Ku wa Gatatu hazasiga amateka mashya: Ibitazibagirana mu mikino 94 yahuje Rayon Sports na APR FC

Ku wa Gatatu, tariki ya 11 2022, hateganyijwe umukino ubanza wa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro y’abakeba bo mu rw’imisozi 1000 uzahuza ikipe ya Rayon Sports na APR FC, ukabera kuri Stade ya Kigali saa 15:00.

Uyu mukino ubanza uzakinwa iminsi irindwi mbere y’uko haba uwo kwishyura uzatanga ikipe igera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro uyu mwaka.

Amakipe yombi agiye gukina iyi mikino yombi ari mu mibare itandukanye ariko yose iganisha ku gushaka uko yazahagararira u Rwanda mu marushanwa Nyafurika azaba mu mwaka utaha w’imikino wa 2022/23.

Rayon Sports izakira uyu mukino ubanza ku wa Gatatu, yamaze gukura amaso ku gikombe cya Shampiyona ndetse isabwa kwegukana Igikombe cy’Amahoro kugira ngo yongere gukina amarushanwa ya CAF iherukamo mu 2019.

APR FC iri mu mayira abiri ndetse imibare yayo ni myinshi muri iyi minsi umunani igomba guhuramo na Rayon Sports inshuro ebyiri ndetse ikaba igomba guhura na Kiyovu Sports bihanganiye Shampiyona.

Inkomoko yo guhangana hagati y’amakipe yombi

Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari irangiye, aya makipe yombi ni yo yahise yigaragaza nk’akomeye kurusha andi mu Rwanda dore ko kwiyubaka kwa Kiyovu Sports byagoranye.

APR FC nk’ikipe ya Gisirikare ntibiyumvishaga uburyo batsindwa n’ikipe y’abasivili mu gihe na Rayon Sports yari ikunzwe n’Abanyarwanda batagira ingano, itiyumvishaga uburyo yatsindwa n’ikipe yari ishinzwe vuba, ariko byarangiye babaye abakeba b’ibihe byose, Kiyovu Sports yahanganaga na Rayon Sports mbere ya Jenoside iba ivuyemo gutyo.

Ni wo mukino uhenze mu mateka ya Ruhago y’u Rwanda

Umukino uhuza Rayon Sports na APR FC ni wo winjiza amafaranga menshi ku kibuga mu mikino yose ibera mu Rwanda.

Mu 2019, APR FC na Rayon Sports, buri umwe yinjije asaga miliyoni 60 Frw ku mukino yakiriye muri uwo mwaka.

Ubusanzwe, umukino wazihuje zombi, wakundaga gushyirwa kuri Stade Amahoro i Remera kubera ubwinshi bw’abafana baba bitezwe.

Mu 2021, bwa mbere mu mateka y’aya makipe yombi, yakiniye mu Bugesera nta bafana bari muri Stade kubera icyorezo cya COVID-19.

Gusa, nyuma yaho iki cyorezo gisa n’ikiri kurangira, kuri ubu abafana bemerewe kureba imikino ndetse bwa mbere mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda, itike ya menshi kuri uyu mukino wa Rayon Sports na APR FC uzaba kuri uyu wa Gatatu ni ibihumbi 50 Frw.
Ibiciro byo mu yindi myanya bizaba ari 5000 Frw, ibihumbi 10 Frw n’ibihumbi 20 Frw.

Imwe mu mibare y’ingenzi wamenya hagati y’amakipe yombi

Mu myaka 29 imaze kuva ishingiwe ku Mulindi wa Byumba, APR FC ifite ibikombe 19 bya Shampiyona birimo bibiri biheruka yatwaye idatsinzwe, naho Rayon Sports yashingiwe i Nyanza mu myaka 53 ishize, ifite ibikombe umunani bya shampiyona.

Ikipe y’Ingabo imaze kwegukana Igikombe cy’Amahoro inshuro 14 mu gihe Rayon Sports igishaka ku nshuro ya 10.

Guhangana ku makipe yombi, si ubuhanga bwo mu kibuga gusa kuko n’ak’abafana katiburira, yewe akenshi usanga baba bakaniye umukino kurusha abakinnyi, aba Rayon sports bita APR FC ‘igikona’ n’ aba APRFC bita Rayon Sports ‘Gasenyi’.

Ubwo umukino wahuje amakipe yombi muri Mata 2019 wari urangiye, abafana b’impande zombi barahanganye, baterana amacupa n’ibindi bari bafite, ibi byaviriyemo amakipe yabo guhanwa na FERWAFA.

Umwaka wa 2017, ni wo wonyine aya makipe yabashije guhuramo inshuro nyinshi, dore ko yahuye inshuro eshanu mu marushanwa atandukanye, ibintu bitigeze bibaho mu mateka y’aya makipe yombi bikunda kuvugwa ko ahuzwa na Leta (ntashobora gukina umukino wa gishuti yiteguriye yo ubwayo).

Muri rusange kuva mu 1995, ufashe imikino ya shampiyona ukongeraho n’andi marushanwa izi kipe zagiye zihuriramo n’imikino ya gishuti n’ubwo itabaye inshuro nyinshi usanga Rayon Sports na APR FC zimaze guhura inshuro 94.

Muri izo nshuro zose hamwe Rayon Sports yatsinzemo imikino 29 naho ikipe ya APR FC itsindamo imikino 41, zinganya imikino 24.

Muri iyo mikino 94 habonetsemo ibitego 252, harimo 120 ku ruhande rwa Rayon Sports n’ibitego 132 ku ruhande rwa APR FC.

Mu 2016, APR FC yashoboye gutsinda Rayon Sports gatatu yikurikiranya (mu irushanwa ryateguwe na AS Kigali (3-0), shampiyona (1-0) n’igikombe cy’Intwari (1-0), ibisubiramo mu mwaka w’imikino wa 2017/18, aho yayitsinze igitego 1-0 na 2-1 muri shampiyona ndetse n’ibitego 2-1 mu gikombe cy’Intwari 2018.

APR FC yabikoze kandi hagati ya 2019 na 2021 mu mikino itatu ya Shampiyona, iyitsinda 2-0 mu 2019/20, 1-0 mu 2020 na 2-1 muri 2021/22 mu gihe umukino uheruka kuba ku wa 26 Gashyantare 2022, warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

Guhera mu 1995 kugeza mu 2005, byari bigoye kubona ikipe yatsinze indi inshuro ebyiri zikurikiranya

Bwa mbere APR FC yabashije gutsinda imikino ibiri ikurikiranye ihura na Rayon Sports, ni aho mu mukino wa shampiyona wahuje aya makipe yombi ku ya 23 Ukwakira 2005, APR FC yanyagiye Rayon Sports ibitego 3-0, iza no kuyisubira ku ya 1 Gashyantare 2006 iyitsinda 4-1 mu mukino wari wateguwe na Ferwafa mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 iri Shyirahamwe ryari rimaze ryemewe muri FIFA.

Indi nshuro, hari mu 2012 nyuma y’uko Lionnel St Pleux yafashije APRFC kuva inyuma igatsinda Rayon Sports 3-2 muri shampiyona mu gihe iyi yaje no kuyitsinda mu mikino yombi ya ½ cy’igikombe cy’Amahoro yazihuje uwo mwaka.

Hakizimana Muhadjiri, kuri ubu ukinira Police FC, ni we mukinnyi uheruka gutsinda ibitego bibiri muri uyu mukino

Rayon Sports yatsinze APR FC kabiri kikurikiranya mu mwaka w’imikino wa 2016/17 ibitego 4-0 muri shampiyona na 1-0 ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro cya 2017.

Rayon Sports na yo yatumye APR FC imara imikino itatu itazi uko gutsinda ‘Clasico’ Nyarwanda bimera nyuma yo kunganya igitego 1-1 muri shampiyona y’umwaka w’imikino 2016/17 mu gice cyo kwishyura, ikayitsinda 1-0 ubwo yegukana irushanwa ry’Agaciro ndetse na 2-0 kuri Super Cup 2017 yabereye i Rubavu.

Ikipe ya Rayon Sports ifite agahigo ko ari yo yabashije gutsinda ibitego byinshi mu mukino umwe kuko yabashije kunyagira APR FC ibitego 5-2 ubugira kabiri (mu 1996 no mu 1997).

Abakinnyi n’abatoza bagiye bigaragaza muri uyu mukino

Jimmy Gatete wabashije gukinira aya makipe yombi, ni we ufite agahigo ko gutsinda ibitego byinshi mu mukino uhuza aya makipe, dore ko buri kipe yayitsindiye ibitego bine mu mikino itandukanye.

Sina Jérôme ari mu bakinnyi babashije gutsindira ikipe imwe ibitego byinshi muri uyu mukino, kuko afite bitandatu mu gihe Masudi Djuma watoje Rayon Sports na AS Kigali, ari we wabashije gutsindira APR FC ibitego byinshi, bigera kuri bitanu, anganya na Issa Bigirimana.

Kuva aya makipe yombi atangiye guhura, Davis Kasirye ukomoka muri Uganda, ni we wabashije gutsinda ibitego bitatu mu mukino umwe mu gihe abakinnyi barimo Sina Jérôme, Bokota Labama, Lionnel St Pleux, Ruhinda Farouk, Bokungu Ndjoli, Kambale Salita Gentil, Hakizimana Muhadjiri n’abandi bagiye batsindamo ibitego bibiri ku mukino.

Umutoza washoboye gutoza imikino myinshi hagati y’aba bakeba ni Raoul Shungu watozaga Rayon Sports (16), abasha gutsindamo irindwi, atsindwa ine, anganya itanu.

Biragoye ko hari ikipe yagura umukinnyi mu yindi

Biragoye ko hari umukinnyi wagurwa mu ikipe imwe ngo ajye mu yindi binyuze mu bwumvikane busesuye kandi ngo birangire amahoro. Akenshi bisaba ko FERWAFA ihuza impande zombi cyangwa bigasaba ko ikipe ibanza kwirukana umukinnyi, indi ikamufata. By’akarusho, bivugwa ko amakipe yombi yagiranye amasezerano ko ntayo izongera gutwara umukinnyi w’iyindi nubwo abayobozi b’aya makipe bavuga ko bitigeze bibaho.

Niyigena Clément, Mushimiyimana Mohammed, Mitima Isaac, Nizigimana Karim Mackenzie, Iranzi Jean Claude, Ishimwe Kevin, Bukuru Christophe na Sekamana Maxime ni bo bakinnyi bakiniye APR FC bari muri Rayon Sports mu gihe Manishimwe Djabel, Mugisha Gilbert na Bizimana Yannick bari muri APR FC baranakinnye muri Rayon Sports.

Uretse abakinnyi tuvuze haruguru bagikinira aya makipe yombi, ntawakwirengagiza amazina nka Jimmy Gatete, Bokota Labama, Haruna Niyonzima, Janot Witakenge, Masoudi Djuma, Hategekimana Bonaventure bita Gangi (witabye Imana), Nizigiyimana Kalim Makenzi, Fuadi Ndayisenga, Muganza Isaac, Ndayishimiye Eric ‘Bakame’, Mukunzi Yannick, Rwatubyaye Abdoul, Nova Bayama, Usengimana Faustin, Ngabo Albert, Nsengiyumva Moustapha, Nshuti Savio Dominique, Kimenyi Yves, Nizeyimana Mirafa, Rutanga Eric n’abandi benshi batandukanya bagiye bakinira amakipe yombi.

Mwiseneza Djamal, umutoza wongererera ingufu abakinnyi ba Rayon Sports, na we yakiniye amakipe yombi.

Ibihe by’ingenzi byaranze uyu mukino uhuza amakipe yombi

Ku itariki ya 03 Ugushyingo 1996 i Nyamirambo, ku mukino wa nyuma w’igikombe cyari cyateguwe n’iyahoze ari Kaminuza Nkuru y’ u Rwanda (UNR), mu rwego rwo gukusanya inkunga yo gusana ibyari byangijwe n’inkongi muri iyi Kaminuza, Rayon Sports yanyagiye APR FC ibitego 5-2.

Yongeye kuyisubira tariki ya 26 Ukwakira 1997 i Remera kuri Stade Amahoro ku mukino wo kuyishyikiriza igikombe cya Shampiyona yari imaze kwegukana uwo mwaka, aho na none Rayon Sports yongeye gutsinda APR FC ibitego 5-2.

Abayobozi, abafana n’abakinnyi ba APR FC ntibazibagirwa itariki ya 18 Kanama 2001, muri shampiyona ubwo Rayon sports yabanyagiye ibitego 4-1, ikaza no gutwara igikombe cya shampiyona ibarusha inota rimwe uwo mwaka, aho yari ifite amanota 61.

Gusa na bo baje gutegereza undi munsi maze babababariza ikipe yo mu Rukari ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro bayitsinze ibitego 2-1, tariki ya 4 Nyakanga 2002.

Mu nshuro ebyiri amakipe yombi yahuriye muri CECAFA (2005 na 2014), yagiye anganya, gusa APR FC igasezerera Rayon Sports hitabajwe amapenaliti.

Ikipe zombi zongeye kunganya no ku mukino wa nyuma w’irushanwa ryateguraga shampiyona ryiswe Lotto cup ku wa 14 Ukwakira 2007, Mutarambirwa Djabir atsindira abambara umukara n’umweru, abambara ubururu bishyurirwa na Djamar Mwiseneza, APR itwara igikombe itsinze penaliti 10 -9 za Rayon sports.

Mu 2011-2012, mu gikombe cy’Amahoro, APR FC yatsinze Rayon Sports ibitego 3-1 muri ½. APR FC yatsindiwe na Lionel Saint Preux, Kabange Twite na Papy Faty. Impozamarira ya Rayon Sports yatsinzwe na Hamiss Cédric.

Mu 2012-2013, APR FC yatangiye umwaka w’imikino itwara igikombe cy’isabukuru y’imyaka 25 ya FPR, itsinze ku mukino wa nyuma Rayon Sports ibitego 3-1. Ibitego byose byatsinzwe mu gice cya kabiri na Ruhinda Farouk (Sssentongo), watsinze bibiri n’aho ikindi gitsindwa na Cyubahiro Jacques. Hategekimana Aphrodis ‘Kanombe’ yatsindiye Rayon Sports impozamarira.

Mu mukino wa shampiyona wo kwishyura, wabaye tariki ya 9 Werurwe 2013, Rayon Sports yanyagiye APR FC ibitego 4-0 bitsinzwe na Hategekimana Aphrodis ‘Kanombe’, Hamisi Cédric na Kambale Salita Gentil ‘Papy Kamanzi’ watsinzemo ibitego bibiri.

Mu nshuro enye amakipe yombi yahuyemo mu 2014, APR FC yabashije gutsindamo ebyiri, Rayon Sports itsinda imwe, banganya indi (APR FC itsinda Rayon Sports kuri penaliti, hari muri ¼ cya CECAFA Kagame Cup yabereye i Kigali muri Kanama 2014).

Mu mikino itanu amakipe yombi yahuyemo mu 2017, APR FC yatsinzemo imikino ibiri (uwa shampiyona ku gitego 1-0 n’uw’irushanwa ry’Intwari ku gitego 1-0), Rayon Sports itsindamo ibiri; harimo 1-0 mu gikombe cy’Agaciro na 2-0 kuri Super Cup 2017 mu gihe amakipe yombi yanganyije 1-1 mu mukino wo kwishyura wa shampiyona.

Mu 2015, Hakizimana Louis yayoboye umukino APR FC yanyagiyemo Rayon Sports 4-0 ndetse no mu 2016 ayobora umukino Rayon Sports yangayigemo APR FC 4-0.

Mu 2017, amakipe yombi yahuriye mu mukino wa Super Cup wakinwe iminsi ibiri itandukanye. Iminota 63 ya mbere y’umukino yabereye i Rubavu, Rayon Sports itsinda 2-0 amatara yo kuri Stade Umuganda ahita azima. Indi minota 27 yakiniwe i Nyamirambo nyuma y’iminsi itanu, tariki ya 27 Nzeli, irangira nta kindi gitego kibonetse mu mukino, Gikundiro itwara igikombe.

Ubwo Rayon Sports yari imaze gutsinda APR FC igitego 1-0 mu mukino wahuje amakipe yombi muri Mata 2019, abafana b’impande zombi barahanganye ndetse izi mvururu zatumye amakipe yabo ahanwa na FERWAFA.

Gutsindwa na APR FC ibitego 2-0 mu Ukuboza 2019, byirukanishije umunya-Mexique Javier Martinez Espinoza watozaga Rayon Sports hashize iminsi itatu gusa umukino ubaye mu gihe Umunye-Congo Guy Bukasa yasezeye ku kazi nyuma yo gutsindwa na APR FC igitego 1-0 muri Kamena 2021.

Rayon Sports na APR FC zaherukaga guhurira mu Gikombe cy’Amahoro ku mukino wa nyuma w’irushanwa ryo mu 2016, aho Gikundiro yatsinze 1-0 cyinjijwe na Ismaila Diarra mu minota y’inyongera.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo