Kiyovu SC irashinjwa n’uruganda rwayambitse kwamamaza ku myenda ikirimo umwenda

Ikipe ya Kiyovu SC irashinjwa na SG Sports, uruganda rwayambitse gushyira ibirango by’uruganda rwa Azam Group ku myenda yayo nyamara ngo bari batararangiza kwishyura umwenda babereyemo uru ruganda.

Amakuru agera kuri Rwandamagine.com avuga ikipe ya Kiyovu SC yambitswe n’uruganda rwa SG Sports imyenda ifite agaciro k’amafaranga asaga miliyoni eshanu Ni amafaranga iyi kipe yagombaga kwishyura mu minsi mirongo itatu nyuma yo kwakira iyi myambaro.

Tariki 30 Ukwakira 2019 nibwo hatangiye ku mugaragaro ubufatanye bwa SG Sports n’amakipe 4 batangiye gukorana mu kuyambika imyenda yaba iyo mu kibuga, iy’abakinnyi na Staff ndetse n’iy’abafana. Ku ikubitiro iyi kompanyi yo muri Tanzania yakoranye na AS Muhanga, Bugesera FC, Musanze FC na Kiyovu SC.

Iminsi mirongo itatu Kiyovu SC yagombaga kuba yarangije kwishyuriraho iyo myenda yari ukwezi k’Ugushyingo 2019.

Ikipe ya Kiyovu Sport ngo yishyuyeho miliyoni ebyiri andi yizeza ko izaba yayishyuye mu mpera z’ukwezi kwa mbere 2020.

Umunyatanzaniya Saimon Sanga uhagarariye uru ruganda akaba n’umwe mu bayitangirije mu gihugu cya Tanzania mu myaka 3 ishize avuga ko abayobozi b’ikipe ya Kiyovu SC birengagije amasezerano ngo bikaba bigeze muri uku kwezi kwa Werurwe nta bushake bagaragaza bwo kwishyura uwo mwenda.

Saimon Sanga akomeza avuga ko byarushijeho kuba ikibazo ubwo Kiyovu SC yafataga imyenda bahawe n’uruganda bakayandikaho ibindi birango by’umuterankunga wabo ariwe AZAM Rwanda bakabikora birengajije ko batarishyura iyo myenda ngo ibintu bafashe nko gusuzugura uruganda kandi kubushake.

Tariki 17 Mutarama 2020, Sosiyete ya AZAM Bakhresa Group izwi cyane nk’uruganda rukora ifarini rubarizwa muri Tanzania, yagiranye amasezerano y’ubufatanye na Kiyovu Sports, izajya yamamaza uru ruganda binyuze ku myambaro yayo. Ni amasezerano afite agaciro ka miliyoni 132 Frw mu gihe cy’imyaka ine.

Saimon Sanga ati " Imyenda twayibahaye iriho abaterankunga babo babiri aribo Aqua Rwanda na UAP Insurance, ubundi amafaranga twagombaga kwishyura ninaho yari guturuka muri aba baterankunga, nyuma tuza gutungurwa no kubona imyenda yongereweho undi wa gatatu ari we AZAM Rwanda, bivuze ko umwimerere wibyo twabahaye wangiritse kandi abayobozi babizi neza ko tutarishyurwa’.”

Umuyobozi wungirije wa Kiyovu Sports akaba n’Umuvugizi wayo, Ntwalindwa Théodore yatangarije Rwandamagazine.com ko batanze kwishyura ahubwo ko SG Sports ariyo yatinze gutanga konti ngo yo kwishyurirwaho.

Simon avuga ko SG Sports ishobora gushyikiriza ikirego urukiko kuko iminsi itanu Umunyamategeko wayo yari yahaye ikipe ya Kiyovu Sports yarangiye nta gisubizo itanze.

Tariki 31 Ukwakira 2019 ubwo Kiyovu SC yashyikirizwaga imyenda na SG Sports, sosiyete icuruza ibikoresho bya siporo...i bumoso hari Simon Sanga, Umunyatanzaniya Saimon Sanga uhagarariye uru ruganda akaba n’umwe mu bayitangirije mu gihugu cya Tanzania mu myaka 3 ishize

Kiyovu SC yanahawe n’uru ruganda imyenda y’abafana.... icyo gihe Nsengiyumva Gakwavu Sidick wa Radio na TV 1O wari waje mu kiganiro n’abanyamakuru yahawe impano y’umwambaro wa Kiyovu SC afana

Simon Sanga avuga ko babajwe cyane no kuba Kiyovu SC yarongereye umuterankunga (Azam Group) ku myenda nyamara batararangiza kubishyura ndetse ngo bakaba baratereye agati mu ryinyo

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Etoo

    Ikibazo amakipe yo mu Rwanda afite nuko abayobozi bayo batakurikiye amasomo ya Sport Management kugira bayobora amakipe yabo kinyamwuga ndibuka ko ikipe ya TP Mazembe hagati ya 2004-2006 abayiyobora boherejwe na Moise Katumbi Chapwe gukorerera urugendo shyuri muri South Africa mu makipe yaho kwiga unuryo ikipe iyoborwa,ikorana n’abaterankunga n’uburyo ibashaka, uburyo yitunga yubaka ibibuga byayitwaye 10 millions dollors ngo ikibuga cya kamalondo cyubakwe management yacyo ikirwa na madamu Carine Katumbi (umufasha wa Moise Katumbi) bikagenda neza cyane nubu bafite académie ya football ikorera stage mu burayi kubera ubufatanye bafitanye n’amakipe yaho. Amakipe yo mu Rwanda niba ashaka gutera imbere nakorere urigendo shyuri i libumbashi aho TP Mazembe ibarizwa azamenya icyitwa sponsorship icyaricyo, kuko hari ababifata nkibintu bisanzwe bakifashisha media kubavugira ngo bafite right yo gukorana nundi muterankunga uko bishakiye bigatuma bagaragaza ubunyamwuga buke bwabo. So umuterankunga ntibivuze ku byuka ngo uhite ukorana nundi muterankunga utabanje kugirano ibiganiro nuwa mbere ngo agihe right kuko uwa mbere abafite unurenganzira bwo kubyanga cg kubyemera, faite attention ku masezerano musinyana n’abatrerankinga ba mbere kuko CAF,FIFA bareba amasezerano ya mbere niba aba yibahirije same case na Rayon Sport kuri Skol

    - 20/03/2020 - 20:45
Tanga Igitekerezo