Jacques Tuyisenge yaguzwe akayabo na Petro Atlético

Rutahizamu w’Umunyarwanda, Tuyisenge Jacques wakiniraga Gor Mahia FC yo muri Kenya yerekeje muri muri Petro Atlético yo muri Angola aguzwe akayabo kuko yaguzwe asaga Miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iyi kipe yo muri Angola yaguze Jacques Tuyisenge ibihumbi 350 by’amadorali ya Amerika. Ni asaga miliyoni magana atatu na cumi n’eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Tuyisenge Jacques yifuzwaga n’amakipe atandukanye muri aka karere, aho AS Vita Club yo muri Congo Kinshasa, Simba SC na Yanga SC zo muri Tanzania byavuzwe ko zimushaka.

Ubwo Gor Mahia yaguraga Jacques Tuyisenge imukuye muri Police FC mu 2016, yabaye umukinnyi wa mbere uyihenze mu mateka yayo kuko yamutanzeho ibihumbi 40 by’amadolari . Icyo gihe yasinye amasezerano yo kujya ahembwa ibihumbi bibiri by’amadolari ku kwezi.

Petro Atlético de Luanda ni imwe mu makipe akomeye muri Angola, aho imaze kwegukana shampiyona inshuro 16, igikombe cy’igihugu inshuro 11 na Super Cup inshuro esheshatu ndetse ikaba imaze guhagararira igihugu mu bikombe bitandukanye bikinirwa muri Afurika inshuro zisaga 26.

Tuyisenge Jacques yari amaze imyaka itatu muri Gor Mahia

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo