Krmpotić yahize kugeza APR FC mu matsinda ya CAF CL

Umutoza mushya w’ikipe ya APR FC umunya-Seribia Zlatko Krmpotić werekanwe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu, yavuze ko azanye uburyo bushya bwo gusatira izamu cyane ndetse ahiga kuzageza iyi kipe ya Gisirikare mu matsinda y’imikino ya CAF Champions League.

Zlatko Krmpotić wagizwe umutoza wa APR FC kuri uyu wa Kane, yerekanwe n’ubuyobozi bw’ikipe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ku Kimihurura. Uyu mugabo w’imyaka 60, akaba aje gusimbura undi munya Serbia Dr Ljubomir "Ljupko" Petrović wasezeye akazi ke mu Ugushyingo 2018 kubera uburwayi.

Kuva icyo gihe, APR FC yatozwaga na Jimmy Mulisa afatanyije na Miodrag Radanovic na Didier Bizimana, bafashije iyi kipe gusoza imikino ibanza ya shampiyona bari ku mwanya wa mbere n’amanota 35, aho barusha inota rimwe Mukura Victory Sports ya kabiri.

Zlatko Krmpotić yerekanwe nk’umutoza mushya n’ubuyobozi bwa APR FC buhagarariwe na Maj. Gen Mubaraka Muganga

Nyuma yo kumara iminota isaga 40 aganira n’abatoza asanze ndetse n’abakinnyi agiye gutoza, Zlatko Krmpotić yeretswe itangazamakuru, ahabwa n’umwanya wo kugira icyo avuga ku mirimo mishya yahawe.

Zlatko Krmpotić yavuze ko APR FC yajyaga ayikurikirana, avuga ko umukino iheruka gutsindamo Espoir FC 1-0 yarangiza ikaryama mu izamu iminota igera kuri 56 yawukurikiranye, ariko ngo imikinire nk’iyo ntayishaka. Ngo ibyinshi bijyanye na APR FC yabibwiwe n’umutoza Miodrag Radanovic, ndetse ngo yarebye imikino itanu APR FC iheruka gukina.

Ati " Mu myaka 3 iheruka natoje mu bihugu bitandukanye. Natoje muri TP Mazembe, Don Bosco, muri Zambia natoje muri Zesco. Mu mezi 6 ashize nari muri Galaxy FC yo muri Botswana. Ubu nishimiye kuba ndi muri APR FC , ikipe nziza mu Rwanda. Nzatanga ibyo mfite byose. Mfite ubunararibonye bwo gutanga ibyiza kuri iyi kipe ikaba yatwara ibikombe no kwitwara neza mu marushanwa mpuzamahanga.”

Yunzemo ati " Nzi byinshi kuri APR FC ariko ibyinshi bizavugirwa ku kibuga kuko niho akenshi umuntu agaragariza ibyo azi. "

Krmpotić ngo azanye uburyo bushya bwo gusatira izamu cyane ndetse ashaka kuzageza iyi kipe mu matsinda y’irushanwa rizahuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Afurika, ‘CAF Champions League’.

Ati " Nkunda abakinnyi beza, ariko abakinnyi bafite Discipline. Abakinnyi nkunda ni abumva ibyo mbatoza. Ukora ibyo musabye ntitugirana ikibazo ariko ukora ibyo ntamusabye tugirana ibibazo.

Nkunda gukina 4-3-3 ariko siko buri gihe ukoresha System imwe. Nkunda gukina umupira usatira izamu."

Yunzemo ati " Hari umukino APR FC iheruka gutsindira hanze ikina na Espoir. Yatsinze igitego imara iminota 56 iri gukina yugarira. Siko njye ntoza, nkunda gukina umukino usatira cyane. Haba ku mikino yo mu rugo no hanze, ndashaka ko APR FC izajya ihora ishyira igitutu gikomeye ku makipe bikina ariko ari nako yugarira neza.

Ntabwo iyo mbonye igitego njya kugarira inyuma cyane. Uyu munsi nta kipe nini cyangwa ntoya. Buri kipe yose ndayubaha."

Avuga kubyo kugeza APR FC mu matsinda, yagize ati " Intego yanjye ni ugutwara ibikombe ariko icy’ingenzi ni ukugera mu matsinda ya Champions League. Ubushize iyo Petrovic avugama na APR FC , yari ifite amahirwe menshi yo kujya mu matsinda.

Ubushize APR FC yabuze amahirwe akomeye. Iyo igira umutoza ukomeye nka Petrovic yari kugera mu matsinda kuko umukino ubanza yari yanganyije 0-0. Igice cya mbere hariya yari yanganyije 1-1. Yabuze rero amahirwe akomeye cyane. "

Umutoza yerekanwe ubwo herekanwaga kandi n’abakinnyi bashya APR FC yaguze

Zlatko Krmpotić yeretswe ikipe agiye kubera umutoza

Zlatko Krmpotić yirinze kugira byinshi avuga ubwo yabazwaga niba Dr Ljubomir "Ljupko" Petrović ari we wagize uruhare mu kubona aka kazi.

Abajijwe impamvu yanze gufata Iranzi Jean Claude ubwo yerekezaga muri Zesco United ubwo yari umutoza wayo, yavuze ko Iranzi atari afite imbaraga zo kubaha umusaruro.

Ati " Ntabwo Iranzi yari aje muri Zesco. Iranzi yari aje muri Bitcom Club, amarayo iminsi. Ntabwo rero bamushimye, abona kuza muri Zesco.

Muri Zesco nari ndi kwitwara neza kuko narenze amatsinda ya Confederation Cup ngera muri ¼ , nkurwamo na Super Sports. Icyo gihe nibwo yaje muri Zesco. Namuhaye amahirwe ariko yaje ubona adafite imbaraga zo kuduha umusaruro twamusabaga. Zesco iba ifite abakinnyi bari ku rwego rwo hejuru. Afite ubumenyi mu mupira ariko siko buri gihe mu mupira uba ugomba kuba ufite ubumenyi gusa ahubwo binasaba ko hari imbaraga ukoresha."

Zlatko Krmpotić yahawe amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa. Yanyuze mu makipe atandukanye nka Don Bosco na TP Mazembe (nk’umutoza wungirije Patrice Carteron) yo muri Congo, Zesco United (yarimo Iranzi Jean Claude) yo muri Zambia na Jwaneng Galaxy Football Club yo muri Botswana. Muri rusange yatoje amakipe 17 kuva mu 1994, aho yaherukaga muri iyi kipe yo muri Botswana.

Zlatko Krmpotić yatoje kandi amakipe y’abato y’ikipe y’igihugu cye cy’amavuko cya Serbia mu batarengeje imyaka 17 mu 2005 ndetse n’abatarengeje imyaka 19 mu 2007/08.

Umukino we wa mbere, azawutoza ubwo APR FC izasubukura imikino yo kwishyura ya shampiyona yakirwa n’Amagaju FC tariki ya 19 z’uku kwezi i Nyamagabe.

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(6)
  • Jackson

    Ntagashinyagure!Kure azagarukira ni mu majonjora nkuko bisanzwe kuko uwo muco wo kugera mu matsinda apr ntawo itez kugeraho

    - 8/02/2019 - 16:18
  • Gitinyiro

    Uyu coach azanye ibikabyo, ngo kugera mu matsinda ya CAF CL!!!! Yabanje agatwara igikombe se hubwo ibindi bikazaza nyuma. Apr ni star à domicile birazwi ntijya irenga i Kabale... Barabanje ngo bazarenga aho abakeba bageze....
    Bukeye bati twatomboye nabi(ko tombola zidakorerwa mu Rda se ngo bikorwe uko mushaka)!!!!!!!!
    Reka tuzarebe da

    - 8/02/2019 - 16:21
  • kalla

    none c abobakinnyi numva kobavuye hanze bzakina retour kotuzi ko igihe cyokugura abakinnyi bava hanze cyarangiye niba bazakina mudushakire ITC zabo tuzirebe bitabaye ibyo twaba ntaho yugana p

    - 8/02/2019 - 17:55
  • UWIHOREYE Jean Joram

    KUKI MUTAMUBAJIJE KURI MUKEBA WE NIBA HARI ICYO AMUZIHO? GUSA WASANGA WA MUCO WO KURYAMA MU IZAMU UGIYE KUBACIMO!

    - 8/02/2019 - 19:56
  • ahahaha

    Hahahahahahahahaha.
    Sha akumiro ni inda naho amavunja arahandurwa.
    Nibwo nakumva umuzungu uzi gutera urwenya kabisa.
    Yasetsa nuvuye guhamba nyina.
    AHUBWO IYO AHIGA GUTWARA IGIKOMBE NA KIMWE CYO MU RWANDA hatabayeho technic.com byari kumvikana.
    Umunsi APeuR yahinduye izina NTIYITIRANWE N’INGABO ZACU nzishima kuko ingabo ni izacu twese ntabwo ari iz’ibikona gusa.
    Bazayite 11 STARS A DOMICILE

    - 8/02/2019 - 23:19
  • babou

    Armee Patriotic ni izina caf yabitse ahantu kuburyo iyo tombola igiye Kuba bayipangira umwarabu kuko bazi amanyanga itwaramo ibikombe. Uwo mucancuro rero ntaruta ba Kamfil na Petrovic bamibanjirije

    - 10/02/2019 - 08:01
Tanga Igitekerezo