Abafana banyuranye ba APR FC bahagurutse i Kigali mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu berekeza i Rusizi gushyigikira APR FC igomba gukina na Espoir FC kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Mutarama 2019.
Ahagana ku isaha ya saa Cyenda z’urukerera rwo kuri uyu wa Gatanu nibwo abafana bibumbiye muri Online Fan Club bari bahagurutse i Kigali berekeza i Rusizi. Abo muri Zone 1 bo bari bahagurutse saa tanu z’ijoro nabo berekeza i Rusizi.
Ikipe ya APR FC yo yari yahagurutse i Kigali kuri uyu wa Kane tariki 10 Mutarama 2019. APR FC yahagurukanye abakinnyi bose uretse Buteera Andrew umaze iminsi yaravunitse ariko akaba atarabasha kugaruka mu bihe bye nyuma yo gukira, Herve Rugwiro ufite amakarita 3 y’umuhondo atamwemerera gukina uyu mukino ndetse na Sekamana Maximme uri gushaka ibyangombwa byo kwerekeza hanze y’u Rwanda mu igeragezwa.
Umukino w’umunsi wa 14 wa Shampiyona uhuza Espoir FC na APR FC uteganyijwe saa cyenda n’igice z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatanu.
APR FC niyo ikiyoboye urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona n’amanota 29. Espoir FC bazakina yo iri ku mwanya wa 8 n’amanota 17.
Uko imikino y’umunsi wa 14 iteganyijwe:
Ku wa Gatanu tariki 11 Mutarama 2019
Espoir FC vs APR FC (Rusizi Stadium)
Police FC vs AS Kigali (Kicukiro Stadium)
Ku wa Gatandatu tariki 12 Mutarama 2019
Amagaju FC vs SC Kiyovu (Nyagisenyi Grounds)
Mukura VS vs Etincelles FC ( Warasubitswe)
AS Muhanga vs Gicumbi FC (Muhanga Stadium)
Sunrise FC vs Marines FC (Nyagatare )
Ku Cyumweru tariki 13 Mutarama 2019
Bugesera FC vs Musanze FC (Nyamata )
Rayon Sports FC vs Kirehe FC (Stade de Kigali)
Abafana bagize Online Fan Club ubwo bahagurukaga saa cyenda zo mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu
PHOTO:Hardi Uwihanganye
C. Kayitare
Abafana bagera no kwicumi
Jack Nsengiyumva
Online Fan Club Zone5 APR FC ni intwari! Ubu tuvugana bamaze kugera mumugi Kamembe!
Gilbert
Abafana2 nibo mutwereka kweli
Murwanashyaka Emmanuel
Apr irabikora
Manuco
@ KAYITARE, muri APR fc ntagihiriri kihaba niyo yaba 1 cg 10 nkuko ubivuze bayifana bazi impamvu atari ikigare. Mwebwe benshi umusururu wanyu turawubona
Vive APR fc naho igihiriri kwa Murera mwigumore mugipondo
Neretsimana jean de dieu
Ndabemer kbsa