Kuri iki Cyumweru tariki 21 Ukwakira 2018, Ikipe ya AS Kigali yatangiye Shampiyona inganyiriza mu rugo na Musanze FC 1-1 mu mukino wakurikiranywe na Masudi Djuma uheruka gusinyira gutoza iyi kipe.
Ku wa 5 w’icyumweru dusoje nibwo Masudi Djuma yasinye amasezerano y’umwaka umwe atoza ikipe ya AS Kigali. Icyo gihe yari yatangarije Rwandamagazine.com ko atazahita atangira akazi ahubwo ko agatangira kuri uyu wa mbere tariki 22 Ukwakira 2018 nyuma y’uko yari kubanza kureba uko ikipe ye nshya ikina mu kibuga bityo amenye aho azahera.
Nubwo Musanze FC yari yasuye , niyo yari ifite abafana benshi ku kibuga kuko baje muri Bus zigera kuri 4. Bafanaga ubona bashishikaye ndetse ukabona ko biri guha imbaraga ikipe yabo nubwo itakiniraga mu rugo.
Ku munota wa 2 nibwo AS Kigali yari ibonye igitego biturutse ku mupira Ndarusanze yateye arebana n’umunyezamu ariko Mbarushimana Emile Musanze FC yaguze muri Kirehe FC awukuramo. Indi minota nka 20 yakurikiyeho , Musanze FC niyo yarushije AS Kigali guhererekanya neza umupira ariko umunyezamu Bate Shamiru agakomeza gukiza izamu rya AS Kigali.
Ku munota wa 41 nibwo Imurora Japhet, kapiteni wa Musanze FC yaboneye ikipe ye igitego ku ishotu yateye ukora kuri myugariro wa AS Kigali, Bate Shamiru ntiyabasha kuwufata. Igice cya mbere cyarangiye bikiri 1-1.
Ku munota wa 46, Ndarusanze Jean Claude watsinze ibitego byinshi umwaka ushize yishyuriye ikipe ye ku mupira yatsindishije umutwe awuherejwe neza na Fuadi Ndayisenga.
Musanze FC izakira APR FC mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona uzabera kuri Stade Ubworoherane kuwa Gatandatu mu gihe AS Kigali yo izerekeza i Nyakarambi gukina na Kirehe FC.
Umukino wo ku munsi wa mbere watunguranye ni uwo AS Muhanga yatsinzemo Police FC 2-1 kuri Stade ya Muhanga.
Umunsi wa Mbere wa shampiyona Azam Rwanda Premier League 2018/19
Kuwa Gatanu
APR FC 2-0 Amagaju FC
Kuwa Gatandatu
Etincelles 0-1 Rayon Sports
Gicumbi FC 0-0 Espoir FC
Mukura VS 1-0 Sunrise FC
Kirehe FC 0-2 Kiyovu SC
Ku Cyumweru
As Muhanga 2-1 Police FC
As Kigali 1-1 Musanze FC
Marines FC 1-1 Bugesera FC
Ruremesha Emmauel yatangiye akazi gashya muri Musanze FC akura inota 1 i Nyamirambo
Kuri uyu mukino, Musanze FC yari yazanye bus 4 z’abafana
No muri VIP bari benshi
Gasana Francis (wambaye ubururu ) ukuriye igura n’igurisha muri AS Kigali
Nshimiye Joseph (wambaye umuhondo), umunyamabanga wa AS Kigali wabaye ahagaritswe ukwezi kumwe
Tuyishime Placide (hagati), Perezida wa Musanze FC ukunda kuyiherekeza aho yakiniye hose
Abatoza ba AS Kigali :Mateso J. De Dieu (hagati) niwe watoje uyu mukino yunganiwe na Nshutiyamagara Ismail Kodo (i buryo)
Ruremesha Emmanuel (i bumoso) umutoza mukuru wa Musanze FC wayijemo avuye muri Etincelles...Umuri iruhande ni Mbusa Kombi Billy , umwungiriza we
11 AS Kigali yabanje mu kibuga: Bate Shamiru 21, Harerimana Rachid Leon 3, Niyomugabo Claude 14, Rurangwa Mossi 4, Bshira Latif 5, Nsabimana Eric 8, Muregenzi Rodrigue 7, Ndayisenga Fuadi 10, Ntamuhanga Tumaine 12, Ndarusanze Jean Claude 11, Mashingilwa Kibengo Jimmy 16.
11 Musanze FC yabanje mu kibuga:Mbarushimana Emile 1, Harerimana Obed 17, Habyarimana Eugene 2, Uwamungu Mussa 20, Dushimumugenzi Jean 24, Nduwayo Valeur 13, Mugenzi Cedric 22, Gikamba Ismaël 5, Kylene Mohamed Med 23, Barirengako Frank 6, Imurora Japhet 7
Murengezi Rodrigue niwe wasigaranye igitambaro cya Kapiteni wa AS Kigali nyuma y’aho Kayumba Sother agiye muri Sofapaka yo muri Kenya
Mu minota 2 ya mbere, Ndarusanze yahushije igitego
Masudi Djuma yarebeye uyu mukino muri Stade
Abatoza ba APR FC bose bari kuri uyu mukino bandika buri kantu kuri aya makipe...Ku munsi wa 2, APR FC izasura Musanze FC
Jimmy Mulisa na we yari ahari
Abandi batoza banyuranye nabo barebye uyu mukino
Harerimana Obed wa Musanze FC niwe wacungiraga hafi Niyomugabo Claude
Imurora Japhet watsindiye Musanze FC
Barirengako Frank ashakisha igitego
Fuadi Ndayisenga mu kazi
Masudi Djuma yarebaga uko abasore be bahagaze mbere yo gutangira kubatoza kuri uyu wa mbere
Ndarusanze Jean Claude watsinze ibitego byinshi umwaka ushize niwe wishyuriye AS Kigali
Jimmy Mbaraga ntako atagize ariko ba myugariro ba Musanze bamubera ibamba
Mu minota ya nyuma , AS Kigali yashakishije igitego n’imbaraga nyinshi ariko biranga
Umunyezamu wa Musanze FC, Mbarushimana Emile yakunze gutinza umukino cyane
Ally Niyonzima utakinnye uyu mukino ari bwerekeze muri Test mu gihugu atifuje guhita atangaza
Uhereye i bumoso : Rachid Leo, Ndarusanze Jean Claude na Ntate Djumaine, Abarundi bakinira AS Kigali
Abafana ba Musanze banze gutaha bataramukije Rwarutabura
Basubiye mu rugo bacyuye inota rimwe
PHOTO:RENZAHO Christophe