MU MAFOTO: Wari umukino w’ishiraniro ubwo Rayon Sports A na B zakinaga uwa gicuti

Nyuma y’uko umukino wari guhuza Rayon Sports na AS Onze Créateurs usubitswe, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwateguye umukino wa gicuti , abakinnyi bigabanyamo amakipe abiri, bakina uwa gicuti ariko ukaba wari umukino ukomeye ku mpande zombi.

Ku wa gatanu tariki 17 Werurwe 2017 nibwo hemejwe ko ikipe ya Rayon Sports ikomeje mu cyiciro cya nyuma gishyira amatsinda ya Total CAF Confederation Cup bitayisabye gutsinda ikipe ya AS Onze Créateurs mu mukino wo kwishyura, nyuma yaho FIFA ihagarikiye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Mali, FEMAFOOT.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 18 Werurwe 2017, umunsi wari kuberaho uyu mukino, nibwo Rayon Sports yakiniye uwa gicuti kuri Stade Amahoro yagombaga gukinirwaho uyu mukino. Kwinjira byari 500 FRW mu myanya isanzwe na 1000 FRW ahatwikiriye na 2000 FRW mu myanya y’icyubahiro.

Ahagana ku isaha ya saa kumi zibura iminota mike, nibwo amakipe yombi yari atangiye gukina. Ndayishimiye Eric Bakame niwe wari kapiteni w’ikipe imwe, indi ikaba yari iyobowe na Kwizera Pierrot. Umupira warimo ingufu nyinshi ku mpande zombi. Moussa Camara niwe watsinze igitego ku ikipe ye mu gice cya mbere, kiza kwishyura na Lomami Frank igice cya kabiri kijya kurangira, umukino urangira ari 1-1.

Rayon Sports A:

Bashunga Abouba (GK), Mutsinzi Ange Jimmy, Rwatubyaye Abdul, Munezero Fiston, Kwizera Pierrot, Niyonzima Olivier Sefu, Irambona Gisa Eric, Nova Bayama, Nsengiyumva Moustapha, Manishimwe Djabel na Moussa Camara

Rayon Sports B:

Ndayishimiye Eric Bakame (GK,C), Mugabo Gabriel, Manzi Thierry, Rwigema Yves, Ndacyayisenga Jean d’Amour Mayor, Mugisha Francois Master, Muhire Kevin, Nahimana Shassir, Savio Nshuti Dominique, Lomami Frank na Tidiane Kone.

Uyu mwana yari yaje kureba aho bakuru be bawuconga ngo mu gihe kitari icya kure azabe na we ari umukinnyi ukomeye nka bo

...nibo bakinnyi b’Amavubi b’ejo hazaza

Kwinjira, buri wese yishyuraga...Rwarutabura yari yashyize Vuvuzela ku ruhande ,... uyu munsi yishyuzaga

Gacinya Denis, Perezida wa Rayon Sports na we yishyuye

Abafana bari baje kureba uyu mukino udasanzwe umenyerewe

Mugheni Fabrice ufite ikibazo cy’imvune, yari yaje kureba uko bagenzi be bakina

Rwatubyaye yambara, yitegura kujya mu kibuga

Mbere y’umukino amakipe yombi yabanje kwishyushya

11 bari bagize ikipe ya Bakame

11 bari bagize ikipe yari iyobowe na Pierrot

Bakame na Pierrot nibo bari bayoboye amakipe yombi

Nubwo bakinaga bya gicuti ariko wari umukino w’ishiraniro

Kone ku mupira...

Rwatubyaye ahagarika Tidiane Kone

Uyu muzungu na we yanze gucikwa n’uyu mukino w’imbonekarimwe

Umuhanzi Djaba Star arabwira abo mu rugo uko umukino wifashe

Umufana uzwi ku izina rya ’Umuriro watse’ na we yari ahari

Nshimiyimana Maurice(wambaye ingofero y’umweru), usanzwe ari umutoza wungirije wa Rayon Sports areba uko ikipe ye iri kwitwara

Lomami Marcel we yari umutoza w’ikipe iyobowe na Bakame

Manzi Thierry ahanganye na Moussa Camara

Camara na Pierrot bishimira igitego

Shasir usanzwe afatanya na mugenzi we Pierrot, kuri iyi nshuro bari ku mpande zihanganye, bakanarwanira umupira mu kibuga hagati

Mutsinzi Ange ahanganye na Nshuti Dominique Savio

Sefu ahanganira umupira

Myugariro Rwatubyaye agerageza kuzibira Nahimana Shasir

Nubwo bakinaga bya gicuti, kugongana byo ntibyabura mu kibuga nk’iki kiba kirimo abakinnyi 22

Mutsinzi Ange ku mupira

Master wakiniraga ikipe yari iyobowe na Bakame

Muhire Kevin yari ahagaze neza mu kibuga hagati

Buri wese yaharaniraga ko ikipe ya itahukana intsinzi..Kevin ahanganye na Pierrot

Muhawenimana Claude, Perezida w’abafana ba Rayon Sports na we yanze gucikwa n’umukino nkuyu

..arihanagura icyuya mu karuhuko

Kwizera Pierrot abwira bagenzi be uko bari bwitware mu gice cya kabiri

Mu kiruhuko, Lomami Marcel atanga amabwiriza ku ikipe ye

Nsengiyumva Moustapha agerageza guca kuri Muhire Kevin

Masoudi Djuma, umutoza wa Rayon Sports yari mu myanya y’icyubahiro areba uko abakinnyi be bakina hagati yabo

Murenzi Aboudallah wahoze ayobora Akarere ka Nyanza na we yari ahari

Gacinya Dennis, Perezida wa Rayon Sports na we yari ahari

Manzi Thierry ku mupira

Nk’ibisanzwe , Moustapha yacaga ku ruha kandi yihuta...aha ahanganye na Manzi Thierry

Rutahizamu Kone ahanganye na Munezero Fiston

Lomami Frank watsinze igitego acisha umupira kuri Irambona Eric

Abafana bagereranyije bari bitabiriye uyu mukino

Abaturutse ku Kimironko mu Mujyi wa Kigali bari bazanye igitambaro kibaranga

Djabel ahanganye na Mugisha Francois (Master)

Nyezamu Bashunga Abouba atanga umupira Lomami Frank

Akoresheje telefone ye arafata amafoto y’uyu mukino ngo azabone uko awubarira abandi

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(3)
  • dii

    Andika ubutumwa uyu mukino wari indya nkurye ahubwo bajye bahora bakina gutya nibyiza. ikibazo uzi kipe zombi nta basimbura zigira ko mutabatubwiye?

    - 18/03/2017 - 23:51
  • ######

    nibyo

    - 19/03/2017 - 10:35
  • BIZIMANA ALBERT

    icyo gikorwa ni kiza cyane nk’umufana wa rayon sport ndagishyigikiye , rayon will never wolk alone.

    - 19/03/2017 - 11:52
Tanga Igitekerezo