburman ibitego bine ku busa.

Kapiteni wa Mukura VS, Cyiza Hussein

Depite Karemera Jean Thierry umwe mu bafana bakomeye ba Mukura VS ni umwe mu bagiye kuyakirira i Kanombe

Perezida wa Mukura VS , Nizeyimana Olivier yagiye kwakira ikipe

Buri muntu yagenewe impano y’ifoto iri ku giti

Myugariro Iragire Saidi

Visi Perezida wa Mukura VS, Nayandi Abraham ubwo yageraga i Kanombe. Niwe wari ukuriye ’Delegation’ ya Mukura VS

Munyakazi Yussuf Rule ukina hagati muri Mukura VS

Ruhamiriza Eric niwe wari uhagarariye FERWAFA muri uru rugendo

Haringingo Francis, umutoza wa Mukura VS

Wilondja, umunyezamu wa Mukura VS

Abakinnyi ba Mukura VS bishimiye impano bagenewe n’abafana

Cyiza Hussein yavuze ko nubwo batsinzwe, ngo bakinnye neza

Haringingo yabwiye abanyamakuru ko umupira ugira ibyawo , ngo bazakora ibishoboka barebe ko bakwishyura ibitego batsinzwe

PHOTO: Uwihanganye Hardi

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • uwizeyimana felecien maestro M.R

    nitahe natwe twaramenyereye ihuye alh 2- 0 mukr nishakirekugikombe cya mahoro kuko na champion byarayicanze.

    - 15/01/2019 - 22:21
Tanga Igitekerezo