Mu mukino udashamaje, Rayon Sports yanganyije na AS Kigali (AMAFOTO)

AS Kigali yanganyije na Rayon Sports ubusa ku busa mu mukino w’umunsi wa 17 wa Shampiyona waberaga kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

AS Kigali yaherukaga kunganya na APR FC ubusa ku busa naho Rayon Sports yo yaherukaga gutsinda Gasogi United 1-0. Mu mukino ibanza Rayon Sports yatsinze ibitego 2-0.

Ku ruhande rwa AS Kigali yakiriye umukino, umutoza wayo, Eric Nshimiyimana, yari yakoze impinduka ebyiri ugereranyije n’umukino uheruka, Kalisa Rachid na Rick Martel babanzamo mu mwanya wa Ntamuhanga Tumaini Tity na Nova Bayama.

Kirasa Alain wasigaranye Rayon Sports, yongeye kubanza hanze Sugira Ernest ndetse ashyira mu kibuga abakinnyi babanjemo ku mukino iyi kipe yaherukaga gutsindamo Gasogi United.

Umukino ugitangira ikipe ya Rayon Sports yatangiye isatira, ku munota wa mbere w’umukino Bizimana Yannick yahushije uburyo bwashoboraga kuvamo igitego ari nako AS Kigali nayo yanyuzagamo igasatira izamu ariko igice cya mbere kikarangira amakipe yombi atabonye uburyo na bumwe bukomeye bwari kuvamo igitego.

Rayon Sports yabonye imipira myinshi y’imiterekano ku makosa yakozwe n’abakinnyi ba AS Kigali, ariko Rutanga Eric na Iranzi Jean Claude bananirwa kuyibyaza umusaruro mu gihe Bizimana Yannick yagowe cyane n’abakinnyi b’inyuma b’ikipe y’Umujyi wa Kigali.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, umutoza Kirasa Alain yaje guhita akuramo Sekamana Maxime yinjizamo Sugira Ernest, uyu rutahizamu wari wabahesheje amanota atatu ku mukino uheruka ntiyahiriwe n’uyu munsi kuko yateye mu izamu rimwe gusa.

Rayon Sports yahise igira amanota 35 iguma ku mwanya wa kabiri, irushwa amanota atatu na APR FC ya mbere. AS Kigali yo yahise igira amanota 19 ku mwanya wa 12.

Indi mikino yabaye uyu munsi, AS Muhanga yatsinzwe na Gicumbi FC 1-0 mu gihe Marines FC yatsinze Gasogi United ibitego 2-0.

11 Rayon Sports yabanje mu kibuga:Kimenyi Yves, Iragire Saidi, Ndizeye Samuel, Iradukunda Eric Radu, Rutanga Eric, Omar Sidibe, Nizeyimana Mirafa, Mugheni Fabrice, Sekamana Maxime, Bizimana Yannick na Iranzi Jean Claude

11 AS Kigali yabanje mu kibuga:Ndayishimiye Eric Bakame, Rusheshangoga Michel, Ahoyikuye Jean Paul, Bishira Latif, Rurangwa Moss, Luc Mba Martel, Kalisa Rashid, Nsabimana Eric Zidane, Ndekwe Felix, Kayitaba Bosco na Benedata Janvier

Sugira Erneste yongeye kubanza hanze, yinjira mu kibuga asimbuye

Yannick Bizimana yakoze iyo bwabaga ariko biranga

Bakame mu kazi, ahangana n’ikipe ya Rayon Sports yahozemo

Bishira Latif wayoboye neza ubwugarizi bwa AS Kigali

Abafana ba Rayon Sports bababajwe no kunganya uyu mukino

I bumoso hari Ntampaka wigeze kuyobora Rayon Sports naho i buryo hari Kamayirese Jean Damour ushinzwe imyinjirize ku mikino yakiriwe na Rayon Sports

Umushoramari Hadji Yussuf akaba na Perezida wa Gorilla FC yo mu cyiciro cya kabiri

Umuraperi Khalifan utajya ubura ku mikino Rayon Sports yakinnye ari nayo yihebeye

Maximme Sekamana wari witwaye neza ku mukino wa Gasogi United, uyu munsi byanze, asimburwa na Sugira

Mazimpaka Andre yageze aho na we atanga umusanzu we

I bumoso hari Muhire Jean Paul, Visi Perezida wa mbere wa Rayon Sports naho i buryo ni Furaha, Visi Perezida wa kabiri

Kirasa Alain uri gutoza Rayon Sports by’agateganyo

Eric Nshimiyimana na we yabaraga imibare yari kumufasha mu mukino

Cyiza Hussein winjiye mu kibuga asimbuye

Cassa Mbungo Andre ushobora kwerekeza muri Rayon Sports isaha iyo ariyo yose yarebye uyu mukino

Andi mafoto ari kongerwa mu nkuru

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • Rachid

    Ngewe byaranyobeye.ekipe yacu ntabwo ihozaho.uyu munsi ubona ikina cyane,igatsinda ,ibikwiye.ejo ukabona iciriritse.ejobundi ukabona iri hasi cyane.yego turashima ntabwo twatsinzwe.ariko natwe ntabwo twatsinze.urebye mukibuga umukinyi umwumwe kugiticye usanga abkinye nkuko bagombaga gikina,ntabwo barenga batatu.mbabarira mumbwire bavandi byaranyobeye murakoze.ndubururu numweru.

    - 11/01/2020 - 20:00
  • Habimana

    Gikundiro urambabaza nkabura icyo nkora?Ubuyobozi bwa Sadate bazicare bitekerezeho bategure umwaka utaha?kuko ingaruka zose turi guhura nazo nibo baziteye?wambwire ute ukuntu wirukana umutoza watwaye igikombe cya Champinant none kugeza na n’uyu munsi kumusimbuza bikaba byarabananiye?nta narimwe Rayon sport itigeze igira abataka batyaye batsinda ibitego.ubu niho bibaye ko rayon igira abataka baciriritse?nabo dufite barabagurisha ahubwo bakajya gutira mukeba.ikindi abantu bakoresha Fitness nabo bagomba kwigwaho?Gusa abafana turababaye.

    - 11/01/2020 - 22:19
Tanga Igitekerezo