Mu banyeguje, hari abo duhura tugasangira – Sadate

Munyakazi Sadate uyobora Rayon Sports avuga ko nubwo hari bamwe mu banyamuryango ba Rayon Sports barimo n’abahoze mu buyobozi bwayo bashatse kumweguza, ngo ubu barahura bagasangira, bakaganira.

Yabitangarije mu kiganiro cyihariye yagiranye na Radio Flash FM mu kiganiro cy’imikino, Porogaramu Umufana cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Nzeri 2020.

Tariki 25 Gicurasi 2020 nibwo abari bagize akanama ngishwanama banditse ibaruwa beguza Munyakazi Sadate ku buyobozi bwa Rayon Sports nubwo nyuma Munyakazi yaje kuvuga ko abo nta burenganzira bari bafite bwo kumweguza.

Ubwo yabazwaga uko muri iyi minsi abanye n’abo bigeze kumweguza, Sadate yatanze urugero rwo muri Kenya aho Raila Odinga yanze ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu aho hari hatowe Uhuru Kenyatta, Odinga wari wayatsinzwe agateranya abantu muri Stade, akarahira nka Perezida mushya wa Kenya (nubwo atariwe muby’ukuri).

Sadate yavuze ko kuba byaragenze gutyo ubu bitabujije ko Odinga na Uhuru babanye neza ari naho yahereye avuga ko bamwe mu bamweguje bari mu kanama ngishwanama bajya bahura bakaganira.

Ati " …ariko ibyo ntabwo bimubujije (Odinga), kuba abanye neza na Kenyatta kandi Kenyatta akaba ayoboye. Biriya rero nibyo twita ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo (liberté d’expression) by’umuntu…rwose reka mvuge yuko mu banyeguje, hari benshi tujya duhura tukaganira , hari n’ifoto mwigeze kubona icicikana, hari abo duhura tugasangira , tukaganira…"

Yakomeje avuga ko hari n’igihe mu itangazamakuru haba harimo ‘byacitse’ ariko ngo hagati yabo ho nta bibazo bihari.

Ati " N’igisekeje, iyi ‘tension’ mwebwe muba mufite hano mu itangazamakuru (media), hari igihe rero hagati yacu twebwe iba itanahari….nyuma ya biriya bintu ndumva maze guhura n’abantu inshuro zitari munsi y’esheshatu kandi tuganira mu buryo bunyuranye, dushaka buryo ki ibyo tutumva kimwe bishobora kuba opportunité, cyangwa se bikaba byanakosorwa igihe byaba bigaragara ko ataribyo. Nk’ubuyobozi ni inshingano zo kugira ngo duhurize abantu hamwe."

Ku kijyanye niba hari inkunga abamweguje baba batanga muri Rayon Sports muri iki gihe, Sadate yavuze ko nta nkunga y’amafaranga bari gutanga muri iyi minsi.

Ati " Inkunga y’amafaranga ntabwo barayiduha ariko biranumvikana. Ni Association (ya Rayon Sports), kandi muri Association ntabwo umuntu aba ategetswe gutanga inkunga ariko n’iyo ayitanze ntabwo biba ari bibi."

Impamvu atigeze yegura

Sadate yavuze ko nubwo abantu bamwe bakomeje kumusaba kwegura ariko ngo kuba yaremeye gukomeza kuyobora Rayon Sports, ngo bituruka ku mpamvu ebyiri.

Ati " Impamvu ni ebyiri zatumye duharanira ko ibintu bya Rayon Sports bijya ku murongo ndetse tukanagira resistance (gukomeza umutsi/guhatana) ku bibazo byinshi twahuriyemo, rimwe na rimwe bitari kwihanganirwa na buri wese, ni impamvu ebyiri…."

"…impamvu ya mbere ni uko Rayon Sports tuyikunda. Burya iyo ukunda ikintu uba ushaka ko kijya ku murongo niyo wowe byagusaba ibirenze ibyo ngibyo."

Yunzemo ati " Impamvu ya kabiri, ni uko twabonaga ko umurongo turimo gutanga muri Rayon Sports ari umurongo wari ukenewe kandi wari ngombwa y’uko ubaho bityo rero uwo murongo dufata nk’umurongo w’ukuri, tukavuga ngo iyi mpamvu irahagije kugira ngo itume dukora ‘resistance’ kugira ngo ibyo duharanira mu nyungu rusange bizabeho."

Yakomeje avuga ko kwanga kwegura nkuko yakunze kubisabwa na bamwe ngo atari inyungu y’amafaranga cyangwa indi iyo ariyo yose.

Ati " Ntabwo rero ari ukubera inyungu y’amafaranga , ntabwo ari ukubera inyungu y’icyubahiro, ntabwo ari inyungu yo kuba umuntu w’icyamamare , ntabwo ari ikindi kibitera ahubwo ni ukubera ko dukunda Rayon Sports."

‘Muri iki gihugu, ntabwo umuntu yeguzwa n’amahane’

Abajijwe niba yarigeze atekereza kwegura nkuko yakunze kubisabwa, Sadate yavuze ko kuri we yishimira ko mu Rwanda, umuntu ateguzwa n’amahane ahubwo ngo ibintu byose bikurikiza amategeko.

Ati " Icya mbere , buriya hari ikintu abantu batarasobanukirwa, muri iki gihugu, ntabwo umuntu yeguzwa n’uko abantu babicishije mu nzira yo gutera amahane, gutera induru no kubicisha mu nzira biri gucamo. …Mperuka kumva nyakubahwa Minister abivuga neza ati mu gukemura ikibazo cya Rayon Sports tuzakurikiza amategeko , tuzakurikiza ubunyamwuga ndetse n’ubunyangamugayo . Ni amagambo atatu aremereye kandi y’ukuri."

Yunzemo ati " Ibyo bitatu ninabyo twebwe duharanira ….amategeko rero agomba kubaho , akareba uburyo ki Perezida abazwa ibyo akora, uko yuzuza inshingano ze n’uko abazwa ibyo atujuje nuko ashobora kuba yakurwa kuri uwo mwanya."

" Ntabwo ari uko umuntu yagenda ngo agurire abantu runaka birirwe batuka undi, abandi abangishe abanda…

Kubyo kuba yaba yarigeze gutekereza kubyo kwegura, Sadate yagize ati “ Mu mugambo make ntabwo nabitekereje (ibyo kwegura) kuko nari kuba ntereranye impamvu yanjye (cause) kandi ntereranye n’ababonaga ibintu kimwe nanjye cyane ko ari na benshi."

" Burya hari igihe muvuga imivugo y’abantuka ariko mukirengagiza ko hari n’imivugo y’abanshima. Icyo kintu abantu baba bagomba kukimenya."

‘Gutukwa, kwandagazwa ntibyahungabanyije umuryango wanjye, ahubwo waranshyigikiye’

Abajijwe niba ibihe yaciyemo bitarigeze bihungabanya umuryango we, yavuze ko ntacyo byawuhungabanyijeho ahubwo ngo yagize amahirwe agira umuryango mwiza umushyigikira by’umwihariko umugore we.

Ati " Muby’ukuri, amahirwe nagize ni ukugira umuryango mwiza , madamu wanjye ndamushimira ndetse n’abana banjye ndabashimira. Mfite abana bamaze gukura bumva ibi byose. Iyo bumvise bantuka, banshyira mu isura itariyo…umwana umwe wanjye niwe wigeze kumpa akantu, ejo bundi nanagashyize kuri Twitter kavuga ko umuntu ashobora kwangiza isura yawe, akangiza ibintu byawe byose , ariko iteka haba hari abantu bakuzi, bazi icyo uri cyo badashobora kugutererana.

Umugore we ngo aramushyigikira cyane

Avuga uburyo bwihariye umugore we yamushyigikiyemo, Sadate yagize ati “ Umuryango wanjye wambaye hafi , uranshyigikira. Umugore wanjye yambajije niba mparanira ukuri, mubwira ko icyo mparanira ari ukuri. Ambaza niba mpamanya n’uko mfite umutima wo kwihanganira ibimbaho , mubwira ko mpamanya nawo. Na we antera inkunga, arambwira ati igihe cyose nzaba ndi kumwe nawe, ibizavugwa….hari abantuka, hari abanyandagaza ariko burya mu muryango wanjye banzi kurusha abandi bose, tubibona gutyo tukavuga tuti i cyangombwa ni impamvu yatumye ibyo byose biba.

Yavuze ko iyo umuryango we uba umubwira ko ari mu bibi, ngo nibwo yari kugira ikibazo.

Ubutumwa bwihariye yageneye abafana ba Rayon Sports:’ Ibyatubayeho tubisige inyuma’

Mu gusoza iki kiganiro, Munyakazi Sadate yatanze ubutumwa ku bafana ba Rayon Sports bubasaba gusiga inyuma ibyatambutse mu minsi yahise ahubwo ngo bagashyira hamwe bagasenyera umugozi umwe.

Ati " Ndagira ngo ntange ubutumwa bwihariye ku bakunzi ba Rayon Sports. Ubutumwa bukomeye ni uko tugomba gusiga inyuma ibyatubayeho mu minsi ishize , bikatubera isomo. Buri wese ntiyumve ko hari uwatsinze undi , hari uwatsinzwe , hari uwateze undi umutego , ahubwo twumve ko ibyo twari turimo byari urukundo rwa Rayon Sports , maze nkangurire buri wese mu ruhande rwe aho ari hose, akaza tukubaka tukubaka ubumwe bw’aba Rayon , tukubaka ikipe yacu , dushingiye mu gufatikanya , dushingiye kuri bwa butatu bw’aba Rayon bwaturangaga bwari bugizwe n’abakinnyi, abafana ndetse n’ubuyobozi. "

Yunzemo ati " Twese dushyire hamwe twishimane, turenge ibyadutanije ahubwo dushyire hamwe . Ndabikangurira rwose n’abamvua yuko babaye mu ruhande rudashyigikiye ubuyobozi kuko nabo bagiye babaho, y’uko baza tugashyira hamwe tugatera ikipe inkunga kandi tugafatikanya mu ngufu za Rayon Sports."

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo