MU MAFOTO, ngutembereze muri ’Salon de coiffure’ ya Kimenyi Yves

Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ na Kiyovu Sports, Kimenyi Yves, yashinze ‘Salon de coiffure’. Kuri we ngo ni inyunganizi y’umwuga we.

’KA Clipperz’ niyo Salon de e coiffure’ Kimenyi Yves yamaze gushinga. Iherereye i Gikondo ahazwi nka Sgeem mu Karere ka Kicukiro.

Yabwiye Rwandamagazine.com ko ari igitekerezo amaranye igihe. Uretse kuba ngo kuri we asanzwe akunda gusa neza ku mutwe, ngo na bagenzi be b’abakinnyi bakenera iyo serivisi ari naho ngo yakuye igitekerezo cyo guhitamo kuba ariyo ’business’ yinjiramo.

Ati " Natekereje business natangiza. Nitegereje ukuntu nkunda gukoresha amafaranga menshi njya kwiyogoshesha kugira ngo nse neza ku mutwe, kandi nkabona na bagenzi banjye b’abakinnyi ari uko, nahisemo kuba ariyo ntangiza. Nabiganirije bamwe mu bakinnyi b’inshuti zanjye, babinshyigikiramo, ndatangira."

Kimenyi avuga ko gutangiza ‘Salon de coiffure’ bizamubera inyunganizi mu mwuga we asanzwe akora wo gukina umupira w’amaguru.

Ati " Umupira w’amaguru ni impano kandi uranyinjiriza. Ni byiza rero ko ngira ikindi cyunganira impano yanjye nacyo kizajya kinyinjiriza amafaranga. Sinazategereza kurangiza umwuga wo gukina umupira ngo mbone kubitangira. "

Yunzemo ati " Iyi ni nka Brand yanjye ntangije. Abankunda, bazajya baza kunteza imbere ndetse inafashe abatuye muri Gikondo kubona ahantu heza ho kwiyogoshesha hagezweho kandi badahenzwe...Ikindi nishimira ni uko hari ababashije kubona imirimo, urumva ko ari uburyo bwo kuzamurana."

Yavuze ko yatangiriye ku gutanga serivisi ku bagabo ariko ngo uko iminsi yigira imbere azashyiramo na serivisi zikenerwa n’abagore.

Kimenyi Yves ni umunyezamu w’ikipe y’igihugu, Amavubi. Ubu ni umukinnyi wa Kiyovu SC yagiyemo avuye muri Rayon Sports.


‘Salon de coiffure’ ye yayise ’KA Clipperz’

Ngo yishimiye ko ’business ’ yatangije hari abo yatumye babona akazi

Abakinnyi bagenzi be nabo ngo bari mu bazajya bamuteza imbere kuko ngo iri muri serivisi bakenera kenshi

PHOTO: Matty

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo