Kambale yatangiye ababaza AS Kigali, Musanze itsinda bwa mbere mu mikino 7 [AMAFOTO]

Nyuma yo kugaruka i Musanze avuye muri Marines FC, Kambale Salita Gentil agaruye ibyishimo byari byarabaye imbonekarimwe kuri Stade Ubworoherane, afasha ikipe ya Musanze FC gutsinda AS Kigali igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona wabaye kuri uyu wa Mbere.

Badafite abakinnyi bashya baguze barimo Jean Didier Touya , Mwiseneza Daniel na Nzarora Marcel bagize ikibazo cy’ibyangombwa, Musanze FC y’umutoza Ruremesha Emmanuel yabonye intsinzi ya mbere mu mikino irindwi iheruka ubwo yakiraga AS Kigali uyu munsi. Iyi kipe yaherukaga gutsinda ku munsi wa cyenda wa shampiyona, batsindira Marines FC kuri iki kibuga.

Musanze FC babonye koruneri ku munota wa karindwi w’umukino, ku mupira wa Imurora Japhet wari urengejwe na Ngandu Omar, iyi yatewe na Cedric Mugenzi, umupira ukozwaho umutwe na Kikunda Patrick, ujya mu biganza bya Bate Shamiru. Ahagana ku munota wa 15, AS Kigali bakoze contre-attaque gusa basanga Ishimwe Kevin yarayemo.

Abanya-Kigali babonye coup-franc y’inyuma gato y’urubuga rw’amahina ahagana muri koruneri ubwo Dushimumugenzi yakoraga ikosa, iri ryahanwe na Niyomugabo Jean Claude, Musanze FC bakiza izamu n’umutwe. Munezero Fiston yahannye ikosa ryashoboraga kuvamo uburyo bw’igitego ku ruhande rwa Musanze FC umupira ntiwagera ku kirenge cya Imurora.

Ishimwe Kevin yahannye ikosa ryavuyemo koruneri ya AS Kigali yatewe na Kevin nanone, ariko birangira umupira ufashwe na Ndayisaba Olivier . Ishimwe Kevin yongeye guhana irindi kosa ahagana ku munota wa 31, umupira awutereka ku mutwe wa Ndarusanze wawuteye mu buryo budakomeye, ujya mu biganza bya Ndayisaba.

Musanze FC babuze uburyo bw’igitego kuri coup-franc yatewe na Kikunda Patrick ku munota wa 32, Mbonyingabo Regis ananirwa kuwukoraho, uca imbere gato y’izamu rya Bate Shamiru.

AS Kigali batangiye igice cya kabiri babona uburyo bwiza inyuma gato y’izamu ubwo Dushimumugenzi yagushaga Nova Bayama, ikosa ryahanwe na Ishimwe Kevin habura umukinnyi ushyira umupira mu izamu. Musanze FC nabo bahise babona uburyo bw’umupira wahinduwe na Cedrick Mugenzi, urenzwa na Ngandu, uvamo koruneri itagize icyo itanga. Niyonkuru Ramadhan yakinannye neza na Cedric wateye ishoti rikomeye, umupira ufatwa na Bate Shamiru.

Musanze FC yari imaze iminota myinshi bari bamaze gukina mu gice cya kabiri ikina neza, byayisabye gutegereza umunota wa 63, ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Kambale Salita Gentil ubwo Ngandu Omar yazibiraga Imurora Japhet, umupira umuhitaho, Kambale arinjira awutanga umunyezamu Bate Shamiru, awushyira mu rushundura.

Mugenzi Cedric yahinduye undi mupira ku munota wa 70, Imurora Japhet ashyizeho umutwe uca hirya y’izamu rya Bate. Habura iminota 10 ngo umukino urangire, AS Kigali yahushije igitego cyabazwe ubwo Ndarusanze Jean Claude yacomekeraga umupira Kalanda Frank, uyu wari wenyine agerageza kuroba umuzamu, ariko Ndayisaba Olivier ashyira umupira muri koruneri itagize icyo itanga. Kambale Salita yabonye ubundi buryo ku munota wa 85 w’umukino, ahinduye umupira ufatwa n’umunyezamu. Mu minota ya nyuma, AS Kigali yokeje Musanze FC igitutu, ariko aba bugariraga cyane babasha kwegukana intsinzi ku kibuga cyabo.

Musanze FC yazamutse igera ku mwanya wa 11 n’amanota 16 mu gihe AS Kigali yo yagiye ku mwanya wa munani n’amanota 21.

Ku munsi wa 17 wa shampiyona, Musanze FC izasura APR FC kuwa Kane tariki 21 Gashyantare 2019 kuri Stade ya Kigali mu gihe AS Kigali izakira Kirehe FC kuwa Gatandatu tariki 23 Gashyantare 2019.

Masudi Djuma watangiye nabi imikino yo kwishyura

Staff ya Musanze FC

Mbweki Taliki (i buryo), umutoza wungirije mushya wa Musanze FC

CETRAF Ltd, uruganda rw’inzoga y’umwimerere nirwo muterankunga mukuru wa Musanze FC

Musanze FC: Ndayisaba Olivier, Mbonyingabo Regis, Shyaka Philbert, Dushimumugenzi Jean, Munezero Fiston, Niyonkuru Ramadhan, Nduwayo Valeur, Mugenzi Cedrick, Kikunda Patrick, Imurora Japhet (c) na Kambale Salita Gentil.

Umutoza: Ruremesha Emmanuel

AS Kigali: Bate Shamiru, Niyomugabo Jean Claude, Harerimana Rashid Leon, Bishira Latif, Ngandu Omar, Nsabimana Eric, Murengezi Rodriguez (c), Nova Bayama, Twizerimana Martin Fabrice ( Kalanda Frank 67’), Ishimwe Kevin, Ndarusanze Jean Claude.

Umutoza: Masudi Djuma

Umusifuzi: Ngabonziza Dieudonne

Abasimbura ba Musanze FC

Abasimbura ba AS Kigali

Kambale Salita Gentil wakinaga umukino we wa mbere akanatsinda igitego

Wari umukino urimo imbaraga no guhatana

Mugenzi Cedric bakunda kwita Ramires wakinnye neza cyane muri uyu mukino

Ndarusanze Jean Claude utigaragaje muri uyu mukino

Nova Bayama na we yakinaga umukino we wa mbere wa Shampiyona muri AS Kigali

Nova Bayama ahanganiye umupira na Munezero Fiston bigeze gukinana muri Rayon Sports

Ishimwe Kevin mu kazi

Imurora Japhet , kapiteni wa Musanze FC ahanganye na Rodrigue Murengezi kapiteni wa AS Kigali

Igitego kimaze kujyamo, abafana ba Musanze FC bari mu bicu

Tuyishime Placide (hagati ), Perezida wa Musanze FC yarebye uyu mukino

Jean Didier Touya utarabona ’licence’ yarebeye muri Stade ikipe ye nshya ikina na AS Kigali

Frank Kalanda yinjiye asimbuye Martin Fabrice

Kalanda Frank amaze guhusha igitego cyari cyabazwe

Ndayisaba amaze gukuramo umupira ukomeye wa Kalanda

Umukino ujya kurangira, Eugene Habyarimana yari agiye gusimbura Kabuluta ariko umukino urangira atarinjira mu kibuga

Umukino urangiye , abafana bateruye Ndayisaba Olivier wakuyemo igitego cyabazwe ku munota wa 80

PHOTO: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo