Mugemana Charles yatangaje igihe imvune ya Yannick izamara

Umuganga wa Rayon Sports Mugemana Charles avuga ko imvune y’umukinnyi Yannick Bizimana bari kuyikurikiranira hafi ndetse ko yamaze kunyuzwa mu cyuma basanga bidakanganye .

Yannick Bizimana yavunikiye mu mukino Rayon Sports yatsinzemo Etincelles FC 2-1 ubwo hakinwaga umunsi wa 21 wa Shampiyona.

Yannick Bizimana yinjiye mu kibuga asimbuye Mirafa Nizeyimana, avunika mu minota ibiri yakurikiyeho, asimburwa na Mugisha Gilbert.

Mu kiganiro yagiranye na Rwandamagazine.com , Mugemana Charles yavuze ko bari gukurikirana uyu mukinnyi.

Ati " Nyuma y’uko avunitse, twagiye kumucisha mu cyuma ariko twasanze nta magafu yavunitse ahubwo ni akagombambari k’iburyo yagizeho ikibazo. Ni imvune isanzwe. Bisaba ko umukinnyi afata ikiruhuko ndetse hari n’imiti tumuha. Nyuma y’icyumweru kimwe ashobora kuba atangiye kumera neza."

Kuvunika kwa Yannick Bizimana biratuma atazakina umukino Rayon Sports yakiramo Musanze FC kuri uyu wa gatandatu tariki 7 Gashyantare 2020. Ashobora kandi kutazakina umukino Rayon Sports izasuramo Marines FC tariki 10 Werurwe 2020 ubwo hazaba hakinwa umunsi wa 23 wa Shampiyona.

Yannick Bizimana ntiyatinze mu kibuga kuko yahise avunika anasaba gusimbuzwa

Yannick Bizimana yavunitse akagombambari k’iburyo

Mugemana Charles avuga ko mu cyumweru kimwe Yannick azaba amaze kumererwa neza

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo