Muhanga :The Winners FTC begukanye igikombe cyahuzaga amashuri yigisha umupira w’amaguru (AMAFOTO)

Amakipe y’abakiri bato ba The Winners Football Training Center y’abahungu n’abakobwa begukanye irushanwa ryari ryateguwe n’iri shuri , ryahuzaga amakipe 8 yo mu Turere 4 two mu Ntara y’Amajyepfo n’amakipe 2 y’abakobwa.

Iri rushanwa ry’umupira w’amaguru ryahuje amakipe y’abana batarengeje imyaka 15.

Ryitabiriwe n’amakipe 8 y’abahungu ndetse n’amakipe 2 aturutse mu turere tune (4) twa: Kamonyi, Muhanga, Ruhango na Nyanza. Amakipe yaryitabiriye ni Rayon Sport Junior Academy yo mu Karere Nyanza, Future Sound Football Academy yo mu karere ka Nyanza , New Generation football Traning Center yo mu Karere ka Ruhango , Crimson Youth Athletic yo mu Karere ka Kamonyi , The Winners Football Training Center yo mu Karere ka Muhanga ari nayo yateguye iri rushanwa, Muhanga Football Training Center yo mu Karere ka Muhanga , Don Bosco Kabgayi Football Training Center yo mu Karere ka Muhanga na Peace football Traning Center yo mu Karere ka Muhanga.

Ryari rifite insanganyamatsiko igira iti " Gushishikariza urubyiruko gukoresha ikoranabuhanga no kwihangira umurimo rwiteza imbere." Ryatewe inkunga na BDF, Skyworth, RM INNIMOTION, G – STEP Tours (one people, A thousand hills).

Ryatangiye kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Gicurasi 2019, hakinwa umunsi wa mbere. Imikino yose yabereye kuri Stade ya Muhanga.

Imikino ya 1/2 n’umukino wa nyuma byabaye kuri iki cyumweru tariki 12 Gicurasi 2019 kuri Stade ya Muhanga.

Mu mikino ya kimwe cya kabiri, Rayon Sport Junior Academy yatsinzwe na Muhanga Football Training Center 2-0 naho The Winners Football Training Center itsinda Don Bosco Kabgayi Football Training Center 3-0.

Umukino wa nyuma wahuje The Winners FTC na Muhanga FTC zinganya 1-1, The Winners yegukana igikombe itsinze kuri Penaliti 3-2.

Mu bakobwa, The Winners Football Training Center na Ecole Technique de Kabgayi (ETEKA) nizo zitabiriye iri rushanwa. Umukino wazihuje , zanganyije 1-1. Kuri Penaliti The Winners Football Training Center yatsinze penaliti 5 kuri 3 z’abakobwa ba ETEKA.

Buri kipe yitabiriye iri rushanwa yahembwe umupira wo gukina. Ikipe zegukanye igikombe zahembwe igikombe n’imipira 5 yo gukina. Amakipe ya kabiri yahembwe imipira 3 yo gukina.

Nshimiyimana David ukuriye The Winners Football Academie yatangarije abanyamakuru ko bishimiye cyane uko iri rushanwa ryagenze, ashimira abafatanyabikorwa ndetse avuga ko bifuza ko iri rushanwa ryaba ngarukamwaka.

Ati " Irushanwa ryagenze neza cyane kurenza uko twabitekerezaga. Abana bakinnye umupira mwiza, abawukurikiye nabo bishimira kubona impano z’abakiri bato babyiruka, bafite ejo hazaza. Turashimira abafatanyabikorwa badufashije barimo SKY Worth, BDF, G Step na RM Inmotion Electronic. Baradufashije cyane ngo imyiteguro igende neza."

Yunzemo ati " Ni ku nshuro ya 2 turiteguye. Turifuza ko biba ngarukamwaka kuko bifasha abana kuzamuka bamenyereye amarushanwa kandi bikanagira umusaruro ukomeye ku mupira w’ahazaza h’umupira w’amaguru w’u Rwanda muri rusange."

Uko imikino ibanza yagenze :

The Winners Football Training Centre 4 - 1 Future Sound Academy

Rayon Sports Juniors 2 - 1 Peace FTC

*Don Bosco Kabgayi 3-3 New Generation (Pen.11-10)

Muhanga FTC 3 -0 Crimson Youth Athletics

Imikino ya 1/2:

Rayon Sports Juniors 0- 2Muhanga

The Winners FTC 3-0 Don Bosco Kabgayi

Imikino ya nyuma:

The Winners FTC 1-1 (Pen. 3-2)

Abakobwa : The Winners FTC 1-1 ETAKA (Pen.3-2)

Rayon Sports Junior Academy yatsindiwe muri 1/2 na Muhanga FTC

11 The Winners FTC y’abakobwa yakinishije

11 ETAKA yakinishije

The Winners FTC yatsinze ETEKA y’abakobwa

Ababyeyi bari baje gukurikirana iri rushanwa ryabaye mu minsi 2

Andrew ukuriye G Step , kompanyi itwara abantu mu bukerarugendo

David Nshimiyimana ukuriye The Winners FTC hamwe na Prisca, umunyamabanga w’Ijabo ryawe Rwanda

The Winners FTC y’abahungu ari nayo yegukanye iri rushanwa

Muhanga FTC yatsindiwe ku mukino wa nyuma

Uwari uhagarariye SKY Worth

Uwari uhagarariye G Step yashishikarije abari bitabiriye iri rushanwa kwitabira gusura ibyiza nyaburanga by’u Rwanda aho kugira ngo bijye byitabirwa cyane n’abanyamahanga cyane

Murigande Felix wari uhagarariye BDF

PHOTO: UMURERWA Delphin

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • ######

    NSHIMIYIMANA David uri umuntu w’umugabo cyane uburyo ushyigikira sport uhereye mu rubyiruko birashoboka ko ejo twazagira Christiano w’umunyarwanda avueye muri the winners and Many appreciations to G-Step co for your initiatives to brand our country mukomereze aho mukundishe abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga igihugu cyacu

    - 14/05/2019 - 17:14
Tanga Igitekerezo