MU MAFOTO: March Generation yizihije isabukuru y’imyaka 7 imaze ishinzwe

Abanyamuryango ba March Generation Fan Club bizihije isabukuru y’imyaka irindwi ishize ishinzwe, bashimirwa uruhare bagira mu kubaka Rayon Sports haba mu buryo bwo kuyitera inkunga mu bushobozi no kuyiba inyuma igihe cyose.

Ibi birori byabaye kuri iki Cyumweru tariki 8 Werurwe 2020, bibera i Nyamirambo kuri Blue Empire, ahasanzwe habarizwa icyicaro cya March Generation Fan Club.

Ni ibirori byari byatumiwemo abayobozi bose ba Rayon Sports, abandi bahagarariye Fan Clubs za Rayon Sports ndetse n’abari bahagarariye andi makipe nka APR FC, Mukura VS, Kiyovu SC na Police FC ariko itabonetse kubera ko yari ifite umukino na AS Kigali.

Yashinzwe n’abanyamuryango 10, babanza kwitwa WhatsApp Fan Club

March Generation Fan Club yashinzwe tariki 8 Werurwe 2013, ishinzwe n’abanyamuryango 10 ku gitekerezo cya Runigababisha Mike ari na we kugeza ubu ukiyiyobora.

Nyuma yo gutangiza Fan Club, babanje kwiyita Whatsapp fan Club ariko ngo baza gusanga iryo zina ridakwiriye ari nabwo bafashe umwanzuro wo kwitwa March Generation Fan Club bijyanye n’ukwezi bavutsemo kwa Gatatu.

Kuva ku bihumbi 50.000 ukagera kuri 500.000 by’umusanzu

March Generation Fan Club yatangiye ifite intego zo kujya itanga agahimbazamusyi (prime de match), batangirira ku musanzu ungana n’ibihumbi mirongo itanu (50.000 FRW), ku mukino umwe, ariko bigakorwa rimwe na rimwe.

Nyuma y’uko mu gihe bashingiwe ikipe idakomeje kugira ibihe byiza vyane cyane by’amikoro, abagize March Generation biyemeje kujya batanga umusanzu wa buri kwezi bahera ku bihumbi ijana (100.000 FRW).

Kwaguka kwa March Generation nibyo byatumye ibyara andi mashami mu gihugu harimo March Generation Musanze n’umu Rayon w’ukuri. Abanyamuryango bayo kandi bagiye bagira uruhare mu gutangira izindi Fan Clubs nka Isibo Fan Club , Kinyaga Fan Club (yahoze ari March Generation Rusizi) na Les Bleus du sud.

Kugeza ubu March Generation ifite abanyamuryango bagera kuri Magana ane. Itanga umusanzu wa buri kwezi muri Fan Base (ihuriro rya za fan Clubs za Rayon Sports) ungana n’ibihumbi Magana ane (400.000 FRW) ndetse ngo mu kwezi gutaha bafite intego yo kujya mu cyiciro cy’ibihumbi Magana atanu (500.000 FRW).

Bashimiwe ko batagarukira gusa mu bikorwa byo gufana

Abafashe ijambo bose muri uyu muhango bashimiye March Generation uburyo igaragaza ubwitanga mu gushyigikira ikipe bafana ariko ntibagarukire aho gusa, bakanakora ibikorwa binyuranye byo kubaka igihugu.

Uwamwiza Chantal, umunyamabanganshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwezamenyo ari nawo ubarizwamo icyicaro cya March Generation, yabashimiye uburyo bafashije mu gusana inzu y’utishoboye wo muri uyu Murenge.

Ati " Kimwe mu bintu ngarukaho ni ubumwe n’ishyaka mugirira ikipe yanyu, bikomereje no mu bandi bafana no kwiteza imbere, imihigo twayigeraho ijana ku ijana. "

" Ndabashimira ko mu minsi ishize hari umubyeyi twari twagennye gufasha, hanyuma tuza gutungurwa no kuba ari mwe mwitabiriye , muraza dufatanya na we gusana inzu ye. Kubona abantu b’abasore baje tugafatanya , bari kubumba rukarakara ubona ntakibazo bafite, muby’ukuri ni ibintu byankoze ku mutima. Ni igikorwa cyiza cy’urukundo. Inkunga nk’iriya iyo muyitanze hari amafaranga Umurenge wagatanze ajya mu bindi ari nayo mpamvu ndi hano kugira ngo mbashimire nshishikariza n’abandi batabikora kugira ngo babigireho kuko ibikorwa birivugira, tujye tubyemera.

Minani Hemed ukuriye abafan ba Kiyovu SC ari na we wari uyihagarariye muri uyu muhango yagize ati " Uyu munsi nazanye n’umuyobozi wa Green Brigade, nifuza ko yatera ikirenge mu cya March Generation. Muri kamere yacu, twemera icyo umuntu akurusha. Ibikorwa mukora, n’iyo abantu batabishima kuko murabizi imyumvire yacu ntiragera ku rwego rushimishije, ariko Imana yo irayishima."

Rutanga Eric , Kapiteni wa Rayon Sports ari na we wari uhagarariye bagenzi be yashimiye March Generation agira ati " Ndashimira aba-Rayon bari hano batandukanye , igikorwa March Generation yateguye ni igikorwa cyiza. Abakinnyi bantumye ko mbabwira ko iyo muri hariya muri kudushyigikira , bidushimisha . Iyo muri gukoma ya mashyi , hari aho bidukora ku mutima. Ariya mashyi aradushimisha cyane kandi afite ikintu atwongerera…"

Munyakazi Sadate, Perezida wa Rayon Sports ari na we wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yashimiye cyane abantu 10 bashinze March Generation , bagatangirira hasi kugeza ibaye ubukombe.

Yagize ati " Ni inshuro ya gatatu ahari mbasuye. Ubu turi kwizihiza imyaka 7 y’urugendo rurerure rwatangijwe n’abagabo n’abagore 10 ariko bageze ku bikorwa by’intashyikirwa twibuka aka kanya kandi biduhurije hano twese uko tungana. Abo batangije uru rugendo ni abo gushimirwa. Bitanze batizigama, bahanga March Generation ivamo ubukombe, icyo ni igikorwa gikomeye cyane."

Yunzemo ati “ Ikipe ya Rayon Sports yarenze kuba ikipe y’umupira w’amaguru. Ntabwo twibona muri ubwo buryo ahubwo twibona nk’umuryango mugari ubumbiye hamwe abakunzi, abafana , inshuti z’umupira w’amaguru ariko by’umwihariko inshuti z’ibara ry’ubururu n’umweru. Aka kanya nahamiriza umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu Murenge ko igihe cyose aba ba Rayon uzabashaka bazakwitaba kandi nizera ko icyo uzabakeneraho cyoze bazakigufasha.

Ni bamwe mu bafana ba Rayon Sports bazwiho kuyiherekeza aho yagiye gukina hose ndetse ni imwe muri Fan Clubs zahembwe muzitwaye neza muri shampiyona Azam Rwanda Premier League 2016-2017 mu birori byabereye muri Marriot Hotel tariki tariki 9 Nyakanga 2017.

Kuri Blue Empire, ku cyicaro cya March Generation niho ibi birori byabereye

Ukigera ku marembo wahitaga ubona ko uje mu birori bikomeye

Habanje kuririmbwa indirimbo ya Rayon Sports

Runigababisha Mike , Perezida wa March Generation ari na we wagize igitekerezo cyo kuyishinga yakase umutsima w’iyi myaka 7 bamaze afatanyije na Munyakazi Sadate, Perezida wa Rayon Sports

Abari bahagarariye Fan Club za APR FC...uri i bumoso ni Peter, Perezida wa Online Fan Club

Ba Perezida b’icyubahiro ba Rayon Sports, Ntampaka Theoegene na Dr Rwagacondo bari bitabiriye uyu muhango

Uhereye i bumoso hari Nsekera Muhire Jean Paul, Visi Perezida wa mbere wa Rayon Sports, Ntampaka Theogene, Perezida w’icyubahiro wa Rayon Sports, Abraham Kelly, umunyamabanga wa Rayon Sports na Itangishaka King Bernard, CEO wa Rayon Sports

Byari ibirori

I bumoso hari Kirasa Alain , umutoza wungirije wa Rayon Sports,..i buryo hari uwari waje ahagarariye abafana ba Mukura VS

Minani Hemed yari ahagaririye Kiyovu SC

Uwimana Jeanine umunyamabanga wa March Generation

Irambona Eric, kapiteni wungirije wa Rayon Sports akaba ari na we mukinnyi urambye muri iyi kipe

Nshimiyimana Emmanuel bita Matic, umuyobozi wungirije wa Fan Base ya Rayon Sports

Cassa Mbungo Andre, umutoza wa Rayon Sports na we yari muri uyu muhango

Ntampaka Theogene wigeze kuba Perezida wa Rayon Sports, ubu ni Perezida w’icyubahiro w’iyi kipe

Mike Runigababisha wagize igitekerezo cyo gutangiza March Generation

Phias Ahishakiye, Visi Perezida wa March Generation

Rutanga Eric yavuze ko bashimishwa cyane n’amashyi y’abafana ba Rayon Sports

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo