MU MAFOTO , Abo mu Nzove barabasuhuza!

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje imyitozo ikomeye , yitegura itangira rya Shampiyona izatangira ku itariki ya 01 Gicurasi 2021.

Ni imyitozo iyi kipe imazemo icyumweru kuko yayitangiye tariki 12 Mata 2021.Umunyezamu Kwizera Olivier utari watangiranye n’abandi ubu na we yamaze kugera mu mwiherero iyi kipe iri gukorera mu Nzove mu mazu yubakiwe n’umuterankunga mukuru wayo, uruganda rwa Skol.

Imyitozo bamaze iminsi bakora iri kwibanda mu kongerera abakinnyi ingufu nyuma yo kumara amezi menshi badakina kubera ko shampiyona yari yarasubitswe.

Shampiyona igomba gutangira tariki 01 Gicurasi 2021 nk’uko byatangajwe na Ferwafa. Rayon Sports iri mu itsinda rya kabiri aho iri kumwe na Kiyovu Sports, Gasogi United ndetse na Rutsiro FC.

Uko amakipe azaba agabanyije mu matsinda ya Shampiyona:

Itsinda A: APR FC ifite igikombe giheruka cya 2019/20, Bugesera FC, AS Muhanga na Gorilla FC.
Itsinda B: Rayon Sports yabaye iya kabiri umwaka ushize, Kiyovu Sports, Gasogi United na Rutsiro FC.
Itsinda C: Police FC yabaye iya gatatu, AS Kigali, Musanze FC na Etincelles FC.
Itsinda D: Mukura Victory Sports yabaye iya kane, Sunrise FC, Marines FC na Espoir FC.

Nishimwe Blaise ukina hagati mu kibuga na we ngo ariteguye

Jean Vital Ourega na we ukina hagati mu kibuga

Myugariro Kayumba Soter

Akari ku mutima gasesekara no ku munwa

I bumoso hari Sadjati naho i buryo harir utahizamu Rudasingwa Prince

Kwizera Olivier yamaze gutangirana imyitozo na bagenzi be

Guy Bukasa yasabye abasore be kwitanga uko bashoboye bagatwara igikombe

Calliopi utoza abanyezamu

Guy Bakila, umutoza wungirije

Nyezamu Bashunga Abouba

Myugariro w’i bumoso Niyibizi Emmanuel bakunda kwita Kibungo bitewe n’uko yamenyekaniye muri Etoile de l’Est y’i Ngoma

Bakoze imyitozo itandukanye

Buri mu Rayon wese akubwira ko uruganda ari Skol....Uretse kuba umuterankunga mukuru w’iyi kipe, ninarwo rwubatse ikibuga ndetse n’amacumbi abakinnyi babamo mu mwiherero

PHOTO:RENZAHO Christophe

KURIKIRA INKURU N’IBIGANIRO BYA RWANDAMAGAZINE KURI YOUTUBE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo