Mu rukerera, abafana ba APR FC berekeje i Rusizi kuyishyigikirirayo

Abafana banyuranye ba APR FC bahagurutse i Kigali mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu berekeza i Rusizi gushyigikira APR FC igomba gukina na Espoir FC kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Mutarama 2019.

Ahagana ku isaha ya saa Cyenda z’urukerera rwo kuri uyu wa Gatanu nibwo abafana bibumbiye muri Online Fan Club bari bahagurutse i Kigali berekeza i Rusizi. Abo muri Zone 1 bo bari bahagurutse saa tanu z’ijoro nabo berekeza i Rusizi.

Ikipe ya APR FC yo yari yahagurutse i Kigali kuri uyu wa Kane tariki 10 Mutarama 2019. APR FC yahagurukanye abakinnyi bose uretse Buteera Andrew umaze iminsi yaravunitse ariko akaba atarabasha kugaruka mu bihe bye nyuma yo gukira, Herve Rugwiro ufite amakarita 3 y’umuhondo atamwemerera gukina uyu mukino ndetse na Sekamana Maximme uri gushaka ibyangombwa byo kwerekeza hanze y’u Rwanda mu igeragezwa.

Umukino w’umunsi wa 14 wa Shampiyona uhuza Espoir FC na APR FC uteganyijwe saa cyenda n’igice z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatanu.

APR FC niyo ikiyoboye urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona n’amanota 29. Espoir FC bazakina yo iri ku mwanya wa 8 n’amanota 17.

Uko imikino y’umunsi wa 14 iteganyijwe:

Ku wa Gatanu tariki 11 Mutarama 2019

Espoir FC vs APR FC (Rusizi Stadium)
Police FC vs AS Kigali (Kicukiro Stadium)

Ku wa Gatandatu tariki 12 Mutarama 2019

Amagaju FC vs SC Kiyovu (Nyagisenyi Grounds)
Mukura VS vs Etincelles FC ( Warasubitswe)
AS Muhanga vs Gicumbi FC (Muhanga Stadium)
Sunrise FC vs Marines FC (Nyagatare )

Ku Cyumweru tariki 13 Mutarama 2019

Bugesera FC vs Musanze FC (Nyamata )
Rayon Sports FC vs Kirehe FC (Stade de Kigali)

Abafana bagize Online Fan Club ubwo bahagurukaga saa cyenda zo mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu

PHOTO:Hardi Uwihanganye

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(6)
  • C. Kayitare

    Abafana bagera no kwicumi

    - 11/01/2019 - 09:07
  • Jack Nsengiyumva

    Online Fan Club Zone5 APR FC ni intwari! Ubu tuvugana bamaze kugera mumugi Kamembe!

    - 11/01/2019 - 10:23
  • Gilbert

    Abafana2 nibo mutwereka kweli

    - 11/01/2019 - 11:23
  • Murwanashyaka Emmanuel

    Apr irabikora

    - 11/01/2019 - 12:24
  • Manuco

    @ KAYITARE, muri APR fc ntagihiriri kihaba niyo yaba 1 cg 10 nkuko ubivuze bayifana bazi impamvu atari ikigare. Mwebwe benshi umusururu wanyu turawubona
    Vive APR fc naho igihiriri kwa Murera mwigumore mugipondo

    - 12/01/2019 - 04:22
  • Neretsimana jean de dieu

    Ndabemer kbsa

    - 12/01/2019 - 20:01
Tanga Igitekerezo