Kayumba Soter agiye kurushinga

Myugariro w’umunyarwanda Kayumba Soter agiye kurushinga na Nishimwe Cleore bamaze imyaka 3 bakundana.

Kayumba Soter kuri ubu ukina muri AFC Leopards yo muri Kenya azarushinga na Nishimwe Cleore tariki 6 Nyakanga 2019.

Soter yatangarije Rwandamagazine.com ko icyatumye ahitamo Cleore ari urukundo rusesuye amwereka ndetse by’umwihariko akaba ari umukobwa ukunda Imana no gusenga.

Ati " Twakundanye kuva muri Kamena 2016. Muri iyo myaka 3 tumaranye, yanyeretse urukundo ariko ikirenzeho akunda cyane gusenga. Ahanini nicyo cyatumye muhitamo tukaba tugiye kurushinga."

Nyuma yo kumara imyaka 8 muri AS Kigali , mu gushyingo 2018, Soter yerekeje mu ikipe ya Sofapaka FC yo muri Kenya ariko yaje kuyivamo muri Werurwe 2019. Kuri ubu Kayumba Soter akinira AFC Leopards itozwa na Cassa Mbungo André babanye muri AS Kigali. Ninayo ikinamo umunyezamu Ndayishimiye Eric bakunda kwita Bakame.

Kayumba Soter amaze gukinira ikipe y’igihugu imikino 27. Yahesheje AS Kigali igikombe cy’Amahoro cya 2013.

Ubwo yerekezaga mu gihugu cya Kenya, Cleore ni umwe mu bari baherekeje Kayumba Soter

Cleore ugiye kurushinga na Soter

Bamaranye imyaka 3 bakundana

Bazarushinga muri Nyakanga uyu mwaka

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Nsabimana athanase

    Wow congraturation Nishimwe and Kayumba,Imana ishimwe kubwanyu Kandi ubukwe bwanyu buzagende neza.kayumba ashatse umukobwa mwiza ufite indangagaciro nyarwanda Kandi witonda kuva mubuto bwe.courage imyiteguro myiza sister wacu.

    - 15/05/2019 - 23:12
Tanga Igitekerezo