Izabayo Jean De Dieu ‘Zoubeda’ asanga hari byinshi yungutse mu gihe yari amaze muri AS Kigali

Gukorana n’umutoza Masudi Djuma abona nk’umwe mu batoza beza mu Rwanda dore ko yatwaranye na Rayon Sports igikombe cya shampiyona, ni bimwe mu byo umutoza Izabayo Jean De Dieu bakunze kwita ‘Zoubeda’ asanga bizamufasha gutera imbere mu mwuga we nk’umutoza, ni nyuma y’uko amaze amezi hafi abiri yihugura muri iyi mirimo mu ikipe ya AS Kigali yo mu cyiciro cya mbere hano mu Rwanda.

Izabayo Jean De Dieu yihuguraga mu by’ubutoza muri AS Kigali guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka kugeza tariki ya 13 z’uku kwezi. Aganira na Rwandamagazine, uyu wanyuze makipe y’abana atandukanye, akaba n’umutoza mu ikipe y’Intare FC muri 2013, yadutangarije ko kuba yarakoranye na Masudi hari icyo bizamufasha.

Yagize ati:” Nungutse bynshi. Masudi ni umutoza ukomeye, murabizi yaje hano avuye muri Simba SC, ni ikipe ifite izina hano mu karere no muri Afurika. Yafashije kandi Rayon Sports gutwara igikombe cya shampiyona n’igikombe cy’amahoro hano mu Rwanda, urumva ko ni umutoza nigiyeho byinshi.”

Masudi Djuma watwaye ibikombe bibiri bikomeye hano mu Rwanda kuri ubu atoza AS Kigali

Umutoza Zoubeda avuga ko hari byinshi yungukiye mu mezi abiri yamaze yihugura mu by’ubutoza muri iyi kipe

Izabayo avuga ko yatangiye umwuga wo gutoza mu 2008, atoza abana bo mu karere ka Musanze, mbere yo kujya kwiga iby’ubutoza ku Nyundo, aho bigishwaga n’abatoza bavuye mu Budage, bayobowe na Seninga Innocent kuri ubu utoza ikipe ya Bugesera FC ndetse akaba ari n’umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Nyuma yo kuva i Musanze, ngo uyu mutoza yatoje kandi ikipe yo mu Bugarama yarimo abakinnyi batandukanye nka Nyandwi Saddam kuri ubu ukinira Rayon Sports, Mbanzumutima Mamadou kuri ubu ukinira Sunrise FC na Nkurunziza Felicien wa Espoir FC.

Izabayo Jean de Dieu ’Zoubeda’ ku myitozo ya AS Kigali

Izabayo Zoubeda avuga ko yaherukaga mu butoza mu 2013 ubwo yatozaga ikipe y’Intare FC, aho yakinnye imikino umunani ya shampiyona ataratsindwa, ariko yahise agira inshingano z’akazi zituma adakomeza uyu mwuga. Bamwe mu bakinnyi bari muri iyo kipe ni Gasongo Jean Pierre wanyuze mu makipe ya Mukura, Gicumbi FC na Sunrise FC ndetse na Kwizera Tresor wakiniye Mukura na Bugesera FC.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo