MU MAFOTO 80, Umunya Nigeria Sunday Jimoh yatangiye imyitozo muri Rayon Sports (AMAFOTO)

Rutahizamu mushya wa Rayon Sports, Sunday Oni Jimoh ukomoka muri Nigeria yatangiye imyitozo muri iyi kipe nyuma yo gushyira umukono ku masezerano kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ugushyingo 2020.

Sunday yagombaga gutangira imyitozo ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu ariko imvura nyinshi yaguye mu Mujyi wa Kigali ituma imyitozo idakorwa.

Kuri uyu wa Kane tariki 19 Ugushyingo 2020 nibwo uyu rutahizamu yatangiranye imyitozo na bagenzi be. Ni imyitozo yatangiye guhera saa moya za mu gitondo kugeza saa tatu.

Nyuma yo gusinya, Sunday yatangaje ko yishimiye gusinya muri Rayon Sports ndetse ngo yiteze kwitwara neza ashyigikiwe n’abafana.

Yagize ati " Ndi hano kugira ngo ntange ibyo mfite byose. Ndasaba abafana kunshyigikira bakamba hafi , nanjye mbasezeranyije kutazabatenguha."

Kuri uyu wa Kane, Sunday Oni Jimmoh yakoraga imyitozo ye ya mbere

Imyitozo yo kuri uyu wa kane yayobowe n’umutoza wungirije Guy Bakira

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo