MU MAFOTO 60 :Uko umukino Rayon Sports yanyagiyemo Rugende 9-0 wagenze

Ikipe ya Rayon Sports yanyagiye Rugende FC ibitego 9-0 mu mukino ubanza wa 1/16 cy’irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro. Ni umukino Nahimana Shassir yatsinzemo ibitego bitatu (Hat-trick), Tidiane Kone na Lomami Frank buri umwe atsindamo bibiri, myugariro Mutsinzi Ange atsinda kimwe na Idrissa wari ukinnye umukino we wa mbere muri Rayon Sports.

Hari mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa gatatu tariki 19 Mata 2017. Tidiane Kone yafunguye amazamu ku munota wa 17’ yongera gutsinda ikindi ku munota wa 47.Lomami Frank yatsinz igitego cya 2 cya Rayon Sports ku munota wa 23’ kuri penaliti aza kongera gutsinda ikindi ku munota wa 45.

Ku munota wa 39, 89 n’ uwa 92 ni bwo Nahimana Shassir yatsinze ibitego bitatu (Hat-trick), anacyura umupira. Idrissa wari ukinnye umukino wa mbere yabonye igitego ku munota wa 91. Mutsinzi Ange Jimmy yatahanye igitego kimwe yatsinze ku munota wa 46.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports barimo; Mutuyimana Evariste (GK), Ndacyayisenga Jean D’amour, Sibomana Abouba Bakary, Mugisha Francois Master, Mutsinzi Ange Jimmy, Muhire Kevin, Nsengiyumva Moustapha, Nahimana shassir, Lomami Frank, Tidiane Kone Irambona Eric Gisa ©.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe mu cyumweru gitaha.

MU MAFOTO, UKU NIKO UMUKINO WAGENZE

Abasifuzi bishyushya mbere y’umukino

Uyu mukinnyi wa Rugende ni uku yahisemo kugira umwihariko ku mutwe

Umutoza wa Rugende FC aha amabwiriza abakinnyi be mbere y’umukino

Masoudi Djuma atambuka yerekeza ku ntebe ngo ajye gutoza

Masoudi asuhuza abafana

Mbere y’umukino abatoza bombi babanje kuganira

Pierrot agana ku ntebe y’abasimbura

Irambona Eric niwe wari Kapiteni

Uyu niwe kapiteni wari uyoboye Rugende yatsinzwe 9-0

Rayon Sports nta kujenjeka yari yazanye muri uyu mukino

Moustapha ku mupira

Tidiane Kone watsinze igitego gifungura amazamu, agatsinda 2 mu mukino wose

Bishimira igitego Kone yatsinze afungura amazamu

Ikosa ryavuyemo penaliti

Lomami Frank mbere y’uko atera Penaliti

Uku niko Penaliti yatewe na Lomami Frank yinjiye

Shasir atsinda igitego cya 3 cya Rayon Sports

Yahise ajya no gukura umupira mu rushundura

Nyezamu wa Rugende FC yibazaga ibiri kumubaho

Ku rundi ruhande , nyezamu wa Rayon Sports we yireberaga umupira nk’abandi bose kuko nta shoti rikomeye yatewe

Coup franc yavuyemo igitego cya 4

Bishimira igitego cya Ange Mutsinzi

Mutsinzi Ange ahanagurwa inkweto na Lomami nyuma y’uko atsinze igitego cya 4 ku ishoti rikomeye

Umusifuzi wo ku ruhande aba yandika impinduka zose ziri kuba mu kibuga

Umukinnyi wa Rugende FC agerageza gucenga

Umutoza Masoudi Djuma utoza Rayon Sports

Abasimbura ba Rugende FC

Aba nibo bari abasimbura ba Rayon Sports...Idrissa na Nova Bayama nibo basimbuye gusa

Bakame yari ku ntebe y’abasimbura

Niyonzima Sefu ku ntebe y’abasimbura

Djabel areba uko bagenzi be bitwara mu kibuga

Kwizera Pierrot yari yiteguye kujyamo umunota uwo ariwo wose

Idrissa yinjiye asimbuye atsinda igitego cya 9

Master ahanganiye umupira

Aba ni bamwe mu bafana babonye uko imvura y’ibitego byagajyagamo

Nubwo ibitego byajyagamo umusubizo, uyu mufana yakomeje gufana ikipe ye ngo yongeremo n’ibindi

Shasir yari yagoye abakinnyi ba Rugende FC

Abakinnyi ba Rugende FC banyuzagamo kugumana umupira ariko biba iby’ubusa

Tidiane Kone mu kazi


Nova Bayama yitegura kwinjira mu kibuga

Kora aha sha Master! Muri gukora akazi gakomeye!

...mugende mwongeremo n’ibindi

Moustapha watanze imipira 3 yavuyemo ibitego

Moustapha na Shasir bishimira igitego

Abatoza ba Rayon Sports bari basetse batembagaye

Master ku mupira

Lomami Frank arekura ishoti riremereye

Tidiane Kone ku mupira

Idrissa, jyamo nawe utsinde igitego!

Nyuma yo gutsinda igitego, Mutsinzi Ange yari ahagaze neza inyuma

Uku niko ab’inyuma barebaga imipira igana mu izamu bari barinze

Bishimiye ibitego biratinda...inshuro 9

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo