Kambale afite icyizere ko Musanze FC izakomereza gutsinda kuri APR FC

Rutahizamu mushya w’ikipe ya Musanze FC; Kambale Salita Gentil asanga iyi kipe igiye gukomereza ibihe byo gutsinda ku mukino utaha bazasuramo APR FC kuwa Kane, ni nyuma y’uko batangiye imikino ya shampiyona yo kwishyura batsindira AS Kigali kuri Stade Ubworoherane.

Kambale Salita Gentil waguzwe muri Marines FC mu mpera z’ukwezi gushize, yatsinze igitego cye cya mbere mu mukino we wa mbere ku munota wa 63 w’umukino.

Aganira n’itangazamakuru nyuma y’umukino, uyu rutahizamu yavuze ko yishimiye gutangira atsinda.

Kambale yagize ati " Ndumva nishimiye kuko twabonye intsinzi ya mbere, yari ibaye iminsi myinshi intsinzi yarabuze, ariko Imana yadufashije turatsinda nanjye ku mukino wanjye wa mbere ndatsinda, biranshimishije cyane."

Kambale Salita Gentil yatangiye neza, atsindira Musanze FC ku mukino wa mbere

Nyuma y’uko igice cya mbere cy’uyu mukino ubanza mu yo kwishyura cyari kimaze kurangira nta kipe irabona mu izamu ry’iyindi, ngo umutoza Ruremesha Emmanuel hari ubutumwa bushya yahaye abakinnyi be ubwo bari mu karuhuko nk’uko byavuzwe na Kambale Salita Gentil.

Yagize ati " Umutoza yatubwiye ngo dushyiremo imbaraga turabona igitego kandi Imana yadufashije turakibona."

Kambale yakomeje avuga ko bagiye kwitegura umukino utaha bazakirwamo na APR FC kuwa Kane, kuri Stade ya Kigali, ndetse biteguye kuwutsinda.

Ati " Ku bwanjye navuga ko abakinnyi bacu bameze neza, umukino [wa APR FC] turawitegura neza turi kumwe n’abatoza, n’abafana batube inyuma. Ndabizi ko na wo uzagenda neza, Imana izabikora."

Byari ibyishimo bikomeye i Musanze ubwo bari bamaze kubona igitego nyuma y’amezi abiri yose ikipe yabo idatsinda

Uyu rutahizamu wanyuze mu makipe atandukanye arimo Rayon Sports, Kiyovu Sports, Marines FC, Etincelles FC, Singida United n’ikipe y’igihugu Amavubi ngo yizeye ko bashobora gusoza shampiyona bari mu myanya y’imbere kuko bafite ikipe nziza ndetse bakaba bashyigikiwe n’ubuyobozi ndetse n’abafana.

Musanze FC yari imaze imikino itandatu nta ntsinzi, kuri ubu irabarizwa ku mwanya wa 11 n’amanota 16 mu gihe APR FC bazaba bahura, yo iyoboye shampiyona n’amanota 38.

Inkuru bijyanye :

Kambale yatangiye ababaza AS Kigali, Musanze itsinda bwa mbere mu mikino 7 [AMAFOTO]

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo