Mu mibare, uko Rayon Sports ikwiriye gutungwa n’abafana bayo mu buryo burambye

Iyi ni inyandiko bwite y’umusomyi wa Rwandamagazine.com witwa Nduwawe Patience ufana Rayon Sports watwandikiye ashaka gutanga ibitekerezo bye mu rwego rwo kugaragaza uko Rayon Sports yabasha kwitunga mu buryo buhora kandi burambye ibikesheje abafana bayo.

Ikurikira, ni inyandiko yatwoherereje yifuza ko twayigeza ku bafana bagenzi be bahuriye ku gufana Rayon Sports.

Muraho neza mwese ?

Iki gitekerezo cyanjye ndabizi neza ko atari njyewe wambere ukigize. Kuko bibaye arinjye wa mbere, byaba biteye agahinda kuko Rayon Sports ifite abagore n’abagabo, inkumi n’abasore, abakobwa n’abahungu b’abanyabwenge. Ubundi igisigaye ni ukumva twakigize icyacu, buri wese agatangaho itafari rye.

Abanyamuryango ba Rayon Sports bishyure umusanzu uhoraho uzwi

Mu mategeko ari kuvugururwa hakwiriye gusobanuka umunyamuryango nyakuri wa Rayon Sports uwo ariwe. Umunyamuryango nyakuri wa Rayon Sports akwiriye kuba ari umukunzi wayo wese utanga umusanzu runaka uhoraho. Ntihagire uwikorera umutwaro wayo wenyine kandi ari iy’abanyarwanda benshi, kuko Rayon Sports iravuna cyane mu mikoro, twe twabisobanukiwe turabizi neza.

Mu mibare

Njye ndi umunyamibare, ndayikunda cyane. Dufate ko Rayon Sports ikeneye ingengo y’imari /Budget ya Miliyari imwe ku mwaka ( 1.000.000.000 Frw). Ni ukuvuga ko byirabura yaba ikeneye Miliyoni mirongo inani n’eshanu ku kwezi. (85.000.000 FRW)

Hashyizweho abanyamuryango b’ifatizo ibihumbi icumi (10.000), ni ukuvuga ko buri munyamuryango agomba kwishyura nibura ibihumbi ijana ku mwaka. Ni ugufata ya Miliyari Rayon Sports ikeneye, ukayigabanya abanyamuryango bayo, nibwo haboneka ayo umunyamuryango akwiriye kwishyura nibura ku mwaka umwe.

Ku kwezi kumwe, umunyamuryango yajya yishyura ibihumbi umunani na Magana atanu (8500 FRW). Ni ukuvuga ufashe amafaranga twabonye hejuru ikipe yajya ikenera buri kwezi ukayagabanya n’umubare w’abanyamuryango.

Rayon Sports yabura abakunzi ibihumbi icumi biyemeza kwishyura amafaranga ibihumbi umunani magana atanu y’amanyarwanda buri kwezi ?

Uko byagenda mu gufata ibyemezo

Nta munyamuryango wakwemererwa kwinjira mu Nteko Rusange afite ikirarane cy’umusanzu n’iyo cyaba ari kimwe. Abakunzi b’ubushobozi bucye bakwibumbira mu ma fan clubs, hanyuma buri fan club ikohereza mu Nteko Rusange umubare w’intumwa ungana nk’umusanzu itanga (Urugero niba fan club runaka itanga umusanzu wa 1.000.000 Frw ku mwaka, ikohereza mu Nteko Rusange intumwa zayo 10).

Inyungu Rayon Sports yabibonamo

Mu miyoborere

1) Yajya ihorana ingengo y’imari (budget) fatizo yajya ishingiraho ikora igenamigambi ryayo, kuko uwo musanzu waba wizewe neza ko uzaboneka.

2) Ntabwo twajya ducyurirwa n’abafatanyabikorwa ngo Rayon Sports nta ba nyirayo igira hejuru ya miliyoni 5 batanga ku kwezi.

3) Umufatanyabikorwa wese wifuza kwitwa mukuru yajya atanga angana cyangwa ari hejuru y’imisanzu abanyamuryango batanga.

4) Twajya tujya mu biganiro n’abafatanyabikorwa nta mpehamyi dufite.

5) Twajya dukora recruitment nziza ku rwego rwa Afurika n’u Rwanda.

6) Ntabwo twafatwa bugwate n’umuyobozi ngo ni uko afite amafaranga, kuko icyo gihe umuntu uwo ariwe wese yayiyobora, apfa kuba yagaragaje ibitekerezo bizima.

7) Twareka guhora twambaye urubwa rw’amadeni, nkaho twambuye uyu, ngaho uriya twamuhaye igice, ngaho ntabwo duheruka guhemba n’ibindi byinshi namwe muzi. Abahimbyi b’ibihuha bya Rayon Sports bahita baba abashomeri.

9) Uwajya anyereza umutungo twajya duhita tumwereka umuryango wa gereza, kuko azaba yibye umutungo uzwi umubare kandi w’abantu bazwi. Ureke byabindi ngo nagurije Rayon Sports amafaranga aya atazwi, niyishyuye amafaranga ariya nayo atazwi.

10) Akavuyo kacika, kuko hazajya hayobora abantu bashoboye, bafite ubunararibonye mu gucunga neza ibya rubanda, kuko uwo rubanda azaba afite uruvugiro rufatika kandi rushyigikiwe n’amategeko.

Zimwe mu mpamvu zatuma iki gitekerezo kitagerwaho

Nkuko nabivuze ngitangira, ndakeka iki gitekerezo atari njye wambere ukigize, ni ngombwa cyagizwe n’abandi bakunzi ba Rayon Sports, kuko turimo abahanga benshi cyane. Ariko cyahura n’imbogamizi nyinshi cyane, arizo izi zikurikira buri wese yakeka:

1) Abagendera ku mafaranga yonyine ngo bayobore Rayon Sports, nta bitekerezo byahangana n’iby’abandi bafite, iki gitekerezo ntabwo bakwishimira ko kijya mu bikorwa. Kandi impamvu zabo zirumvikana rwose, ntawabatera ibuye, nabo sibo.

2) Abariraga mu buryo bw’imibereho y’akavuyo nkuko byari bimeze, ntabwo iki gitekerezo bacyorohera ko kijya mu bikorwa. Nabo impamvu zabo zirumvikana, nta wabarenganya.

3) Abungukira mu kavuyo duhoramo, bakatunyura mu rihumye, bakadutwara ibikombe. Nabo iki gitekerezo ntabwo bagishyigikira. Ariko bo rwose nta nubwo ari inshingano zabo kugishyigikira, kuko natwe tujya twungukira mu burangare bwabo tukabatwara ibikombe.

Umwanzuro

Umuyobozi wese uzabasha gushyira ibi mu bikorwa, yaba abariho cyangwa abazaza, niwe muyobozi uzaba abaye intwali ya Rayon Sports.

Abandi bose bazajya baza babagwa mu ntege. Kuko ibikombe byose twajya tubikukumba, n’idarapo ry’uRwanda twajya turizamura mu ruhando rwa Afurika.

Nongere nibaze nti Ubu koko Rayon Sports yabura abakunzi ibihumbi icumi biyemeza kwishyura amafaranga ibihumbi umunani magana atanu y’amanyarwanda buri kwezi ?

Murakoze.

Patience NDUWAWE
Unconditional Supporter

Nduwawe Patience , umwanditsi w’iki gitekerezo

Inkuru bijyanye :

Imyenda y’abafana, ‘ikirombe cy’amafaranga’ amakipe y’iwacu yarengeje ingohe

Ni iki kibura kugira ngo amakipe yo mu Rwanda abe ay’ubucuruzi ?

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo