Mukura VS yahigiye gusezerera Kiyovu Sports mu gikombe cy’amahoro

Kuri uyu wa gatatu, Mukura VS irakira Kiyovu Sports mu mukino ubanza wa 1/8 cy’igikombe cy’amahoro kuri Stade mpuzamahanga ya Huye.

Ni umukino ugiye kuba Mukura VS ishaka kwisubiza igikombe cy’amahoro isanganwe mu gihe na Kiyovu Sports ishaka kugitwara nyuma y’imyaka myinshi.

Lomami Frank, rutahizamu wa Mukura VS asobanura ko bagomba gutsinda Kiyovu Sports niba bashaka kwisubiza iki gikombe.

Ati " Iki gikombe natwe turi mu bantu bagishaka twaragitwaye kandi tunazi uburyohe bwacyo, . Iyo abantu bakoze ntakibananira. Dufite intego yo kongera kukisubiza. Ndetse nkanjye ndashaka gusoza ndi mu batsinze ibitego byinshi uyu mwaka. Mumenye ko Mukura VS tumeze neza kandi twiteguye neza umukino w’ejo."

Sibomana Patrick, rutahizamu uca ku ruhande muri Mukura VS yavuze ko biiteguye neza uyu mukino. Ati " Kuva turi mu rugo niho tugomba kwitwara neza, ubu tumeze neza. Dufite umutima umwe nk’abakinnyi kandi twizeye ko bizagenda neza.’"

Haringingo Francis, umutoza wa Mukura VS, asobanura ko yasobanuriye abakinnyi be agaciro k’uyu mukino akanaboneraho gusaba abafana kuzaza ari benshi.

Ati " Guhangana kwa Kiyovu Sports na Mukura VS ni ibintu byahozeho mu mateka, natwe tumaze gukina imikino myinshi nabo ; baradutsinze natwe turabatsinda, rero ni umukino uhora uukomeye. Ni umukino dufata nk’uwa nyuma. Kandi nabwiye abakinnyi tugomba kuwutsinda byanze bikunze. Icyo nsaba gusa ni abafana bagomba kuzaza ari benshi."

Mukura iraza gukina ibura gusa Mutijima Janvier na Iradukunda Bertrand bamaze iminsi bafite ibibazo by’imvune.

Mukura VS yari yasezereye Unity ku kinyuranyo cy’ibitego 5-0 mu mukino yombi y’ijonjora ry’ibanze ry’iri rushanwa.

Mukura VS yaherukaga kunganya 0-0 kuri Stade Huye mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona taliki 06 Werurwe 2019.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo