Lomami na Kalisa Francois bazamuye Gasogi United batandukanye nayo

Lomami Marcel wari umutoza mukuru wa Gasogi United mu mwaka ushize w’imikino ubwo yari mu cyiciro cya kabiri,na Kalisa Francois wari umutoza wungirije muri Gasogi,kuva mu mikino yo kwishyura,aba bose batandukanye na Gasogi United FC.

Aba batoza bafatanije n’abakinnyi bakoze akazi gakomeye,bafasha Gasogi kuzamuka mucyiciro cya mbere,ndetse inatwara igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya kabiri mumwaka w’imikino wa 2018/2019.

Nyuma y’ibiganiro hagati y’ubuyobozi bw’iyi kipe,ndetse n’aba batoza bombi,byarangiye kuri uyu wa gatanu taliki 16 Kanaa 2019 impande zombi zemeranije gutandukana.

Nyuma yo gutandukana kwa Gasogi United na bamwe mubari abatoza bayo Lomami na Kalisa, umuyobozi mukuru akaba ari nawe muvugizi wa Gasogi United KNC yashimiye aba batoza akazi bakoze.

Ati "Mbere na mbere ndashima aba batoza bombi,bagaragaje ubwitange mubihe bikomeye,baritanze kugirango tubashe kuzamuka mucyiciro cya mbere,turabashimiye cyane."

KNC yakomeje agira ati "Gutandukana kw’ikipe n’abatoza n’ibintu bisanzwe,n’umugabo ashobora gutandukana n’umugore we kandi bafitanye abana benshi,aba batoza bombi rero twatandukanye mu buryo bwa kigabo,kandi turashima ibyo bakoze,gusa twaganiriye duhitamo gutandukana. "

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo