Mukura VS yageze muri Sudani

Mukura Victory Sports yageze muri Sudani aho igiye gukina na El Hilal Obeid mu mukino ubanza wa 1/16 muri CAF Confederation Cup, utegerejwe kuri uyu wa Gatandatu saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba kuri Stade Shikan Castle.

Saa saba z’ijoro zo mu rukerera rwo kuri uyu wa kane nibwo Mukura VS yerekeje muri Sudani aho ifite umukino w’ijonjora rya kabiri rya CAF confederation uzayihuza na El Hilal Obeid kuwa Gatandatu taliki 15 Ukuboza uyu mwaka.

Mukura VS yageze ku kibuga cy’indege i Addis Abbeba muri Ethiopia mu gitondo saa kumi n’imwe na muringo itanu z’igitondo ihaguruka muri Ethiopia 9h30 yerekeza muri muri Khartoum muri Sudani. Saa yine na mirongo inen n’itanu zo kuri uyu wa kane nibwo yageze muri Sudani. Ikipe icumbitse muri hotel yitwa Zanobia iri hafi y’ikibuga cy’indege.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu abakinnyi ba Mukura VS bakiriwe na Olivier Nizeyimana, Perezida wa Mukura VS mu rugo iwe abasaba kuzitwara neza.

Haringingo Francis, umutoza mukuru wa Mukura VS ahamya ko bagiye bazi neza ikipe bagiye gukina kandi biteguye kwitwara neza.

Ati " Intego ni ukugerageza kudatsindwa igitego ariko natwe dushake igitego kimwe cyasuhesha amahirwe kuko igitego cyo hanze ntiryoroshya.Tuzagenda tugiye gukina, sinavuga ko tuzajya kugarura gusa ngo tujye inyuma."

Nyuma yo gusezerera Free States Stars yo muri Afurika y’Epfo iyitsinze 1-0 mu mikino ibiri, Mukura izacakirana na El Hilal Obeid, imwe mu makipe akomeye muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Sudani.

Abakinnyi 18 berekeje muri Sudani

Abanyezamu : Wilonja Ismail na Umar Rwabugiri

Ba Myugariro : David Nshimirimana, Iragire Saidi,Hassan Rugirayabo, Mutijima Janvier, Hatungimana Basir

Abo hagati : Nkomezi Alexis, Gashugi Abdoulkharim, Gael Duhayindavyi, Munyakazi Youssuf, Iddy Djuma Saidi, Iradukunda Bertrand

Ba rutahizamu : Ndizeye Innocent, Ciza Hussein, Lomami Frank, Twizerimana Onesme na Ndayishimiye Christophe.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo