Uko byari byifashe mu nteko rusange idasanzwe ya Rayon Sports yatorewemo Perezida wayo mushya

Rwandamagazine.com iguhaye ikaze mu Nteko rusange ya Rayon Sports idasanzwe iri butorerwemo umuyobozi wayo mushya usimbura Murenzi Abdallah wari umaze ukwezi ayiyoboye by’agateganyo kuva tariki 23 Nzeri 2020.

Ni inteko rusange iteraniye kuri Lemigo Hotel kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Ukwakira 2020. Byari biteganyijwe ko itangira ku isaha ya saa tatu za mu gitondo.

8h30: Bamwe mu batumiwe muri iyi nteko batangiye kuhagera

9h10:Twagirayezu Thadée , Me Nyirihirwe Hilaire na Murenzi Abdallah bakuriye komiye y’inzibacyuho bamaze kuhagera nbetse n’abakuriye za Fan clubs batumiwe muri iyi nteko bamaze kugera mu cyumba kiberamo iyi nteko.

9h30: Abakuriye za Fan clubs 45 bamaze gufata ibyicaro ndetse intekor rusange igiye gutangira

9h36: Murenzi Abdallah atangije inteko rusange aha ikaze abayitabiriye iyi nteko rusange ndetse abashimira kwitabira ubutumire.

Ati " Uyu munsi ni umunsi ukomeye tugiye kuganira ku mategeko shingiro azaturanga. Turashaka kubaka Rayon Sports ivuguruye izaba ubukombe. Ni urugendo rutoroshye."

10h21:Murenzi Abdallah niwe ugifite ijambo. Ari gusobanura uko hagomba kuba impinduka, Rayon Sports igashingira ku bafana bayo aho gushingira ku bantu bamwe na bamwe ari nabyo ngo bituma hari abo yagiye ikenesha.

Yavuze ko ikipe nka Rayon Sports idakwiriye guhoramo ibibazo ahubwo ko hashyirwaho umurongo uhamye ugonba kugenderwaho mu myaka myinshi iri imbere kandi bigizwemo uruhare na ba nyirayo.

10h30-11h45:Hari kuganirwa ku mategeko shingiro ndetse abanyamuryango bari gutangaho ibitekerezo nyuma yo kuyasobanurirwa birambuye na Me Hilaire Nyirihirwe

11h45-13h28: Abanyamuryango baracyaganira ku mategeko shingiro....Bageze ku ngingo ya 12. Bari kwerekwa ingingo ziyagize, bakaganira, aho bashaka ko hari ibihinduka bakabitorera , ubwiganze bukaba aribwo bwemeza ihinduka ry’ingingo runaka

13h28-14h05: Kuganira ku mategeko birakomeje

14h13:Amategeko amaze kuganirwaho

Zimwe mu ngingo zaganiriweho zikanafatirwa umwanzuro:

 Fan clubs zasinye kuri aya mategeko nizo zigize inteko rusange hiyongereyeho izindi zizemezwa nyuma.

 Inteko rusange yahaye uburenganzira Komite nyobozi gutumira abandi bantu mu nteko rusange ariko bakaza nk’abashyitsi ntibagire icyemezo bafata.

 Fan club nshya igomba kuvuga izajya iba igizwe n’abantu 30 nibura. Izisanzwe zashinzwe zitabafite zahawe amezi 3 yo kuba babujuje.

 Umusanzu shingiro wa buri munyamuryango muri Fan club ni 2000 FRW ku kwezi. Ayo mafaranga niyo make

 Nta fan club yemerewe kugira ubuzima gatozi

 Igihe umunyamuryango amaze amezi 3 adatanga umusanzu , atakaza ubunyamuryango.

 Hemejwe ko hazashakwa umukozi uhoraho uzajya akurikirana ubuzima bwa buri munsi bwa Fan club (coordinator).

 Hemejwe ko mu gihe komite nyobozi yose yeguye, umunyamabanga mukuru ariwe utegura amatora mu gihe kingana n’ukwezi.

 Abari hanze y’igihugu nabo bafite uburenganzira bwo gushinga Fan club.

14H26: Hakurikiyeho amatora. Murenzi Ati " Mumenye ko duhagarariye benshi twasize inyuma. Iyo utoye ukoresheje amarangamutima ,uba uhemukiye urwo rwego. Murangwe n’ubushishozi. Abakandida nabo ndabasaba ko barangwa n’ubunyangamugayo nkuko twabibonye mu nyandiko zibaranga baduhashyikirije."

Haratorwa ibyiciro bitatu: Komite nyobozi, Komite ngenzuzi na Komite nkemurampaka.

Amatora ayobowe na Murenzi Abdallah. Hari abakandida babiri batabonetse, batumye abandi bantu. Avuze ko ibyasabwaga bari babyujuje.

Abiyamamaje babwiwe ko bo batemerewe gutora kuko batari mu nteko rusange.

Umwanya wa Perezida habotse abakandida 2:

Bizimana Slyvestre. Yavutse muri 1985. Afite A0 mu bukungu. Arikorera ku giti cye. We ntiyabashije kugera mu nteko rusange kubera ko asanzwe ari umudivantisiti w’umunsi wa 7.

Uwayezu Jean Fidele.Ni umugabo w’imyaka 54 ukomoka i Nyanza. Afite Masters muri Business and administration , akagira na licence mu mategeko.

Umwanya wa Visi Perezida wa mbere:

Mushimire Jean Claude wahoze akuriye imishinga muri mandat 2 ziheruka muri Rayon Sports

Kayisire Jacques. We yakiniye Rayon Sports nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Visi Perezida wa kabiri :

Umukandida ni umwe , yitwa Ngoga Roger Aimable

Umubitsi:

Umuhandida umwe witwa Ndahiro Olivier

15h35: Amatora arakomeje

16h20:Amatora yarangiye

Uwayezu Jean Fidele watorewe kuyobora Rayon Sports mu myaka ine iri imbere yatowe ku majwi 39 mu gihe Bizimana Slyvestre bari bahatanye yagize ijwi naho imfabusa ziba 10.

Ku mwanya wa Visi Perezida wa mbere hatowe Kayisire Jacques. Yatowe ku majwi 33 , mu gihe Mushimire Jean Claude bari bahatanye yagize amajwi 15, imfabusa iba imwe .

Visi Perezida wa kabiri yabaye Ngoga Roger Aimable wari wiyamamaje wenyine. Yagize amajwi 47 , imfabusa ziba 2 Umubitsi yabaye Ndahiro Olivier nawe wari wiyamamaje wenyine. Yagize amajwi 46, imfabusa 3.

16h40: Ikiganiro n’abanyamakuru nicyo gisoje

Uko icyumba iberamo giteguwe

Uwaje wese yabanzaga kwiyandika

I buryo hari Murenzi Abadallah naho i bumoso hari Kayumba NzizaYvan Visi Perezida wa Dream Unity waje ayihagarariye

Twagirayezu Thadée Visi Perezida wa mbere wa Komite y’inzicyuho ya Rayon Sports

Jean Paul Nkurunziza ushinzwe itumanaho n’itangazamakuru muri Rayon Sports

Babanje gusangira ibya mugitondo

Mike Runigababisha ukuriye March Generation

Me Nyirihirwe Hilaire

Abayobozi ba Fan clubs banyuranye bitabiriye iyi nteko rusange

Fista Jean Damascene , Visi Perezida wa Gikundiro Forever

Adrien Nkubana, Team Manager wa Rayon Sports

Murenzi Abdallah yavuze ko abanyamuryango ba Rayon Sports aribo bakwiriye kwishyiriraho uburyo buzabeshaho Rayon Sports mu gihe kirambye aho kugira ngo ikomeze ivuna abantu bamwe, harimo n’abo ikenesha

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo