Master yakutse ukuboko ubwo ikipe 2 za Rayon Sports zakinaga bya gicuti - AMAFOTO

Nyuma y’uko umukino wari guhuza Rayon Sports na AS Onze Créateurs usubitswe, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwateguye umukino wa gicuti , abakinnyi bigabanyamo amakipe abiri, bakina uwa gicuti ariko ukaba wari umukino ukomeye ku mpande zombi ndetse Mugisha Francois Master bakunda kwita Master yagiriyemo imvune y’akaboko.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 18 Werurwe 2017, umunsi wari kuberaho uyu mukino, nibwo Rayon Sports yakiniyeho uwa gicuti kuri Stade Amahoro yagombaga gukinirwaho uyu mukino. Kwinjira byari 500 FRW mu myanya isanzwe na 1000 FRW ahatwikiriye na 2000 FRW mu myanya y’icyubahiro.

Ahagana ku isaha ya saa kumi zibura iminota mike, nibwo amakipe yombi yari atangiye gukina. Ndayishimiye Eric Bakame niwe wari kapiteni w’ikipe imwe, indi ikaba yari iyobowe na Kwizera Pierrot. Umupira warimo ingufu nyinshi ku mpande zombi. Moussa Camara niwe watsinze igitego ku ikipe ye mu gice cya mbere, kiza kwishyura na Lomami Frank igice cya kabiri kijya kurangira, umukino urangira ari 1-1.

Ikindi cyaranze uyu mukino ni umvune y’umukinnyi Mugisha Francois Master bakunda kwita Master. Habura iminota 10 ngo umukino urangire nibwo uyu mukinnyi yagonganye na Nsengiyumva Moustapha, agira ikibazo, akaboko k’iburyo karakuka.
Nyuma y’umukino, yahise ajyanwa kwa muganga mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, yitabwaho n’abaganga ku buryo bwihuse ndetse ngo arumva ari kumererwa neza nkuko yabitangarije Rwandamagazine.com.

Mugisha Francois Master yavuze ko abaganga bamubwiye ko byibuze azamara ibyumweru 3 adakina kubera iki kibazo. Ati “ Nahise njyanwa muri CHUK, banyitaho mu buryo bwihuse , ubu ndi kumva ndi koroherwa gusa bambwiye ko ngomba kumara ibyumweru 3 hanze y’ikibuga.”

Master ahanganiye umupira na Kwizera Pierrot

Master agerageza kwaka umupira Djabel

Muri uyu mukino, mbere y’uko avunika, Master yari yitwaye neza cyane

Abakinnyi ba Rayon Sports bareba ikibazo mugenzi wabo agize

Umuganga wa Rayon Sports yihanganisha Master

Muganga wa Rayon Sports aha ubufasha bw’ibanze Mugisha Francois mbere y’uko ajyanwa kwa muganga

Ashyirwa mu modoka mbere gato yo kujyanwa kwa muganga

Gakwaya Olivier, umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports akaba n’umuvugizi wayo niwe wafashaga Master kujyanwa kwa muganga mu buryo bwihuse

INKURU BIJYANYE:

MU MAFOTO: Wari umukino w’ishiraniro ubwo Rayon Sports A na B zakinaga uwa gicuti

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo