Mukura VS yagarutse mu Rwanda yakirwa byihariye - AMAFOTO

Mukura VS yanganyirije muri Sudani yagarutse mu Rwanda yakirwa n’abafana bayo mu buryo butari bumenyerewe byo kubaha ibyapa biriho amazina yabo.

Ahagana ku i saa Cyenda na Cumi z’umugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 17 Ukuboza 2018 nibwo ikipe ya Mukura VS yageze ku kibuga mpuzamahanga cya Kanombe ivuye muri Sudani. Iyi kipe ubwo basohokaga bakiriwe n’abafana bibumbiye muri Generation MVS bari babategereje hanze ari nako bagenda babahereza ibyaba bari bakoresheje byanditseho buri mukinnyi ndetse na buri muntu wagiye ajyanye na mukura muri Sudani.

Akigera ku kibuga cy’indege umutoza wa Mukura VS, Haringingo Francis yatangaje ko urugendo rwagenze neza muri rusange.

Ati " Umukino wagenze neza kuko twavuye muri Sudani tudatsinvwe igitego sinavuga ko bishimishije neza kubera ko tutakuye amanota hariya. Iriya kipe ni ikipe ikomeye ifite abakinnyi bakina mu ikipe y"igihugu harimo abakinnyi bamenyereye gukina aya marushanwa yo ku mugabane wa Afurika bafite imikino myinshi muri aya marushanwa rero ni ukuvuga isomo dukuye hariya ni ugukina uko bishoboka ntitwirangareho babonye amahirwe kubera ubuhanga bafite rero ntago dushaka ko badutsinda igitego kuko twebwe byaba bihise bidusaba ibitego 2."

Yunzemo ati " Ndebye umukino twakiniye muri Sudani nkanareba n’umukino twakinye na Free State stars nabonye ko hari ikintu cyiyongereye. Nabonye abakinnyi banjyee ntago bakina bahuzagurika cyane , bakina ibishoboka ndibaza umukino twakinnye bwa mbere wabahaye icyizere babonye ko byose bishoboka.

Ntago turatsinda igitego hanze nibyo muri football biba bigoye ndakeka umukino twakinnye muri Sudani igitego twarakibonye umusifuzi aracyanga ariko twari twakibonye ariko nyuma y’umukino ama televiziyo yo muri Sudani basubije inyuma video nabo barabibona ko igitego cyari kinjiye ariko byose ni umupira w’amaguru."

Ikipe ya Mukura VS yabashije kunganya 0-0 mu mukino ubanza w’ijonjora rya 2 rya Total CAF Confederation Cup na El Hilal Obeid muri Sudani.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Ukuboza 2018 muri Sudani. Umukino wo kwishyura uteganyijwe i Huye tariki 22 Ukuboza 2018.

Abafana bibumbiye muri Generation MVS bari baje kwakira ikipe yabo bazanye ibyapa bibashimira uko bitwaye

Cyiza Hussein, Kapiteni wa Mukura VS

PHOTO: UWIHANGANYE Hardi

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
Tanga Igitekerezo