Muhanga: Academie ya The Winners yakoze urugendo rwo kwibuka inaremera imiryango 5 (AMAFOTO)

Ishuri ry’umupira w’amaguru rya The Winners Football Training Center ryo mu Karere ka Muhanga ryakoze urugendo rwo kwibuka ku nshuro ya 25 abazize Jenoside yakorewe abatutsi bari aba ’Sportifs’ ariko bibanze cyane ku bana bazize Jenoside yakorewe abatutsi, banaremera imiryango 5 y’abarokotse yo mu Karere ka Muhanga.

Ni urugendo bakoze kuri uyu wa Kane tariki 11 Mata 2019. Rwahereye kuri Stade ya Muhanga , baca muri Roind Point ya Muhanga, bamanuka berekeza ku rwibutso rwa Kabgayi rushyinguyemo imibiri y’ inzirakarengane za Jenoside yakorewe abatutsi y’abagera ku bihumbi icumi na magana acyenda na mirongo ine na batatu (10.943).

Uru rugendo rwitabiriwe n’abana batorezwa umupira muri The Winners Football Centre, abatoza babo, bamwe mu banyamakuru b’imikino ndetse na bamwe mu babyeyi b’abo bana.

Centres zitorezwamo abana zo mu Karere ka Muhanga zigera kuri eshashatu nazo zari zaje kwifatanya na The Winners Football Training Centre. Izo ni Peace Football Training Center, Don Bosco Football Training Center, Muhanga Football Training Center, Imena Football Training Center , Rwanda Nziza Football Training Center na Dream Football Training Center.

Nyuma yo kugera ku rwibutso rwa Kabgayi, abana babanje kuzengurutswa mu rwibutso banyurirwamo muri make amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi, babona kujya gushyira indabo ku mva zishyinguyemo izo nzirakarengane.

Ni igikorwa cyahuriranye n’uko abayobozi banyuranye b’Akarere ka Muhanga bari kumwe n’abandi badepite nabo bari baje kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi bashyinguwe mu rwibutso rwa Kabgayi.

Ndajuru Ismail warokokeye i Kabgayi niwe watanze ubuhamya bw’uburyo ubwicanyi bwahakorewe bwagenze. Yavuze uko abari batuye mu karere ka Muhanga by’umwihariko abahungiye i Kabgayi bamwe muri bo bahiciwe, abandi bakajyanwa kwicirwa mu bice bitandukanye no kurohwa muri Nyabarongo. Ni ubuhamya bwakoze ku mitima y’abari bitabiriye iki gikorwa.

Uretse urugendo no gusura urwibutso rwa Kabgayi, The Winners yaremeye imiryango 5 y’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi yo mu Karere ka Muhanga.

Baremeye Kanshara Suzanne wo mu Murenge wa Nyamabuye, Mukamusoni Rosalie na we wo mu Murenge wa Nyamabuye. Aba bombi bari bahagarariwe kuko bose barwaye. Abandi ni Mujawayezu Claudine wo mu Murenge wa Cyeza, Uwamaliya Vestine wo mu Murenge wa Muhanga na Kakuze Dative wo mu Murenge wa Shyogwe.

Buri umwe yahawe umufuka w’umuceri, ikarito y’amasabune , akajerekani ka litiro 5 z’amavuta yo guteka na enveloppe irimo ibihumbi makumyabiri (20.000 FRW).

Ndanguza Theonas , umujyanama mu bya tekiniki y’umupira w’amaguru mu Ntara y’amajyepfo (Conseil Technique Provincial) wari uhagarariye Perezida wa FERWAFA yashimye cyane iki gikorwa cyakozwe na The Winners Football Training Centre kuko ngo gifasha urubyiruko rukiri ruto kumenya amateka no gusigasira ibyagezweho.

Yagize ati " Mumenye ikibi mukirwanye ntikizongere ukundi. Hariya hashyinguwe abana mwarutaga, abo mwanganaga, ababarutaga, ababyeyi n’abandi bari mu ngeri zinyuranye kugeza no kubihaye Imana. Bapfuye bazize uko bavutse. Mumenye ko ibyabaye ari amahano, muharanire ko bitazongera."

Yunzemo ati " Nk’ikipe mukinira hamwe, iyo mutsinze murishima...Ikipe yacu ni u Rwanda. Duharanire ko ntamuntu uzongera kubaho ababaye kubera twebwe kandi n’ubabaye , tumwegere. Kwibuka bireba buri wese kugira ngo tumenye ibyo igihugu cyacu cyanyuzemo , tubyifashishe nk’intwaro yo kurwanya ko bitazongera."

Ingabire Alice ukuriye Ibuka mu Karere ka Muhanga na we yashimye The Winners FTC , abasabira ko Imana isubiza aho bakuye. Yavuze ko nubwo ibibazo umuntu agira by’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi , bitajya birangira ariko ngo iyo nibura babonye ubafata mu mugongo bibongerera icyizere. Yasabye The Winners FTC gukomereza aho ndetse no gukomeza kubarerera urubyiruko.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukagatana Fortune yashimye The Winners, abwira abana bitabiriye uyu muhango ko bagenzi babo bishwe ko iyo baticwa ubu nabo baba bakinira amakipe akomeye.

Ati " Bariya bana twibuka uyu munsi, iyo baticwa ubu baba barengeje imyaka 25. Wenda bari kuba bakinira amakipe akomeye nka Rayon Sports, APR FC, Kiyovu SC, AS Muhanga n’ayandi anyuranye. Mwebwe nk’abana bari muri The Winners mwahisemo neza . Turabifuriza ko mu myaka 15 muzavamo abakinnyi b’ibihangange mukaba arimwe mutuma u Rwanda rumenyekana mu byiza muzaba muri kwereka amahanga aho kumenyekana mu bibi nk’ubwicanyi."

Yakomeje ababwira ko bo bavutse mu gihe cyiza kitarangwamo amacakubiri, abashishikariza kwirinda uwayabashoramo wese.

Ati " Mwavutse mu gihe cyiza kuko ubuyobozi buriho buvuga ko nta muntu uzongera kwicwa bitewe n’uko yaremwe. Uzakubwira iby’amoko , uzamubwire ko babigishije ko twese turi abanyarwanda, nabisubiramo umurege. U Rwanda rwiza ni urw’abantu badatemana, badacyurirana iby’amoko.

Ndashimira abagize uruhare muri iki gikorwa kugira ngo kigerweho. Aba bana mwabahaye urugero rwiza."

Nyuma y’uyu muhango, David Nshimiyimana , umuyobozi wa The Winners FTC yatangarije abanyamakuru ko bateguye iki gikorwa mu rwego rwo kwibuka muri rusange abana bari aba Sportifs.

Ati " Nkuko iki gikorwa mwakibonye, nka The Winners twigisha abana umupira w’amaguru ariko tukanagira umutima wo gufasha no kwibuka muri rusange abantu bazize Jenoside yakorewe abatutsi...Twashatse kwibuka muri rusange abari aba Sportifs muri rusange bazize jenoside yakorewe abatutsi cyane cyane twibanze ku bana. Ni igikorwa gifasha aba bana twigisha kurushaho kumenya amateka, bakarushaho guharanira ko bitazongera kuko nibo rubyiruko rw’ejo hazaza, nibo mbaraga z’igihugu."

David yakomeje asaba abandi bafite amashuri yigisha abana umupira w’amaguru gukomeza kwigisha abana kwimakaza umuco w’amahoro.

Ati " Ubutumwa naha abandi bafite za centres zigisha umupira w’amaguru ni uko usibye no mu gihe cyo kwibuka, mu gihe cyose abana baba bakeneye ubutumwa nk’ubu bwo kwimakaza amahoro hagati muri bo, urukundo nkuko tuvuga ko Siporo ari urukundo...Siporo ni ukubaka, gufashanya, umuntu agafata mugenzi we urunana akamwungura ibitekerezo bibateza imbere."

The Winners Football Training Center yashinzwe 2008 ku gitekerezo cya Nshimiyimana David. Ubu ifite abana 170 ,bari mu byiciro bitandukanye kuva ku imyaka 7 kugeza kuri 12 , ikindi cyiciro kirimo abafite imyaka 12 kugeza munsi ya 15 , kuva ku myaka 15 kugeza munsi ya 17 , n’icyiciro kirimo abafite imyaka 17 kugeza munsi ya 20.

Mu myaka 10 imaze ishinzwe, The Winners ifite ibikombe 10 yagiye itsindira mu marushanwa atandukanye ategurwa imbere mu igihugu .

Sugira Erneste ukira APR FC , Mucyo Fred bita Januzaj ukinira Etincelles FC ni bamwe mu bakinnyi bazamukiye muri iri shuri. Hari abandi banyuranye bakina mu cyiciro cya mbere muri Shampiyona y’u Rwanda y’umupira w’amaguru nabo barizamukiyemo. Abenshi biganje muri AS Muhanga. Abandi bakinnyi bari mu cyiciro cya kabiri cyane cyane mu ikipe y’Intare Football Academie ya APR FC.

Urugendo barutangiriye kuri Stade ya Muhanga

Abatoza babo babaherekeje muri uru rugendo

Zinga, umwe mu batoza ba Muhanga Football Training Center yari yazanye abana atoza kwifatanya The Winners

Nshimiyimana David washinze The Winners Football Training Center akaba ari n’umuyobozi wayo

Bamanuka umusozi wa Kabgayi

Bamwe mu babyeyi nabo babaherekeje muri uru rugendo

Abana babanje gusura urwibutso, basobanurirwa amateka yaranze Jenoside yakorewe abatutsi n’uburyo abana barutaga, abo banganaga cyangwa babarutaga nabo bishwe

David Bayingana , umunyamakuru wa Radio na TV 1O na we wari witabiriye uyu muhango

Ndanguza Theonas , umujyanama mu bya tekiniki y’umupira w’amaguru mu Ntara y’amajyepfo (Conseil Technique Provincial) wari uhagarariye FERWAFA

Mukagatana Fortune, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage

Mbungira Ismail, umuyobozi wa League y’Amajyepfo mu Ijabo ryawe Rwanda ari na we wari uhagarariye Ijabo ryawe Rwanda

Ingabire Alice ukuriye Ibuka mu Karere ka Muhanga

David Nshimiyimana, umuyobozi wa The Winners Training Centre

Byahuriranye n’uko abayobozi b’Akarere ka Muhanga n’izindi nzego ndetse na bamwe mu badepite bari baje nabo kunamira inzirikarengane zishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi

Gasamagera Wellars, Umuyobozi w’Ikigo cy’Imicungire y’Abakozi ba Leta (RMI) na Beatrice Uwamaliya, Mayor w’Akarere ka Muhanga

Depite Florence yanditse mu gitabo cy’abasura urwibutso rwa Kabgayi

Ally Kanyankore wari uyoboye uyu muhango

David yavuze ko The Winners yateguye iki gikorwa mu rwego rwo kwibuka abari aba Sportifs muri rusange bazize Jenoside yakorewe abatutsi ariko bakibanda cyane mu kwibuka abana bazize Jenoside yakorewe abatutsi

Olivier ushinzwe icungamutungo muri The Winners FTC

Mugisha Ndoli , umutoza wungirije muri Intare Football Academie ya APR FC ...Mbere yo kwerekeza muri APR FA , na we yabanje gutoza muri The Winners

Ndajuru Ismail warokokeye i Kabgayi niwe watanze ubuhamya

Ubuhamya bwa Ismail bwababaje benshi

Ismail yababwiye ko amashyamba abakikije ariyo yiciwemo abantu benshi
ari nayo mpamvu ariho hashyizwe urwibutso

Ndanguza yashimye cyane iki gikorwa cyakozwe na The Winners

Ingabire Alice na we yashimye iki gikorwa , abasabira ko Imana ibasubiriza aho bakuye

Mukagatana yasabye abana bo muri The Winners FTC guharanira ko ibyabaye bitazongera ahubwo bagaharanira kuzavamo abakinnyi bakomeye bazajya bamenyekanisha u Rwanda mu byiza

Imiryango 5 niyo yaremewe na The Winners Football Training Centre

Uyu mucekuru uri mu baremewe yavuze uko yarokotse , ...kenshi bajyaga bagira ngo yapfuye ko yari arembye cyane

David yasoje asaba bagenzi be bafite amashuri yigisha umupira w’amaguru gukomeza kwigisha abana kwimakaza umuco w’amahoro n’urukundo kuko ariwo uranga aba ’Sportifs’

PHOTO : RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo