MU MAFOTO 150 , AS Kigali yanganyije na Musanze FC

Mu mukino w’umunsi wa 7 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, AS Kigali yari yakiriye Musanze FC kuri Stade Regional i Nyamirambo aho amakipe yombi yanganyije 1-1, umutoza Eric Nshimiyimana yanga kuvugana n’itangazamakuru.

Ni umukino AS Kigali yagiye gukina iyoboye urutonde rwa shampiyoma n’amanota 14 ariko umutoza wa AS Kigali, Eric Nshimiyimana akaba yari ku gitutu cy’imikino yatambutse aho muri 6 yatsinzemo 4 akanganyamo 2, ibintu abayobozi ba AS batishamiye kuko byavuzwe ko ari umutoza uri hasi.

Uyu mukino ukaba wakereweho iminota 25, aho byavuzwe ko ibisubizo bya COVID-19 by’abakinnyi ba Musanze FC byatinze kujya muri sisiteme.

AS Kigali yagerageje gusatira mu gice cya mbere ndetse barema uburyo bwinshi ariko Niyibizi Ramadhan, Tchabalala na Lawal bagorwa n’umunyezamu Pacifique.

Igice cya kabiri AS Kigali yagitangiye ishaka igitego ku kabi n’akeza, akagozi ka Musanze FC kaje gucika ku munota wa 57 ubwo Tchabalala yatsindaga igitego cya mbere n’umutwe ku mupira wari uhinduwe na Ishimwe Christian.

Musanze FC yahise akanguka nayo ishaka igitego byaje kuyihira ku munota wa 74, bishyuye iki gitego cyatsinzwe na Nshimiyimana Amran n’umutwe ku mupira wari uvuye muri koruneri. Umukino warangiye ari 1-1.

Nyuma y’uyu mukino umutoza wa AS Kigali yasohotse muri Stade yarakaye aho yanze kuvugana n’itangazamakuru.

Uyu ubaye umukino wa 3 Eric Nshimiyimana anganyije nyuma yo kunganya na Marines 2-2 na Police FC 2-2, yatsinze Kiyovu Sports, Gicumbi FC, Espoir FC na Gorilla FC.

Nyuma y’uyu mukino amakuru avuga ko uyu mutoza ashobora guhita ayandukana na AS Kigali aho bivugwa ko wari umukino wa nyuma yari yahawe.

AS Kigali yahise igira amanota 15 iguma ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo naho Musanze FC igira 12 ifata umwanya wa 4 ku rutonde rw’agateganyo.

Uhereye i bumoso hari Gilbert utoza abanyezamu, Frank Ouna, umutoza mukuru wa Musanze FC na Nshimyimana bita Maso, umutoza wungirije

Frank Ouna utoza Musanze Fc abwira abasore be amayeri bakoresha

Umukino wacaga kuri televiziyo y’u Rwanda

Eric Nshimiyimana utoza AS Kigali yakoze imibare yose yamuhesha amanota 3 ku kibuga cye ariko Musanze FC imubera ibamba

Amran niwe wishyuriye Musanze FC

Musanze FC bishimiye iri nota bakuye kuri AS Kigali


Umunyezamu Paccy afata ifoto na Tchabalala bakinanye mu ikipe y’Amagaju FC

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo