Michael Sarpong yagenewe inkunga n’aba ’Sportifs’ bo mu Rwanda

Michael Sarpong wirukanywe muri Rayon Sports yamaze gushyikirizwa inkunga y’ibiribbwa bitandukanye ndetse agenerwa n’amafaranga n’abafana b’amakipe anyuranye mu Rwanda.

Ibi bibaye nyuma y’uko kuri uyu wa Kane tariki 24 Mata 2020 uyu rutahizamu yirukanywe n’ikipe ya Rayon Sports yahoze akinira.

Amakuru Rwandamagazine.com yamenye ni uko nyuma y’uko uyu mukinnyi yirukanywe hari abantu bishyize hamwe muri Groupe bo mu makipe atandukanye batangira kumukusanyiriza inkunga y’uburyo yabaho muri iki gihe atabona uko asubira iwabo kuko ingendo z’indege zahagaze.

Sarpong yatangarije Rwandamagazine.com ko ibyo yakorewe n’abafana byamurenze, ko atabona uko abisobanura ndetse ngo bitumye mu Rwanda haba mu rugo ’iwabo’ ha kabiri inyuma y’igihugu cye cy’amavuko cya Ghana.

Ati " Byantunguye cyane ndetse birananshimisha. Ni inkunga nashyikirijwe n’abafana batanadukanye b’amakipe atandukanye hano mu Rwanda bishyize hamwe bifuza kungenera iyi mpano. Ndishimye cyane. Uyu mutima n’umuco mwiza abanyarwanda banyeretse utumye u Rwanda ruba igihugu cyanjye cya kabiri. Imana ibahe umugisha utagabanyije."

Uretse ibiribwa yahawe, Sarpong yanagenewe ibaruwa y’amafaranga ibihumbi ijana y’u Rwanda (100.000 FRW).

Yabwiye Rwandamagazine.com ko ubusanzwe ’Manager’ we Karenzi ariwe wari usanzwe amufasha kubaho muri ibi bihe by’icyorezo cya Coronavirus.

Sarpong yirukanywe muri Rayon Sports nyuma y’uko iyi kipe isheshe amasezerano bari bafitanye kubera amagambo yabwiye itangazamakuru ko Umuyobozi wayo, Munyakazi Sadate nta bushobozi afite bwo kuyiyobora.

Inkunga y’ibiribwa abafana bageneye Sarpong

Ngo umutima mwiza abanyarwanda bamweretse watumye u Rwanda arufata nk’iwabo mu rugo

Mu kiganiro aheruka kugirana na Rwandamagazine.com yatangaje ko azabahoza ku mutima abafana ba Rayon Sports kuko ngo bamugaragarije urukundo kuva ku munsi wa mbere.

Ati " Nashimishijwe no kuba narahuye n’abafana beza nk’abo Rayon Sports ifite. Bazahora iteka mu mutima wanjye. Banshyigikiye kuva ku munsi wa mbere ngera muri iyi kipe. Nishimiye urukundo banyeretse."

Yunzemo ati " Sinari narapanze kuva mu ikipe gutya ariko ntakundi byagenda, nyivuyemo muri aka kanya ariko umutima wanjye uzahora ari ubururu kandi abafana ba Rayon Sports nzabahoza ku mutima. Ndizera ko ikipe izakomeza gutsinda , ikanitabira amarushanwa anyuranye muri Afurika. Rayon Sports ndayifuriza ibyiza."

Michael Sarpong yageze muri Rayon Sports muri Nzeli 2018 avuye muri Dreams FC yo muri Ghana, atsinda ibitego 16 muri Shampiyona y’u Rwanda. Kugeza ku munsi wa 24 wa Shampiyona y’uyu mwaka, Sarpong yari amaze gutsindira Rayon Sports ibitego icyenda.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo