MU MAFOTO 100: Kiyovu Sports yasubiriye Mukura VS, itangira kotsa igitutu APR FC

Kiyovu Sports yatsinze Mukura Victory Sports igitego 1-0 mu mukino w’Umunsi wa 24 wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri iki Cyumweru, yongera gutangira kotsa igitutu APR FC ya mbere ku rutonde.

Igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino cyinjijwe n’Umunya-Uganda Muzamir Mutyaba ku munota wa 31 nyuma yo guherezwa na Bigirimana Abedi.

Iyi ntsinzi yatumye Kiyovu Sports igira amanota 53 ku mwanya wa kabiri, irushwa inota rimwe na APR FC.

Mbere y’uyu mukino, imihigo yari yose kuri aya makipe yombi amaze igihe muri Shampiyona y’u Rwanda, ariko byarangiye Kiyovu Sports ari yo ibonye intsinzi nk’uko byagenze mu mikino ibanza ubwo yatsindiraga i Huye ibitego 2-1.

Kiyovu Sports yongeye kugenda inyuma ya APR FC nyuma y’uko yatsinzwe na Gasogi United mu cyumweru gishize bigatuma itakaza umwanya wa mbere yari yafashe ubwo iyi kipe y’Ingabo yanganyaga na Mukura mu kwezi gushize.

Umunsi wa 24 wa Shampiyona usize Mukura Victory Sports igeze ku mwanya wa kane n’amanota 38, irushwa inota rimwe na Rayon Sports yatsinze AS Kigali igitego 1-0 ku wa Gatandatu.

Undi mukino wabaye kuri iki Cyumweru ni uwo APR FC yatsinzemo Marines FC igitego 1-0 cyinjijwe na Itangishaka Blaise ku munota wa mbere.

Amafoto: Renzaho Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo