Mu wa gishuti, Police FC yatsinze Musanze FC

Bakina bya gishuti, Police FC yatsindiye Musanze FC kuri stade Ubworoherane ibitego 2-0

Ku munsi w’ejo tariki ya 16 Ukwakira 2021, kuri Stade Ubworoherane habereye umukino wa gishuti hagati ya Musanze FC yari yakiriye Police FC.

Musanze FC niyo yari yakiriye, umutoza Frank Onyango wayo yari yabanjemo Nshimiyimana Pascal(GK), Niyonshuti Gad, Hertier Rurihoshi, Muhire Annicet, Nshimiyimana Clément, Niyitegeka Idrissa(C), Niyonsenga Ibrahim, Habyarimana Eugène, Ben Ocen, Irokan Samson Ikwechukwu na Luke Namanda

Umutoza wa Police Bwana Frank Nuttal we yari yabanjemo Kwizera Janvier(GK), Iradukunda Eric, Ndizeye Gad, Turatsinze John, Mukengere Christian, Nsabimana Eric, Twizeyimana Onesme, Ntirushwa Aimé, Ndayishimiye Antoine Dominique, Evode Ntwali na Sibomana Patrick

Ni umukino watangiye amakipe yombi asatirana gusa ukabona ko ikipe ya Police FC yaje kubona igitego ku munota wa 25 cyatsinzwe na Ntwali Evode, Mukengere Christian nawe yaje kongeramo igitego cya 2 mu munota wa 46’

Ni umukino wo kwishyura kuko umukino ubanza Police FC yari yatsinze Musanze FC ibitego 2-1 kuri stade ya Kigali i Nyamirambo

Police FC itsinze umukino wa kabiri mu mikino ine ya gicuti imaze gukina

Police FC 0-2 Bugesera FC
Police FC 1-2 Mukura VS

Police 2-0 Musanze FC

Mu gihe Musanze FC mu mikino ine imaze gukina yose n’amakipe akomeye yayitakaje

Musanze 0-1 Rayon Sports
Musanze FC 1-4 AS Kigali

Musanze FC 1-2 Police FC

Musanze 0-2 Police FC

Amakipe yombi yari yakaniye uyu mukino

Twizerimana Onesme yahuraga na Musanze FC yavuyemo yerekeza muri Police FC

Visi Perezida wa mbere wa Musanze FC

Perezida wa Musanze FC,Tuyishimire Placide

Umuyobozi wa Police FC na we yakurikiye uyu mukino

Nsoro niwe wayoboye uyu mukino

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo