MU MAFOTO: Lava Bike Tour yakoresheje ubukerarugendo bushingiye ku igare

Mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku igare, Lava bike tour company isanzwe ifasha ba mukerarungendo yateguye gahunda bise " COMMUNITY RIDE TO PROMOTE DOMESTIC TOURISM " yo gusura ahantu nyaburanga hatandukanye hifashishijwe amagare.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Nyakanga 2020. Abitabiriye iki gikorwa bahagurukiye mu Mujyi wa Musanze hagati, berekeza mu muhanda ujya mu Kinigi, bazamuka mu muhanda ujya mu Murenge wa Gahunga wo karere ka Burera.

Uwo muhanda wose urimo ibyiza nyaburanga kuko uba witegeye neza ikirunga cya Muhabura. Abitabiriye iki gikorwa bagendaga bahagarara ahantu hari ibyiza nyaburanga bitandukanye ndetse banakomereza ku musozi uba witegeyeho ibiyaga bya Burera na Ruhondo (twin Lakes). Muri rusange bakoze urugendo rwa Kilometero 25.

Ismail Rwanda usanzwe ayobora ba mukerarurendo (tour guide) na we uri mu bari bitabiriye iki gikorwa , yatangarije Rwandamagazine ko yishimye kuba n’abanyarwanda baratekerejweho, kandi akaba afite icyizere ko iki gikorwa kizakomeza kuba kiza uko iminsi izagenda yicuma.

Ati " Igikorwa cyagenze neza twari dufite ibikoresho nkenerwa byose, hari naho nageze ntekereza ko iki gikorwa kitatugenwe kubera uburyo cyari giteguwe neza. Ndashishikariza n’abandi banyarwanda ko ubutaha aya mahirwe atabacika."

Kwizera Francis umwe mu bagiteguye yabwiye Rwandamagazine ko iki gikorwa cyagenze neza gusa ubutaha ngo bazarushaho kugitegura abantu bakabimenyeshwa hakiri iminsi dore ko kuri iyi nshuro bisa nkaho iminsi yabaye mike ngo abantu babanze kwitegura kucyitabira .

Ati " Twatunguwe n’abitabiriye iki gikorwa biragaragara ko bazabikunda ntago abantu ari benshi gusa nanone ntiwavuga ko ari bake kubera ari ubwa mbere. Ubutaha turashaka kubimenyekanisha ku rwego rwisumbuyeho kandi tukabitegura kare ku buryo abantu bazabimenya kare bakanitegura mu buryo bw’ubushobozi."

Younous Ingwey

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo