Imikino

Kuri ’Kimasa Day’, Gikundiro Forever yahembye umunyamuryango wayo wakoze ’Design’ ya Stade ya Rayon Sports (AMAFOTO)

Kuri ’Kimasa Day’, Gikundiro Forever yahembye umunyamuryango wayo wakoze ’Design’ ya Stade ya Rayon Sports (AMAFOTO)

Mu muhango ngarukamwaka abagize Gikundiro Forever bise Kimasa Day, bahembeyemo abanyamuryango bahanze udushya muri Fan Club yabo harimo Eng. Alexandre Ngendahinyeretse wahanze igishushanyo mbonera cya Stade ya Rayon Sports nta mafaranga na make asabye ikipe.

Ni ibirori abagize Gikundiro Forever bakoze kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Gashyantare 2020, bibera muri Honey in Honey ku Ruyenzi.

Kimasa Day, umunsi ngarukamwaka w’ibyishimo ku banyamuryango ba Gikundiro Forever

Musafiri Gilbert, umunyamabanga wa Gikundiro Forever avuga ko Kimasa Day ari umunsi ukomeye muri Fan Club yabo ndetse ngo uba mu igenamigambi ryabo.

Ati " Kimasa Day rero ni kimwe mu bikorwa bigaragara mu iteganyabikorwa rya buri mwaka, aho tumara umwaka dutegereje uyu munsi w’ibyishimo mu mumuryango wacu. Izina ryawo ryaturutse ko uwo munsi habagwa ikimasa, abanyamuryango bakagisangira, bakanywa, bagasabana."

Yunzemo ati " Kimasa Day rero muri Forever ni umunsi w’ubusabane, umunsi abanyamuryango bahura bagasangira ikimasa bagasabana, ni umunsi group itumiramo ubuyibozi bw’ikipe ya Rayon Sports kugira basabane nabo biyibutsa ibihe banyuzemo muri season ishize, uyu munsi rero nubwo hanyuramo ijambo ry’abayobozi batandukanye, abanyamuryango si inama ndetse si nikindi kindi kitari ubusabane, turanywa ababishoboye, tukarya, tukabyina, tugakina imikino itandukanye nk’igisoro, Damu, ikarita ndetse yewe ababashije bagacinya akadiho."

Yakomeje avuga ko Kimasa Day y’uyu mwaka baboneyeho kubanza kwemeza iteganyabikorwa ry’uyu mwaka.

Musafiri ati " Uyu munsi wabanjirijwe n’inama y’inteko rusange yari igamije kwemeza iteganyabikorwa(Annual Action Plan) rya 2020 aho ryemejwe rikaba ariryo rizayobora iyi group muri uyu mwaka dutangiye, muri iyi nama kandi habayeho kwakira abanyamuryango bashya."

Uwakoze ‘Design ‘ ya Stade ya Rayon Sports yabishimiwe

Muri uyu muhango hahembwe abanyamuryango bahanze udushya barimo Dr Norbert Uwiragiye wagaragaje ubwitange bukomeye muri gahunda zose za Gikundiro Forever ndetse no kwitanga muri gahunda za Rayon Sports muri rusange. Ibi kandi abihuriyeho na Nisengwe Marie Chantal.

Undi wahembwe ni Murekeyisoni Francoise bahimba CR7 wabaye indashyikirwa mu kwishyura imisanzu isanzwe itangwa n’abanyamuryango dore ko we yishyuye kugeza mu mwaka wa 2022.

Niyitegeka M.Jeanne, we yahembewe ubwitange bukomeye ngo yagaragaje kandi ari umwe mu banyamuryango bafite imyaka myinshi muri Gikundiro Forever. Ntabyera Augustin Kevin, umwana muto muri Gikundiro Forever na we yahembewe ubwitange agaragaza ku myaka mike ye afite.

Uko ari batanu buri umwe yahawe ‘Certificate’ ndetse n’abahasha irimo amafaranga y’ikimenyetso cyo kubashimira ubwitange bwabo.

Uwabaye indashyikirwa ni Eng. Alexandre Ngendahinyeretse wakoze igishushanyo mbonera cya Stade ya Rayon Sports cyamuritswe tariki 15 Nzeri 2018. Ni igishushanyo cyamuritswe ku munsi wiswe Rayon Sports Day.

Abantu benshi ntibamenye uwakoze icyo gishushanyo mbonera cy’iyo Stade. Uwagikoze ni umunyamuryango wa Gikundiro Forever witwa Eng. Alexandre usanzwe unigisha mu ishuri rya IPRC ya Kigali.

Fista Jean Damascene, Visi Perezida wa Gikundiro Forever yavuze ko nyuma yo kubona ubwitange bwe, agahara za Miliyoni yari kwishyuza akoze icyo gishushanyo mbonera, ngo bahisemo kubimushimira ku mugaragaro.

Ati " Yaraye amajoro, yaritanze , yitangira ikipe, yemera guhara za miliyoni yari kwishyuza ikipe. Nka Gikundiro Forever twahisemo kumushimira mu ruhame, ngo tumwereke ko tuzirikana igikorwa cy’indashyikirwa yakoze."

Nyuma yo kumuha ishimwe, Munyakazi Sadate, Perezida wa Rayon Sports na we yavuze ko nabo bateganya kuzashimira Eng. Alexandre by’umwihariko.

Gikundiro Forever reka mbatake !

Nsekera Muhire Jean Paul uyobora Gikundiro Forever kuva yashingwa ndetse akaba ari Visi Perezida wa Rayon Sports yashimiye abanyamuryango ba Gikundiro Forever umuhate bakomeza kugaragaza mu kubaka iyi Fan Club yabimburiye izindi muri Rayon Sports mu gushingwa.

Ati " Ndabashimira ko iteka muhora mwitanga ngo Gikundiro Forever ikomeze kuba intangarugero ari nako kandi mushyira imbaraga mu gutera inkunga ikipe yacu. Uyu mwaka nabwo ndabasaba kurenza uko mwakoze umwaka ushize."

Muri uyu muhango, Gikundiro Forever yari yatumiye komite yaguye ya Rayon Sports.

Munyakazi Sadate , Perezida wa Rayon Sports yavuze ko ashimira Gikundiro Forever ubwitange igira mu kubaka igihugu na Rayon Sports bafana.

Yagize ati " Ni amahirwe nagize yo guhura namwe, rimwe hari bamwe muri mwe twigeze guhura ariko reka mbatake kuko murabikwiriye. Iyi Gikundiro Forever mpamya ko muri mu bakunzi ba Rayon Sports mukunda Rayon Sports kubera kuyikunda, ntakindi mureberaho, ntakindi mugenderaho ....ibyo mukora byose mubikora kubera urukundo mukunda Rayon Sports kandi ni ukuri ndahamya yuko ubuyobozi bwa Rayon Sports turabizi , turabizikana , ubuyobozi bunyuranye bw’iki gihugu cyacu burabizi kandi bura burabizirikana."

Yunzemo ati " Agaciro kacu ni ibikorwa byacu. Burya iyo muzenguruka mujya kuremera abatishoboye, iyo mutanga inkunga mu kigega agaciro Development, iyo mujya gufana ikipe yacu mu ntara zose no hanze yacyo, muba muri kwiyubakira igihugu. Ibyo mukora byose nka Gikundiro Forever, bingeraho kandi ndabashimira ko muba muri kuzuza inshingano zanyu nk’abenegihugu...."

" Ibyo byose mukora rero ndabibashimira kandi mbasezeranya ko nka Rayon Sports, uwo murongo tutazawuvamo. "

Yakomeje kandi abashimira ko ari bamwe mu bafata iya mbere mu gushyigikira ubuyobozi bwa Rayon Sports.

Ati " Gikundiro rero muri bamwe mushobora gufata iya mbere mukavuga ibitagenda neza cyangwa ibigenda neza. Muri abantu mudushyigikiye nk’ubuyobozi....mwe hamwe n’abandi bakunzi ba Rayon Sports badushyigikiye, nimwe muduha umuhate wo kugira ngo dukorere Rayon Sports amanywa n’ijoro."

‘Tugomba gutwara igikombe cy’Amahoro n’icya Shampiyona uyu mwaka’

Sadate yakomeje abwira abagize Gikundiro Forever ko mu ntego uyu mwaka bihaye intego yo gutwara ibikombe bibiri icyarimwe , ngo ibanga ni ugushyira hamwe.

Sadate ati " …tugomba kandi kubikora dufite icyerekezo. Icya mbere ni uko tugomba gutwara igikombe cya Shampiyona, tugomba kubishyira mu bindi bikombe dufite. Iki gikombe cya Shampiyona tugiye kugishaka n’imbaraga nyinshi kugira ngo tukibike mu bindi bikombe dufite."

Yunzemo ati "Turashaka kandi n’igikombe cy’Amahoro, tukabibona byombi. Ibanga ni rimwe, ni mureke dushyire hamwe. Abakinnyi bakore ibyabo, abayobozi dukore ibyacu, abakunzi nabo bakore ibyabo dufite intego yo gushyira ibyo bikombe mu kabati ka Rayon Sports."

Gikundiro Forever yashinzwe muri 2013, ikaba izwiho guherekeza ikipe ya Rayon Sports aho yagiye hose ndetse no mu mahanga.

Yashinzwe tariki 12 Gashyantare 2013, ishingirwa kuri groupe ya whatsApp n’abanyeshuri bigaga muri Kaminuza ya Mudende, bafite intego yo kugarura morale mu bafana ba Rayon Sports ndetse no kubagarura ku kibuga kuko icyo gihe bari batangiye gucika intege kubera ikipe yabo ititwaraga neza. Nyuma yaho nibwo haje kwiyongeramo n’abandi bantu igenda yaguka kugeza ubu ikaba igizwe n’abanyamuryango barenga 150.

Niyo Fan Club yazanye uburyo bw’imifanire bugezweho ari nako bakora udushya dutandukanye mu mifanire ndete ninayo bazanye gahunda yo kuririmba indirimbo yubahiriza ikipe ya Rayon Sports bita ’Rayon ni wowe dukunda’.

Tariki 30 Kamena 2017 mu birori byo guhemba indashyikirwa mu mupira w’amaguru, Gikundiro Forever yahembwe nk’itsinda ryahize andi yose mu Rwanda mu myaka irindwi ishize mu gufana, mu birori byabereye muri Kigali Marriott Hotel .

Mu Rwanda, Gikundiro Forever kandi niyo Fan Club inafite ubuzima gatozi buyemerera gukorera mu Rwanda nk’umuryango wigenga.

Byose byari ku murongo...aba bari bashinzwe Protocole

Ifoto ubwayo irivugira ! Iyi ni Kimasa Day

Imanishimwe Samuel usanzwe ari n’umunyamakuru kuri KT Radio na Kigali Today ariko akaba afite impano idasanzwe yo kuba umusangiza w’amagambo niwe wari MC muri uyu muhango


Kuri Kimasa Day, ni umunsi abagize Gikundiro Forever bahura, bagasabana, imbwirwaruhame zikaba nke, ubundi bakanywa, bakarya n’inyama z’ikimasa

Sibomana Aimable usanzwe ari umujyana wihariye wa Komite ya Rayon Sports ni umwe mu banyamuryango ba Gikundiro Forever

I bumoso hari Furaha JMV , Visi Perezida wa Kabiri wa Rayon Sports na Cyiza Richard, umubitsi wa Rayon Sports bari batumiwe muri ’Kimasa day’

Hagati hari Itangishaka King Bernard, CEO wa Rayon Sports

Maitre Didier Cyubahiro, umunyamategeko wa Gikundiro Forever

Nsekera Muhire Jean Paul uyobora Gikundiro Forever kuva yashingwa...mu nteko rusange iri tsinda ryakoze tariki 24 Kanama 2019 nibwo yongeye gutorerwa uyu mwanya

Fista Jean Damascene, Visi Perezida wa Gikundiro Forever

Bari batumiye ubuyobozi bwa Rayon Sports...aha Munyakazi Sadate arasuhuza abanyamuryango ba Gikundiro Forever

Musafiri Gilbert, umunyamabanga wa Gikundiro Forever

Runigababisha Mike ukuriye Fan Base ya Rayon Sports yari muri uyu muhango...na we yashimye ubwitange bwa Gikundiro Forever mu kubaka Rayon Sports

Murekeyisoni Francoise bahimba CR 7 watanze imisanzu kugera muri 2022 yahembwe

Dr Nobert Uwiragiye na we yahembwe

Nisengwe Marie Chantal yahembwe kubera ubwitange agira mu bikorwa bya Gikundiro Forever by’umwihariko n’uburyo yitangira gahunda za Rayon Sports

Niyitegeka M.Jeanne umwe mu bafite imyaka myinshi muri Gikundiro Forever, yahembewe ubwitange bwe

Ntabyera Augustin Kevin , umuto muri Gikundiro Forever yahembwe kubera ubwitange bwe buruta imyaka afite

Abagize Komite ya Gikundiro Forever nabo batunguye Fista Jean Damascene bamugenera ishimwe ry’ubwitange bwe mu iterambere rya Gikundiro Forever

Munyakazi Sadate wari umushyitsi mukuru niwe washyikirije Eng. Alexandre igihembo cyo kuba yaritanze agakora igishushanyo mbonera cya Stade ya Rayon Sports ku buntu....ngo Rayon Sports nayo iri kumutegurira irindi shimwe


Umugore wa Alexandre yishimiye igihembo cyahawe umugabo we

Abanyamuryango nabo bishimiye ko mugenzi wabo yitangiye ikipe

Sadate ati ibikorwa byiza mukora byose bingeraho, mukomereze aho

PHOTO: RENZAHO Christophe

TANGA IGITEKEREZO

Ibitekerezo(2)

###### - 11/02/2020 - 08:06

Nanjye muri kimasa day mujye muntumira pe

e
eric - 12/02/2020 - 09:45

ese mwazahinduye izina mukitwa rayonmagazine