KNC yibabazwa na Miliyoni 1 - Sadate

Nyuma y’uko Perezida wa Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles (KNC) avuze ko agiye gusubirana umukinnyi Manace Mutatu Mbedi ukomoka ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yari yagurishije muri Rayon Sports, kubera ko itubahirije amasezerano, Munyakazi Sadate uyobora Rayon Sports yavuze ko KNC adakwiriye kubabazwa na Miliyoni imwe bamusigayemo.

Tariki ya 06 Nyakanga 2020 ni bwo ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yamaze gusinyisha umukinnyi Manace Mutatu amasezerano y’imyaka itatu imuguze muri Gasogi, nyuma y’ubwumvikane bwari bwabaye hagati y’amakipe yombi ndetse n’umukinnyi.

Nk’uko bigaragara mu masezerano y’uyu mukinnyi, yagombaga gutangwaho Miliyoni 10 Frw, ikipe ya Gasogi ikabonaho 60% ( 6.000.000 Frw) naho umukinnyi akabona 40% (4.000.000 Frw), akazatangwa mu byiciro bitatu.

Ku ikubitiro Rayon Sports yahise yishyura ikipe ya Gasogi icyiciro cya mbere gihwanye na 4.810.000 Frw, icyiciro cya kabiri cyagombaga guhabwa Gasogi gihwanye na 1.080.000 Frw , icya gatatu kikaba Miliyoni enye zagombaga guhabwa umukinnyi Manace Mutatu , agatangwa yose bitarenze iminsi 15 uhereye tariki 06 Nyakanga 2020.

Mu gitondo cyo kuri uyu Gatatu tariki 22 Nyakanga 2020, Kakooza Nkuriza Charles (KNC) yatangaje ko yahaye ikipe ya Rayon Sports amasaha atanu yo kuba yamwishyuye byaba bidakozwe agahita asesa amasezerano kuko ibyo bumvikanye Rayon Sports itigeze ibyubahiriza.

KNC kandi yongeye no kubishimangira mu kiganiro yagiranye na Radio 10, aho yagize ati "Kugeza uyu munsi nta mafaranga Rayon Sports yigeze yishyura Manasseh nta n’igicieri cy’icumi yamuhaye, ku munsi w’ejo yari atagereje amafaranga ariko ntayo yigeze abona , ariko igitangaje ni ukumva ko baguze undi mukinnyi bakamwishyura ariko ntibishyure umukinnyi basinyishije amasezerano y’ideni"

Yunzemo ati " Ibyo tubona ko ari ukwica amasezerano, twandikiye e-mail Rayon Sports duha kopi Ferwafa, uyu munsi nimugoroba kuri Konti ya Sadate arasanga amafaranga yari yahaye Gasogi, bisobanuye ko amasezerano ya Manace Mutatu aza kuba asheshwe, twabandikiye integuza n’abarayons bose babimenye"

’KNC yibabazwa na Miliyoni imwe’

Kuri uyu wa Kane tariki 23 Nyakanga 2020 ubwo yari umutumirwa mu rubuga rw’imikino kuri Radio Rwanda, Munyakazi Sadate, Perezida wa Rayon Sports yabajijwe niba koko bafitiye ideni Gasogi United. Yemeye ko rigihari ariko ngo biteguye kuryishyura.

Ati " Nibyo Gasogi tuyisigayemo amafaranga agera kuri Miliyoni n’ibihumbi mirongo inani (1.080.000 FRW) tugomba kuyishyura uko twabyumvikanye , yibabara rwose. Twagombaga (KNC) kumwishyura ku munsi w’ejo (ku wa gatatu) kandi ndumva birimo gukorwa ku buryo bitunganywa. Icyo nabwira mushuti wanjye , Perezida wa Gasogi , yiterwa agahinda na Miliyoni imwe, ntabwo ari amafaranga menshi yabura muri iki gihugu cyangwa muri Rayon Sports."

Sadate Munyakazi , Perezida wa Rayon Sports yari umutumirwa mu rubuga rw’imikino kuri Radio Rwanda mu kiganiro cyayobowe na Rugangura Axel na Paty Habarugira

Manace Mutatu Mbedi ukomoka ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubwo yari amaze gusinyira Rayon Sports

Sadate yavuze ko KNC atigeze abahamagara ngo abibutse iby’ideni ahubwo ngo akabishyira mu itangazamakuru.

Ati " Ikinsekeje nyine ni icyo, ko yababwiye nk’abanyamakuru na nyiri ubwite ataramubwira , n’uwo munsi utararangira. Anyway, buri wese agira uko akora ibintu bye. Hari igihe umuntu yishimira ko ibintu byose bijya hanze cyangwa mu itangazamakuru ariko rwose KNC ni umuntu tuzi ko atakumva ko Miliyoni imwe yayamburwa na Rayon Sports , namuha ihumure ko ayo mafaranga ayahabwa bitarenze n’iyi week end. Ababishinzwe bari kubikora."

Manace yerekeje muri Rayon Sports nyuma ya Guy Bukasa wahoze amutoza muri Gasogi United na we wamaze gusinya gutoza iyi kipe mu gihe kingana n’umwaka umwe. Bombi bari bamaze umwaka umwe muri Gasogi United.

Uretse Manace Mutatu , KNC yanavuze ko mu bakinnyi Rayon Sports igomba kwibagirwa harimo Kwizera Olivier iyi kipe iheruka gutangaza ko yasinyishije, ndetse na Bola Lobota bivugwa ko nawe bamaze kumvikana.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo