MU MAFOTO 100 : Rayon Sports yatsinze Étincelles

Rayon Sports yatsinze Étincelles FC 2-0, bituma ikomeza kuzamuka mu makipe ahatanira igikombe. Ni intsinzi Rayon Sports ibonye nyuma yo kunganya imikino ibiri yikurikiranya.

Ni imukino wakiriwe na Étincelles FC kuri stade ya Rubavu kuri uyu gatatu tariki 19 Mutarama 2022.

Kwizera Olivier yari yabanje mu kibuga bwa mbere kuva yayigarukamo.

Rayon Sports yatsindiwe na Manace Mutatu Ku ishoti rikomeye yateye ku munota wa 38. Kevin yatsinze icya kabiri Ku wa 91. Khalim Mackenzie yari yabonye ikarita itukura Ku munota wa 26. Ku wa 61 , Bizima wa Étincelles na we yabonye ikarita itukura ku ikosa rimwe nk’irya Mackenzie ryo gukorera ikosa kuri Rutahizamu ariwe myugariro wa nyuma.

Rayon Sports yahise igira amanota 23 , ifata umwanya wa Kane ku rutonde rw’agateganyo. Étincelles yagumanye amanota 8 , iguma ku mwanya wa nyuma.

Mu yindi mikino y’umunsi wa 13 wa shampiyona, ikipe ya APR FC yagiye ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Gorilla FC igitego 1-0.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino APR FC ubu iyoboye urutonde rwa shampiyona rw’agateganyo, nyuma y’aho ikipe ya Kiyovu Sports inganyirije 0-0 na Etoile de l’Est.

11 Rayon Sports yabanje mu kibuga

11 Étincelles yabanje mu kibuga

Manace Mutatu niwe wafunguye amazamu

I buryo hari Henry Muhire , umunyamabanga wa Ferwafa

Kwizera Olivier yari yagarutse mu kibuga bwa mbere nyuma yo kugaruka muri Rayon Sports

Canal + yari yaje kwamamaza ’Promotion’ yayo

Ni imukino wabonetsemo amakarita abiri y’umutuku, imwe kuri buri ruhande

Cyiza Hussein yahuraga bwa mbere na Rayon Sports yahozemo umwaka ushize ndetse ni umwe mu bayizonze

Rwasamanzi Yves yari yaje kureba Rayon Sports azakurikizaho

Onana yavunikiye muri uyu mukino

Muhire Kevin watsinze Igitego cya mbere kuva yagaruka muri Rayon Sports

Bizimana akaba n’umuhungu wa Bekeni niwe waje kubona ikarita itukura

Ni intsinzi yashimishije Président wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele, na Munyakazi Sadate ndetse na Abraham Kelly nabo bahoze mu buyobozi bw’iyi kipe bakaba bari bamuherekeje

PHOTO : Renzaho Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo