MU MAFOTO: Online Fan Club ya APR FC yizihije isabukuru y’imyaka 3

  • Itsinda rya Online Fan Club rya APR FC ryizihije imyaka 3 ishize ribayeho.

Ni umuhango wabereye mu karere ka Kicukiro kuri iki cyumweru tariki 13 Ukwakira 2019 kuri Tela Vista.

Ni umuhango witabiriwe n’abanyamuryango ba Online Fan Club , abari bahagarariye izindi Fan Clubs zirimo Zone 1, Umurava, Gitinyiro, Intare za APR FC n’izindi zinyuranye. Hari kandi abayobozi banyuranye b’abafana ba APR FC, bari bakuriwe na Emile Kalinda, umuvugizi w’abafana ba APR FC ku rwego rw’igihugu waje ahagarariye ubuyobozi bwa APR FC.

Banyuriwemo amateka ya Online Fan Club

Tariki 8 Ukwakira 2016 nibwo Online Fan Club yashinzwe n’abanyamuryango 22. Twizeyimana Mark uri mu bayitangije abyibuka nk’ibyabaye ejo ndetse ninawe wanyuriyemo amateka abari bateraniye muri uyu muhango.

Ati " Icyo gihe twari duteraniye ahantu kuri Bar Nyabugogo kwa Manu. Icyo gihe twahavuye dushinze Fan Club tuyita Online. Gusa urugamba rwo kuyishinga rwari rwatangiye mu kwezi kwa 8. Ni igitekerezo nagize ubwo hashingwaga imbuga nkoranyambaga zihuriweho n’abakunzi ba APR FC. Mbere nashakishaga amakuru y’ikipe nkayabura naho nyabonye nkayabona mu zindi groupes z’abafana ba Rayon Sports kuko icyo gihe bo bari bazifite zigera kuri 2. ari naho twashatse uko twashyiraho imbuga zihuza abafan ba APR FC."

Mark akomeza avuga ko guhuriza hamwe abantu bafana APR FC yagira ngo bajye bahanahana amakuru ku ikipe yabo. Nyuma ngo nibwo yagize igitekerezo cyo kuba bashinga Fan Club.

Mark ati " Nyuma naravuze nti ariko ubu ntakuntu twakomeza kwihuriza hamwe, tugakora Fan Club ? Icyo gihe rero nibwo nateguye umuhuro wa Groupes zombi (iya whatsapp na Facebook), duhura bwa mbere tariki 25 Nzeri 2019. Bwa mbere hitabiriye abantu 9 ariko ubu abasigaye muri Online ni 4 harimo na Peter uyibereye umuyobozi ubu."

Uwitwa Eric Impano ngo niwe watanze igitekerezo ko izina rya Fan Club ryaba Online Fan Club kuko nubundi akenshi ngo bahuzwaga n’ikoranabuhanga rya Internet.

Bayishinga bari biyemeje gutanga amakuru ya APR FC binyuze ku mbuga nkoranyambaga ndetse ngo ubu bishimira ko bamaze kugira imbuga 4 mu gihe batangiye bafite 2 gusa.

Indi ntego ngo kwari ugushyigikira APR FC , bayiherekeza aho yagiye gukina hose. Gusa Mark avuga ko iyi ntego yabanje kubagora kuko batangiye bakiri bake kandi bacyishakisha ariko ngo bisunze Zone 1 kuko ariyo bari bafitanye umubano ukomeye, bakihuza nayo, bakajyana mu modoka bagiye gufana.

Batangiranye imbaraga, mu mwaka wa mbere begukana igikombe

Kuko ubusanzwe muri APR FC hari hasanzwemo Fan Clubs zigizwe na ‘Zones’, abagize Online Fan Club nabo basabye ko bayifungurirwa, babyemererwa n’ubuyobozi bwa APR FC , ifungurwa ari Zone ya 5.

Mark avuga ko nubwo aribwo bari bagitangira, umwaka wa mbere ngo bakoresheje imbaraga nyinshi ari nabwo bahawe igihembo bahawe na Azam TV nka Fan Club yitwaye neza mu Rwanda, icyo gihe bahabwa 100.000 FRW.

Songambele ukuriye ‘Mobilisation’ muri APR FC mu Mujyi wa Kigali yashimiye byimazeyo abagize iyi Fan Club kuko ngo ubonye ibikorwa bakora utakeka ko bamaze gusa imyaka 3.

Ati " Ubabonye wagira ngo bamaze imyaka 15. Bwa mbere nyibona, nayibonye kuri Facebook, nyuma baradutumira tuyihesha kuba Zone ya 5. Nubwo mwaciye mu bihe bikomeye ariko murabona ko byabahesheje kuba abakomeye koko. Reka mbibabwire, murasa neza. Mwongere imbaraga ndetse natwe turabashyigikiye kugira ngo intambwe mwatangiye izamuke."

Kazungu Edmond ukuriye abafana ba APR FC ku rwego rw’Umujyi wa Kigali na we yashimiye abafana ba Online Fan Club ko uko iminsi ihita ariko bagenda batera imbere haba mu mifanire ndetse no gushyiraho umurongo uhamye w’imiyoborere ya Fan Club ariko abashimira cyane ko bajya banakora ibikorwa byo kubaka igihugu, bagafasha abatishoboye.

Tariki 13 Gicurasi 2018 nibwo abagize Online Fan Club bashyikirije Mukandoli Josephine inzu bamusaniye. Iherereye mu Karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Nyakabanda, Akagali ka Munanira ya 2.

Kazungu Edmond yakomeje avuga ko kuba Fan Clubs za APR FC zikomeje kwizihiza ibirori binyuranye (Zone 1 nayo iheruka kwizihiza isabukuru y’imyaka 22 imaze ishinzwe), ko bigaragaza ko abafana b’iyi kipe ya gisirikare bamaze kugera ku rwego rushimishije ndetse yanahereyeho abasaba ko ku mukino bazakiramo Police FC ku munsi wa 6 wa Shampiyona, bazaza ari benshi bakuzura Stade ya Kigali i Nyamirambo bakagaragaza ko APR FC ifite abafana benshi cyane kuruta uko abantu babitekereza.

Ku muryango wahageraga ukakirwa n’abakujyana mu cyicaro wateganyirijwe

Ibirori byatangijwe n’isengesho

Mu myambaro isa, abanyamuryango ba Online Fan Club bari bacyereye kwizihiza isabukuru yabo

Abagize ikipe ya Online Fan Club

Mahoro Nasri niwe wari MC muri uyu muhango

Muragijimana Pierre uyobora Online Fan Club atanga ikaze

Mark Twizeyimana wagejeje kubari aha amateka y’iyi Fan Club

Methode na we ni umwe mu bagize uruhare ngo hatangizwe Online Fan Club

Mugayirende Vincent bita Gikona (wambaye umukara) ni umwe mu bagize uruhare runini ngo hatangizwe imbuga nkoranyambaga zihuza abafana ba APR FC

Kazungu Edmond ukuriye abafana ba APR FC ku rwego rw’Umujyi wa Kigali yashimiye abagize Online Fan Club urwego bamaze kugeraho mu myaka mike

Bishimiye gukata kuri uyu mutsima hizihizwa imyaka 3 Online Fan Club imaze ivutse

Uhereye i bumoso hari Rwabuhungu Dan uyobora Zone 1,Gatete Thomson umujyanama wa Zone 1 na Semanyenzi Joselyne waje uhagarariye Kicukiro Fan Club

Assouman, umwe mu bafana bakomeye ba APR FC

Eric Nshimiyimana utoza AS Kigali ariko akaba yarigeze kuba umukinnyi ndetse n’umutoza wa APR FC yari yitabiriye ubutumire bwa Online Fan Club

Emile Kalinda, umuvugizi w’abafana ba APR FC akaba yari nawe mushyitsi mukuru muri uyu muhango

I bumoso hari Didier Bizimana, umutoza muri APR FC akaba yaranayibereye umukinnyi ukomeye mu bwugarizi

Basangiye ibyo kurya no kunywa

Bacinye akadiho biratinda

Mugisha Thoneste uzwi nk’Umurayon w’Ukuri yitabiriye ibirori bya Online Fan Club ...Yavuze uko kugira ngo havuke imbuga za APR FC zo kuri internet yabitanzeho ibitekerezo abiha Vincent bakunda kwita Gikona...ari naho haje gukomoka Online Fan Club

Nasri ati " Ibi bintu ni byiza rwose"

Rwabuhungu Dan uyobora Zone 1 yashimye intambwe bagenzi babo bamaze kugeraho

Uwase Claudio uyobora Intare za APR FC ati " Ibyiza byinshi tuzakomeza kubigeraho nidukomeza gufatanyiriza hamwe nk’abafana ba APR FC"

Songambele ukuriye ’Mobilisation’ mu bafana ba APR FC mu Mujyi wa Kigali ati " Mukomereze aho , ubuyobozi bwiyemeje gukomeza gushyigikira intambwe yanyu ngo idasubira inyuma

I buryo hari Sam bakunda kwita Kabange, Visi Perezida wa Gitinyiro Fan Club

Basoje bafata ifoto y’urwibutso

PHOTO: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • ######

    Bari bakeye Kandi bakomerezaho gushyigikira ekipe yacu

    - 15/10/2019 - 08:45
Tanga Igitekerezo