Itangishaka Blaise yatangiye imyitozo nyuma y’imvune yari amaranye amezi umunani

Umukinnyi wo hagati ufasha ba rutahizamu Itangishaka Blaise kuri uyu wa Gatandatu Tariki 29 Gashyantare yatangiye gukorana imyitozo na bagenzi be hagati mu kibuga nyuma y’amezi umunani adakoza ikirenge ku mupira .

Itangishaka yavunikiye mu mukino w’igikombe cy’amahoro wahuzaga APR FC na AS Kigali Tariki 16 Kamena 2019, guhera icyo gihe yatangiye kwitabwaho n’ abaganga bayobwe n’uwa APR FC Capt. Twagirayezu Jacques. Yaje kunyuzwa mu cyuma basanga hari udutsi twacitse (ligament croisee) two mu ivi ry’ibumoso byatumye abagwa tariki ya 14 Kanama 2019.

Abifashijwemo n’umutoza wungirije Dr Nabyl Bekraoui, mu kwezi k’Ukuboza 2019 nibwo Itangishaka yatangiye imyitozo yoroheje hanze y’ikibuga imufasha kurambura ivi neza ndetse no gukomera kugira ngo azagaruke mu kibuga ameze neza kurushaho.

Kuri Itangishaka Blaise atangaza ko kumara amezi umunani ku mukinnyi adakina biba bitoroshye, gusa yakomeje kwihangana no gukurikiza inama z’abaganga n’abatoza byatumye agaruka vuba mu kibuga.

Yagize ati " Kumbaga byagenze neza, umuganga wabaze yambwiye ko ngomba kumara amezi atandatu ntakora ku mupira kugira ngo imitsi yongere iterane neza, ibi byose mbishimira ubuyobozi bwa APR FC kuko bamfata nk’umwana wabo kandi bambereye ababyeyi . Barankurikiranaga umunsi ku wundi na n’ubu baracyanyitaho. kumara amezi umunani udakina ntibiba byoroshye gusa ndizera kugaruka mu kibuga vuba.

Yunzemo ati " Sinakwibagirwa itsinda ryabatoza ba APR FC kuko ni gake wabona abatoza bita ku bakinnyi nk’uko babikora, ubu amezi atandatu muganga yampaye yarangire le 14/2/2020, umutoza Dr Nabyl akaba amfasha uburyo nagaruka meze neza kandi nkaba nizeye neza ko nzagaruka vuba kuko numva ko bikomeje kugenda neza cyane. "

Itangishaka Blaise akaba yarakinnye mu ishuri riterwa inkunga na FC Barcelona ‘Aspire Academy’ yo muri Senegal, aho yavuye agaruka mu Rwanda mu kipe ya Marines yavuyemo aza muri APR FC.

Hakaba hari amahirwe menshi ko Itangishaka Blaise w’imyaka 23 azagaruka mu kibuga nyuma y’irushanwa rya CHAN 2020 ubwo shampiyona izabasubukurwa hakinwa imikino yo ku munsi wa 25 wa shampiyona.

Agarutse mu myitozo asanga APR FC itaratakaza umukino n’umwe muri uyu mwaka wa shampiyona igeze ku munsi wa 20, ikaba inakomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 48 n’ibitego 27 izigamye ikurikiwe na Police FC ku mwanya wa kabiri irusha amanota atanu ndetse na Rayon Sports ya gatatu irusha amanota arindwi.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo