MU MAFOTO, Rayon Sports yasuye Urukari

Kuri uyu Kane tariki 14 Ukwakira 2021 Rayon Sports yari yasubiye ku gicumbi i Nyanza aho yashingiwe, abakinnyi bayo basura Ingoro y’Amateka y’i Bwami mu Rukari.

Rayon Sports ikaba yari yagiyeyo no mu rwego rwo gukina umukino wa gicuti na Nyanza FC yo mu cyiciro cya kabiri, ariko mbere y’uyu mukino ikaba yasuye Ingoro y’i Bwami mu Rukari aho Abami babaga, barayitambagizwa ndetse basobanurirwa amateka yayo.

Beretswe aho umwami yabaga, uburiri bwe(igisasiro), ku ruhimbi, ahaterekwaga inzoga, berekwa inka z’i Bwami zizwi ku Izina ry’Inyambo ndetse n’ibindi bice bitandukanye bigize iyi Ngoro.

Aba bakinnyi bagiye bafata amafoto atandukanye bagaragaza ibyishimo byo kugera mu rukari ariko cyane cyane Abanya-Maroc baheruka gusinyira iyi kipe, Rharb Youssef na Lhassaine Ayoub Ait .

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele na we yari yaherekeje Abakinnyi be

Youssef yishimiye gusya

PHOTO: RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo