Kwanga gukorera imyitozo muri ’Academie’ byirukanishjije Amza muri Rayon Sports

Ikipe ya Rayon Sports yirukanye Runanira Amza wari uyimazemo amezi umunani imushinja imyitwarire mibi harimo no kutitabira akazi.

Tariki 16 Kamerna 2019 nibwo uyu mukinnyi yasinye muri Rayon Sports avuye muri Marines FC.

Mu ijoro ryakeye nibwo Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na Runanira Amza mu buryo bwemewe. Hari mu butumwa iyi kipe yanyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter.

Ni ubutumwa bwagiraga buti " Rayon Sports yatandukanye mu buryo bwemewe na myugariro Runanira Amza kubera amakosa yo kutitabira akazi."

Imyitwarire mibi hanze y’ikibuga niyo yazize

Amakuru agera kuri Rwandamagazine.com avuga ko muri Mutarama uyu myugariro yanze kwitabira imwe mu myitozo kandi atasabye uruhushya. Tariki 21 Mutarama 2020 nibwo yari yandikiwe n’ubuyobozi bw’ikipe asabwa ibisobanuro by’iyo myitwarire, nyuma ikipe imuhanisha kujya gukorera imyitozo muri ’Academie’ itozwa na Kayiranga Baptiste ariko naho ngo ntiyigeze ajyayo.

Andi makuru avuga ko mu gihe yari akiri mu icyo gihano ngo yaba yaragiye mu kabari, akarwana, bikaza kumenyekana muri Rayon Sports.

Umwe mu bantu bakurikiranye ikibazo cya Amza yadutangarije ko ikibazo cye cy’imyitwarire cyari kimaze iminsi.

Ati " Ni umwana w’umuhanga ariko yari amaze igihe atitwara neza. Uko kumuha ibihano ntabyubahirize , nyuma akanakora andi makosa akiri mu bihano nibyo ahari nkeka byatumye Rayon Sports ihitamo gutandukana na we n’ubwo bamuzanye baziko bazamwubakiraho ubwugarizi mu myaka iri imbere kuko aracyari muto kandi yari yasinye igihe kirekire."

Yunzemo ati " Nibura iyo ajya gukorera muri Academie, nkeka ko nabo bari kumwicaza bakamuganiriza nk’umuntu bari baziko azabagirira akamaro gakomeye mu gihe kizaza ariko ntiyabikoze."

Runanira Amza yari yasinye imyaka ine yari kumara akinira Rayon Sports

Tariki 6 Ugushyingo 2019 ubwo Rayon Sports yanyagiraga Marines FC 6-1, Runaira Amza yakinaga umukino we wa mbere abanjemo muri Shampiyona

Runanira Amza yari yasinye imyaka 4 akinira Rayon Sports. Ayisezeremo ayimazemo amezi umunani.

Runanira Amza yazamukiye muri La Jeunesse muri 2014/2015. Muri 2016 yahise yerekeza muri Musanze FC ahakina umwaka umwe, mbere yo kwerekeza muri Marines FC yamazemo imyaka 2 mbere yo kwerekeza muri Rayon Sports.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • Theos

    Biteye agahinda kubona umwana ufite impano nk’ iye yipfusha ubusa bene aka kageni!!!
    Ubu se arusha ubushongore n’ ubukaka Sugira!!!
    Aya mahirwe ateye inyoni azayicuza bitagishobitse nagende wenda ntihazabura abamwandurura epfo iyo ngiyo.
    Gusa arihemukiye cyane....

    - 26/02/2020 - 16:32
  • MANUCO

    Uyumwana azi ubwenjye
    yasanze atabasha kuba mubibazo imyaka 4!!!!
    niyisubirire muri Marine azashaka indi equipe abakinnyi bakinira bifuza kuyirambamo

    - 27/02/2020 - 09:03
Tanga Igitekerezo