Mu wa gishuti, Rayon Sports yatsinze AS Muhanga (AMAFOTO)

Mu mukino wa gishuti, Rayon Sports yatsinze AS Muhanga 3-1, uba umukino wa nyuma iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda ikinnye mbere yo gutangira Shampiyona iteganyijwe gutangira tariki 4 Ukuboza 2020.

Ni umukino wabaye kuri iki cyumweru tariki 29 Ugushyingo 2020 kuri Stade ya Muhanga.

Rayon Sports yaherukaga kunganya na Police Fc 0-0, yari yagaruye mu kibuga Iranzi Jean Claude uvuye mu Misiri muri Aswan FC yari yaramutiye amezi atandatu.

Iranzi Jean Claude yatijwe mu Misiri mu mpera za Mutarama 2020 nyuma y’uko yari yakoze igeragezwa muri Aswan FC igihe cy’ibyumweru bibiri.

Kuri iki Cyumweru, ibinyujije kuri Twitter, Rayon Sports yatangaje ko Iranzi Jean Claude yamaze kuyigarukamo.

Rayon Sports niyo yafunguye amazamu ku munota wa 10 gitsinzwe na Oumar Sidibe ku kazi gakomeye kakozwe na Niyonkuru Sadjati.

Ku munota wa 27 Niyigena Clement yavunitse asimburwa na Habimana Hussein. Ni nyuma y’uko yirutse agashinga nabi ikirenge bituma uyu myugariro wari umaze imikino 3 yose abanza mu kibuga asohoka hakiri kare. Ku munota wa 33, AS Muhanga nayo yasimbuje Harerimana Jean Claude bita Kamoso wari wavunitse, asimburwa na Niyigena Shawali.

Ku munota wa 40, ,Hakundukize Adoplphe, Kapiteni wa AS Muhanga yishyuye ku mupira yari aherejwe neza na Niyigena Shawali nyuma y’uko iyi kipe yari izamutse ihererekanya neza.

Ku munota wa 43, Drissa Dagnogo yatsinze icya kabiri cya Rayon Sports atsindishije umutwe. Nyuma gato Dagnogo yavunitse asimburwa na Sugira Erneste mu gice cya kabiri. Ku munota wa 63, Sugira Erneste winjiye asimbuye yatsinze igitego cya gatatu.

Shampiyona izatangira AS Muhanga yakira Etincelles kuri Stade ya Muhanga naho Rayon Sports isure Rutsiro FC kuri Stade Umuganda.

11 Rayon Sports yabanje mu kibuga:Kwizera Olivier, Rugwiro Herve, Niyigena Clement, Iranzi Jean Claude, Iradukunda Axel, Nishimwe Blaise, Niyibizi Emmanuel, Niyonkuru Sadjati, Oumar Sidibe, Drissa Dagnogo, na Vital Ourega

11 AS Muhanga yabanje mu kibuga:Marushimana Emile, Ndacyayisenga Aly, Kagaba Obed, Dushimirimana Janvier, Nshimirimana Elyse, Rukundo Christian, Nsengiyumva Idrissa, Uwimana Emmanuel, Minane Paul, Hakundukize Adolphe, na Harerimana Jean Claude

Uwayezu Jean Fidele, Perezida wa Rayon Sports yarebye uyu mukino....imikino yose ya gishuti iyi kipe yakinnye yarayikurikiranye

Perezida wa AS Muhanga

Umuvugizi wa Rayon Sports FC, Jean Paul Nkurunziza

Murego Philemon ukuriye Ijwi ry’ Aba Rayon yarebye uyu mukino

Iranzi yari yagarutse mu kibuga ndetse ni umwe mu bitwaye neza muri uyu mukino

Hakundukize Adolphe , kapiteni wa AS Muhanga niwe watsindiye ikipe ye igitego rukumbi yabonye muri uyu mukino

Uko Drissa Dagnogo yinjije igitego cya kabiri cya Rayon Sports

Blaise Nishimwe ukomeje kwitwara neza hagati mu kibuga mu ikipe ya Rayon Sports

Sadjati watanze imipira ibiri yavuyemo ibitego

Inkuru y’amafoto menshi yaranze uyu mukino iri gutegurwa

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo