Muhadjili yateye umugongo Rayon Sports asinyira AS Kigali

Hakizimana Muhadjiri yasinyiye AS Kigali kuyikinira umwaka umwe nyuma yo gutandukana na Emirates Football Club yo mu Barabu. Yateye umugongo Rayon Sports yari imaze igihe imurambagiza ndetse hakaba haburaga gato ngo ayerekezemo.

Kuri uyu wa Kane tariki 6 Kanama 2020 nibwo Muhadjili Hakizimana yasinye amasezerano muri AS Kigali.

AS Kigali yamuhaye ikaze

Muhadjili yari yaramaze kumvikana byose na Rayon Sports

Tariki 23 Nyakanga 2020 ubwo yari umutumirwa mu rubuga rw’imikino kuri Radio Rwanda, Munyakazi Sadate, Perezida wa Rayon Sports yabajijwe ibyerekeye uyu mukinnyi umaze igihe mu biganiro n’iyi kipe ya ’rubanda’ ndetse uwo munsi byari bimaze iminsi 2 bivugwa ko yamaze gusinya amasezerano y’umwaka umwe atanzweho Miliyoni 13 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ubwo yabazwaga ikibura ngo Muhadjili atangazwe nk’umukinnyi mushya wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yirinze guhita yemeza ko koko yamaze gusinya, ariko arenzaho ko ngo Rayon Sports isigaye ifite uburyo ibintu byayo.

Yagize ati " Rayon Sports isigaye ifite uburyo itangaza ibintu byayo. Tuzagira uko tuzabitangaza igihe nikigera ariko nahamya y’uko Muhadjili Hakizimana numero 10 mwiza muri iki gihugu, abanyarwanda dufite, agomba kuzaba mu ikipe nziza, icyo cyo nagihamya."

Yunzemo ati " Igihe tuzabitangariza cyo kirahari, hari n’uburyo bizakorwa. Icyo nashishikariza abafana ba Rayon Sports ni uko bagira uruhare rufatika muri iyo numero 10 dushaka, bakagira uruhare kugira ngo aboneke mu mabara yacu. Ibyacu byose bisa n’ibyarangiye. Abanteze amatwi b’aba Rayons , nababwira ngo banyarukire kuri *182*8*1*00800#, bagashyiraho akantu kose gashoboka maze uriya mukinnyi twamaze kumvikana hafi ibintu byose tumwinjize mu ikipe yacu."

Muri Nyakanga 2019 nibwo Hakizimana Muhadjiri wari usigaje amasezerano y’umwaka umwe muri APR FC, yaguzwe na Emirates Football Club yo muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu ku masezerano y’imyaka itatu. Ni amasezerano ariko atarasojwe kuko Muhadjili Hakizimana yaje gutandukana nayo.

Hakizimana Muhadjiri w’imyaka 26 yakinnye imyaka itatu muri APR FC nyuma yo kuyigeramo muri Nyakanga 2016 avuye muri AS Kigali yari yamuguze muri Mukura Victory Sports.

Uyu mukinnyi wanatowe nk’uw’umwaka w’imikino 2017/18 mu Rwanda, yari mu beza u Rwanda rufite mu myaka ine ishize, aho buri gihe yazaga mu ba mbere batsinze ibitego byinshi.

Muhadjiri uvukana na Niyonzima Haruna, yakiniye Etincelles, ayivamo yerekeza muri Kiyovu Sports, nyuma ajya gukinira Mukura Victory Sports yamazemo imyaka ibiri mbere yo kugurwa na AS Kigali atakiniye igahita imutanga muri APR FC.

Mu mwaka w’imikino 2018/2019 , yatsinze ibitego 15 muri shampiyona mu gihe mu Gikombe cy’Amahoro, APR FC yasezerewe muri 1/8 amaze kuyitsindira igitego kimwe mu mikino itatu.

Mu gihe yamaze muri APR FC, yayihesheje igikombe cya shampiyona, igikombe kimwe cy’Amahoro, Super Cup n’irushanwa ry’Intwari.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo