KNC yerekanye uko amakipe yacuruza nyuma ya Covid-19 bikayafasha gukira (VIDEO)

Mu gihe icyorezo cya Coronavirus (Covid-19) gikomeje kugira ingaruka nyinshi ku bukungu kugeza no kubw’amakipe, Kakoza Nkuriza Charles (KNC), Perezida wa Gasogi United asanga ishingwa rya Rwanda Premier League ryafasha amakipe kwigenga no gucuruza cyane kurushaho.

KNC avuga ko iki gitekerezo yari agisanganywe ariko ngo amaze kubona uburyo icyorezo cya Covid-19 cyagize ingaruka zikomeye ku bukungu bw’amakipe ngo asanga igihe cyari kigeze ngo Shampiyona y’u Rwanda yigenge.

Ati " Hari hakwiriye kureba uko Rwanda Premier League yabaho mu rwego rwo kugira ngo amakipe agire amafaranga afatika , na FERWAFA nayo biyifashe mu gutegura abakinnyi kugira ngo hato tutazabura n’abakinnyi dukinisha."

Kubwe ngo Rwanda Premier League igiyeho yaba ari kompanyi , abanyamuryango bayo bakaba abanyamigabane bityo ikaba yajya inabasha kujya ifata inguzanyo mu mabanki bikazamura ubukungu bw’amakipe. Avuga ko bwaba ari uburyo bwiza bwo kuzamura umupira kandi ukanarushaho gucuruza.

Ati " Byafasha ikigo cy’imisoro n’Amahoro kivuga ko amakipe atayiha imisoro , byafasha abakinnyi batagira ubwishingizi , bigafasha ba nyiri amakipe kuko baba bagamije gushaka inyungu n’iterambere ry’umupira, FERWAFA igasigara ariyo ibicunga (mu kugena amategeko ) no kureba cyane cyane umupira w’abana."

KNC akomeza avuga ko uyu munsi ngo FERWAFA ivunika kuko iba ifite ibibazo byinshi byo gukurikirana, bikadindiza ibindi bikomeye yakagombye kwitaho.

Ati " Uyu munsi FERWAFA birayivuna. Aho kwita ku mupira w’abana bakajya kwakira wenda ikibazo cya Mugheni Kakule,... bakajya kwakira ikibazo cya KNC watukanye na kanaka ugasanga bari muri ibyo, ibindi byakabaye binateza imbere umupira w’amaguru bikaburirwa umwanya."

KNC yemeza ko gucuruza umupira w’u Rwanda byashoboka...inyuma urahabona abafatanyabikorwa ikipe ye imaze kubona mu mwaka umwe imaze mu cyiciro cya mbere

Ikindi agarukaho ni uko ngo hashakwa abakozi bahoraho bashinzwe gucuruza umupira no kuwushakira amasoko, ibintu avuga ko byatuma imitekerereze y’abanyamupira ihinduka.

Ati " Aho ninaho hashyirwaho amategeko ya ‘financial fair Play’. Imitekerereze yahinduka. Ukavuga uti niba mfite abakinnyi ntahemba, kuki njya kugura abandi ? "

Nubwo ariko ngo amakipe yaba afite uko yinjiza, ngo ntibyakuraho ko buri kipe yakwishakira umuterankunga wayo ariko uko zishyize hamwe zikajya zigabana uburenganzira bw’abaterankunga ba Rwanda Premier League muri rusange.

Amakipe ntiyaba areshya

KNC yemeza ko muri iyo Rwanda Premier League, amakipe ataba areshya ahubwo ngo yashyirwa mu byiciro.

Ati " Agaciro k’izina kaba kihariye kandi ntikareshya….dufate urugero rwa APR FC cyangwa Rayon Sports …ntabwo agaciro k’imwe murizo wakanganyisha n’indi kipe iri ahongaho , ntibishoboka…kugira ngo bigende neza , niba dufite umuterankunga wa Televiziyo, niba yerekanye umukino wa Rayon Sports cyangwa wa APR FC , azacuruza kurushaho…

Yunzemo ati " Hakorwa ibyiciro , ikipe ziri muri big four (enye za mbere) zikaba arizo zashingwa ubunyamabanga muri icyo gihe. Ibyo byazamura na competition. Ndatekereza ko icyo ari ikintu twaganiraho. Ikibazo cya Coronavirus gikwiriye kutwigisha ntituyirebeho ibibi gusa ndetse n’ibihombo yaduteje.

KNC ayobora Gasogi United yazamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka. Kugeza ubu ifite abafatanyabikorwa banyuranye barimo uruganda rwa Azania, ikinyobwa cya XL, ubufatanye n’uruganda rwa Macron ruyambika imyenda , uruganda rwa Amaco Paints ndetse n’ubufatanye na Radio 1 na TV1.

Reba hano ikiganiro kirambuye na KNC asobanura uko Rwanda Premier League yafasha amakipe gucuruza kurushaho

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo